Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese imibabaro ni igihano gituruka ku Mana?

Ese imibabaro ni igihano gituruka ku Mana?

LUZIA YAMUGAYE UKUGURU KW’I BUMOSO. Akiri umwana yarwaye imbasa, ikaba ari indwara yandura cyane ifata urwungano rw’imyakura. Igihe yari afite imyaka 16, hari umugore yakoreraga wamubwiye ati: “Imana yaguteje iyo ndwara kuko wasuzuguye nyoko.” Nubwo hashize imyaka myinshi abimubwiye, na n’ubu Luzia yibuka ukuntu byamushenguye umutima.

IGIHE DAMARIS YAMENYAGA KO ARWAYE KANSERI YO MU BWONKO, se yaramubajije ati: “Ni iki wakoze cyatumye urwara iyi ndwara? Ushobora kuba warakoze ikintu kibi cyane, akaba ari yo mpamvu Imana iguhannye.” Ayo magambo yatumye Damaris yumva ari nko kumutera icyuma mu mutima.

Abantu bamaze igihe kinini cyane batekereza ko uburwayi ari igihano k’Imana. Hari igitabo kivuga iby’imigenzo yo mu bihe bya Bibiliya, cyavuze ko abantu benshi bo mu gihe cya Kristo, bumvaga ko “indwara ari igihano Imana yahaga umuntu bitewe n’icyaha yakoze cyangwa cyakozwe na bene wabo.” Nanone, hari igitabo kivuga iby’ubuvuzi bwo mu kinyejana cya 5 kugeza mu cya 15, cyavuze ko icyo gihe “hari abantu bumvaga ko ibyaha bakoze byatumaga Imana ibateza ibyago.” None se ubwo, igihe abantu babarirwa muri za miriyoni bo mu Burayi bapfaga bishwe n’icyorezo k’indwara mu kinyejana cya 14, ni Imana yarimo ihana ababi? Cyangwa icyo cyorezo cyari cyatewe na za bagiteri nk’uko abaganga baje kubyemeza? Hari abashobora kwibaza bati: “Ese Imana iteza abantu indwara kugira ngo ibahanire ibyaha bakoze?” *

BITEKEREZEHO: Niba Imana ihanisha abantu indwara n’imibabaro, kuki Yesu yakijije abantu indwara? Ubwo se ntiyari kuba arwanyije ubutabera bw’Imana (Matayo 4:23, 24)? Yesu ntiyari gutinyuka gukora ibintu nk’ibyo. Yaravuze ati: “Nkora ibimushimisha” kandi ‘uko Data yantegetse gukora ni ko nkora.’​—Yohana 8:29; 14:31.

Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana “itarenganya” (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Urugero, Imana ntiyatuma indege ihanuka ngo yice abantu amagana b’inzirakarengane, ngo ni uko gusa ishaka guhana umwe mu bayirimo. Aburahamu wari umugaragu w’Imana w’indahemuka yari azi ko Imana ikiranuka. Ni yo mpamvu yavuze ko Imana idashobora ‘kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha.’ Yaravuze ati: “Ntibikabeho” (Intangiriro 18:23, 25). Nanone Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakora ibibi’ cyangwa “ngo igire uwo irenganya.”​—Yobu 34:10-12.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Iyo duhuye n’ibibazo nta bwo Imana iba iduhana kubera icyaha twakoze. Yesu yabisobanuye neza igihe we n’abigishwa be babonaga umugabo wavutse ari impumyi. “Abigishwa be baramubajije bati ‘Rabi, ari uyu muntu, ari n’ababyeyi be, ni nde wakoze icyaha kugira ngo avuke ari impumyi?’ Yesu arabasubiza ati ‘yaba uyu muntu cyangwa ababyeyi be, nta wakoze icyaha, ahubwo byabereyeho kugira ngo imirimo y’Imana igaragarire kuri we.’”​—Yohana 9:1-3.

Kubera ko iyo mitekerereze yari yogeye, abigishwa ba Yesu bashobora kuba baratangajwe no kumva ababwiye ko yaba uwo mugabo cyangwa ababyeyi be, nta n’umwe wari warakoze icyaha, cyatumye uwo muntu aba impumyi. Yesu yahumuye uwo muntu maze avuguruza iyo mitekerereze idahuje n’ukuri, yavugaga ko imibabaro ari igihano k’Imana (Yohana 9:6, 7). Muri iki gihe, abantu barwaye indwara zikomeye bahumurizwa no kumenya ko Imana atari yo ibateza ubwo burwayi.

None se Yesu yari gukiza abarwayi kandi ari igihano Imana yabahaye bitewe n’ibyaha bakoze?

Icyo Ibyanditswe bitwizeza

  • ‘Imana ntishobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi’ (YAKOBO 1:13). Ahubwo ibintu “ibibi” urugero nk’uburwayi, imibabaro n’urupfu bimaze imyaka ibihumbi bigera ku bantu, biri hafi kuvaho.

  • Yesu Kristo ‘yakijije abari bamerewe nabi bose’ (MATAYO 8:16). Igihe Umwana w’Imana yakizaga abamusangaga bose, yagaragaje ibyo Ubwami bw’Imana buzakora ku isi hose.

  • “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”​—IBYAHISHUWE 21:3-5.

NI NDE UTEZA IMIBABARO?

None se, kuki abantu bababara kandi bagahura n’ibibazo byinshi? Abantu bamaze imyaka myinshi bibaza icyo kibazo. None se niba Imana atari yo iduteza imibabaro, ni nde uyiduteza? Ibyo bibazo birasubizwa mu ngingo ikurikira.

^ par. 4 Nubwo kera hari igihe Imana yahanaga abantu bitewe n’ibyaha bakoze, nta hantu Bibiliya igaragaza ko muri iki gihe Yehova ajya ateza abantu indwara cyangwa andi makuba kugira ngo abahane.