Soma ibirimo

Icyo wakora kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango

Wakora iki igihe umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka ashidikanyije ku byo wizera?

Wakora iki igihe umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka ashidikanyije ku byo wizera?

Iyo abana bageze mu gihe cy’amabyiruka, abenshi bahitamo kuguma mu idini ry’ababyeyi babo (2 Timoteyo 3:14). Ariko hari bamwe batabikozwa. None se wakora iki niba umwana wawe ugeze mu gihe cy’amabyiruka ashidikanyije ku byo wizera? Iyi ngingo iragufasha kumenya uko Abahamya ba Yehova bitwara iyo bahuye n’icyo kibazo.

“Singishaka kuba mu idini ry’ababyeyi banjye. Ndumva ndirambiwe rwose.”—Cora, ufite imyaka 18. *

WIZERA rwose ko ibyo idini ryawe ryigisha ku byerekeye Imana ari ukuri. Nanone wizera ko Bibiliya yonyine ari yo ishobora gutuma umuntu agira ubuzima bwiza. Birumvikana ko uzakora uko ushoboye kose kugira ngo wigishe umwana wawe amahame mbwirizamuco (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Ariko se uzakora iki niba umwana wawe atagishishikazwa n’idini ryawe? * Uzabigenza ute se niba atangiye gushidikanya ku nyigisho yasaga n’aho yishimiraga akiri umwana?—Abagalatiya 5:7.

Nubona ibyo bibaye, ntukibwire ko wananiwe gusohoza inshingano yawe y’umubyeyi w’Umukristo. Nk’uko turi buze kubibona, hari izindi mpamvu zishobora kubitera. Icyakora ukwiriye kuzirikana ko uko witwara igihe umuhungu wawe w’ingimbi ashidikanyije ku nyigisho wamwigishije, ari byo bizagena niba azahitamo kuzikomeza cyangwa kuzireka burundu. Niba ushaka guhangana n’umuhungu wawe mupfa icyo kibazo, uzaba ushoje urugamba utazatsinda.—Abakolosayi 3:21.

Ahubwo byaba byiza ukurikije inama y’intumwa Pawulo. Yaranditse iti “umugaragu w’Umwami ntagomba kurwana, ahubwo agomba kuba umugwaneza ku bantu bose, ashoboye kwigisha kandi akamenya kwifata” (2 Timoteyo 2:24). None se wagaragaza ute ko ‘ushoboye kwigisha,’ niba umuhungu wawe w’ingimbi ashidikanyije ku nyigisho wamwigishije?

Jya ushishoza

Mbere na mbere, banza umenye igishobora kuba kibimutera. Reka dufate urugero:

  • Ese iyo ari mu itorero, yumva yigunze kandi nta ncuti ahafite? “Kubera ko nashakaga incuti, nagiranye ubucuti na benshi mu banyeshuri twiganaga, bituma mara imyaka myinshi ntafitanye imishyikirano myiza n’Imana. Bitewe n’izo ncuti mbi, sinari ngishimishwa n’amahame yo muri Bibiliya nigishijwe. Na n’ubu ndabyicuza.”—Lenore, ufite imyaka 19.

  • Ese yaba atigirira icyizere, bigatuma atinya kubwira abandi ibyo yizera? “Nkiri umunyeshuri natinyaga kubwiriza abo twiganaga. Natinyaga ko banserereza bavuga ko natwawe n’idini cyangwa bakabona ko ntameze nk’abandi. Umunyeshuri wese babonaga atandukanye n’abandi bamuhaga akato, kandi sinifuzaga ko ibintu nk’ibyo byambaho.”—Ramón, ufite imyaka 23.

  • Ese yumva kugendera ku mahame yo muri Bibiliya bimubereye umutwaro? “Numvaga isezerano ryo muri Bibiliya rivuga iby’ubuzima bw’iteka riri nk’ahantu kure cyane, nanjye nkaba ntaratera intambwe n’imwe ngo ndyegere. Nagiraga impungenge cyane ntekereza ko iryo sezerano ritazasohora, ku buryo natekereje no kureka iby’Imana burundu.”—Renee, ufite imyaka 16.

Mubiganireho

Ese mu by’ukuri ni ikihe kibazo umwana wawe w’ingimbi yaba afite? Uburyo bwiza bwo kumenya igisubizo ni ukubimubaza. Ariko uzabikore witonze, kugira ngo icyo kiganiro kitavamo kujya impaka. Uzakurikize inama iboneka muri Yakobo 1:19, igira iti ‘ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara.’ Jya umwihanganira. Uzagire “kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha,” nk’uko waba uvugana n’undi muntu utari uwo mu muryango.—2 Timoteyo 4:2.

Urugero, niba umuhungu wawe adashaka kujya mu materaniro ya gikristo, gerageza kumenya niba hari ikindi kimubangamiye. Ariko ibyo uzabikore wihanganye. Wiganye uyu mubyeyi uvugwa hasi aha, nta cyo wageraho:

Umuhungu: Jye numva ntazongera gusubira mu materaniro.

Umubyeyi: [amurakariye] Ngo ntuzasubirayo? Ubwo ushatse kuvuga iki?

Umuhungu: Numva ibivugirwamo bindambiye!

Umubyeyi: Ushatse kuvuga ko iby’Imana bikurambiye? Umenye ko ibyo ntabishaka. Igihe cyose ukiba iwanjye, tugomba kujyana mu materaniro, wabishaka utabishaka.

Imana ishaka ko ababyeyi bigisha abana babo bakayimenya, kandi isaba abana kumvira ababyeyi babo (Abefeso 6:1). Icyakora, ntiwifuza ko umwana wawe akurikiza buhumyi gahunda yawe yo gusenga Imana, cyangwa ngo ajye mu materaniro aseta ibirenge. Wifuza rwose ko yakorera Imana abivanye ku mutima, nta wumuhase.

Uzagira icyo ugeraho nugerageza gutahura impamvu nyazo zituma umuhungu wawe yitwara atyo. Mu gihe ukizirikana ibyo, dore uko ubundi wa mubyeyi yari kuganira neza n’umuhungu we.

Umuhungu: Jye numva ntazongera gusubira mu materaniro.

Umubyeyi: [atuje] Ni iki gituma wumva utazasubirayo?

Umuhungu: Numva ibivugirwamo bindambiye!

Umubyeyi: Ni byo koko, kwicara amasaha hafi abiri bishobora kukurambira. None se, ni iki ubona kikugora kurusha ibindi?

Umuhungu: Simbizi nanjye. Numva gusa nagombye kuba nigiriye ahandi hatari mu materaniro.

Umubyeyi: Ese incuti zawe na zo ni uko zibibona?

Umuhungu: Ahubwo icyo ni cyo kibazo. Nta ncuti n’imwe mfite. Kuva incuti yanjye magara yakwimuka, numva nta wundi mfite twaganira. Mbona abandi bose baba bishimye, ariko jye numva nta wunyitayeho.

Kuba uyu mubyeyi agerageje kumenya icyo umwana we atekereza, bimufashije kumenya ikibazo nyacyo umuhungu we afite; asanze afite irungu. Nanone bitumye umuhungu we amugirira icyizere, ku buryo n’ubutaha yazamubwira ibimuri ku mutima.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Jya wihangana!”

Nyuma y’igihe, abenshi mu bakiri bato bibonera ko iyo bahanganye n’inzitizi zashoboraga kubabuza gukorera Imana bakazinesha, barushaho kwigirira icyizere kandi bakagira ukwizera gukomeye. Reka dusuzume urugero rwa Ramón, wa musore twigeze kuvuga watinyaga kubwira abo bigana ko ari Umukristo. Amaherezo, Ramón yaje kubona ko kubwira abandi imyizerere ye bidateye ubwoba nk’uko yabitekerezaga, nubwo hari igihe abandi bamukobaga.

Yaravuze ati “hari igihe umuhungu twiganaga yanserereje kubera idini ryanjye. Numvise mfite ubwoba bwinshi, numva ko abanyeshuri bose babyumva. Nahise muhindukirana nanjye mubaza ibyo yizera. Natangajwe no kubona ko ari we wagize ubwoba kundusha. Ibyo byatumye mbona ko abenshi mu rubyiruko bafite ibyo bizera, ariko ko batabisobanukiwe. Nibura jye nashoboye gusobanura ibyo nizera. Mu by’ukuri, ku birebana no gusobanura ibyo umuntu yizera, abo twigana ni bo bakwiriye kubigirira ubwoba, si jye!”

GERAGEZA GUKORA IBI BIKURIKIRA: Ganira n’umuhungu wawe umubaze uko yumva ameze iyo atekereje kuba Umukristo. We abona ko bifite akahe kamaro? Bisaba kwigomwa iki? Ese akamaro bimufitiye karuta icyo bimusaba kwigomwa? Kuki ari uko abibona (Mariko 10:29, 30)? Umuhungu wawe azabyandike ku rupapuro, mu mbonerahamwe y’inkingi ebyiri. Ibumoso azahandike icyo bimusaba kwigomwa na ho iburyo ahandike ibyiza byo kuba Umukristo. Ibyo bizamufasha kumenya ikibazo afite n’icyo yakora kugira ngo gikemuke.

“Ubushobozi bwo gutekereza” bw’umwana wawe

Ababyeyi n’abashakashatsi babonye ko abana bato badatekereza kimwe n’ingimbi n’abangavu (1 Abakorinto 13:11). Abana ntibatekereza cyane, mu gihe abageze mu gihe cy’ubugimbi bo batekereza cyane. Urugero, ushobora kwigisha umwana ukiri muto ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Intangiriro 1:1). Ariko, iyo amaze kuba ingimbi ashobora kukubaza ati ‘ni iki cyemeza ko Imana ibaho? Niba Imana ibaho, kuki ireka ibintu bibi bikabaho? Bishoboka bite ko Imana yahoraho iteka ryose?’—Zaburi 90:2.

Ibibazo nk’ibyo bishobora gutuma utekereza ko umwana wawe atangiye gushidikanya ku byo wamwigishije. Mu by’ukuri, ibyo bishobora kugaragaza ko agenda akura. Kuko n’ubusanzwe, kwibaza ibibazo ni ibintu by’ingenzi biranga Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka.—Ibyakozwe 17:2, 3.

Ikigeretse kuri ibyo kandi, ni uko umwana wawe arimo yiga gukoresha ‘ubushobozi bwe bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1, 2). Ibyo bituma asobanukirwa “ubugari n’uburebure n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu” bw’inyigisho za gikristo. Ibyo ntiyashoboraga kubisobanukirwa akiri muto (Abefeso 3:18). Icyo ni cyo gihe cyihariye cyo gufasha umuhungu wawe gutekereza ku byo yizera, kugira ngo agire ukwizera gukomeye.—Imigani 14:15; Ibyakozwe 17:11.

GERAGEZA GUKORA IBI BIKURIKIRA: Wowe n’umuhungu wawe w’ingimbi, musuzumire hamwe inyigisho z’ibanze, mushobora kuba mwaribwiraga ko zoroshye kuzumva. Urugero, mufashe gutekereza kuri ibi bibazo bikurikira: ‘ni iki kinyemeza ko Imana ibaho? Ni ibihe bintu bigaragaza ko Imana inyitaho? Kuki numva ko kumvira amategeko y’Imana ari jye bizagirira akamaro?’ Uramenye ntugahatire umwana wawe kubona ibintu nk’uko ubibona. Ahubwo mufashe kugira ngo na we yumve ko ibyo yizera ari ukuri. Ibyo ni byo bizamufasha kugira ukwizera gukomeye.

‘Wemeye ko ari ukuri’

Bibiliya ivuga ko umusore witwaga Timoteyo yari azi Ibyanditswe Byera “uhereye mu bwana” bwe. Nyamara intumwa Pawulo yagiriye Timoteyo inama igira iti “ugume mu byo wize kandi ukemera ko ari ukuri” (2 Timoteyo 3:14, 15). Kimwe na Timoteyo, ushobora kuba warigishije umuhungu wawe amahame yo muri Bibiliya kuva akiri muto. Ariko ubu, biragusaba kumufasha kugira ngo na we yumve ko ibyo yizera ari ukuri.

Igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, kigira kiti “igihe cyose umwana wawe akiba iwawe, ufite uburenganzira bwo kumusaba kugendera kuri gahunda y’iby’umwuka y’umuryango wanyu. Intego yawe, ni ugutoza umwana wawe gukunda Imana abikuye ku mutima, aho kugira ngo abikore bitewe n’uko ubimutegetse gusa.” Nuzirikana iyo ntego, uzafasha umuhungu wawe w’ingimbi kugira “ukwizera gukomeye,” akorere Imana ari we ubyishakiye, atari ibyo wamutegetse. *1 Petero 5:9.

^ par. 4 Muri iyi ngingo amazina amwe yarahinduwe.

^ par. 5 Kugira ngo byumvikane neza, muri iyi ngingo turi bwibande ku mwana w’umuhungu. Ariko amahame avugwamo arareba n’abana b’abakobwa.

^ par. 40 Ku bindi bisobanuro, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2009, ku ipaji ya 10-12, n’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1, ku ipaji ya 315-318.

IBAZE UTI . . .

  • Ese nitwara nte iyo umwana wanjye atangiye gushidikanya ku byo namwigishije?

  • Nakoresha nte ibyo nasomye muri iyi ngingo kugira ngo ngire icyo nkosora?