Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye

Mu gihe wumva ubuzima bukurambiye

IYO nta bibazo bikomeye ufite wumva ubuzima bukuryoheye, ariko iyo byakubanye byinshi ubuzima butangira kugusharirira.

Urugero, Sally * wo muri Amerika watakaje ibintu hafi ya byose bitewe n’inkubi y’umuyaga yaravuze ati: “Numvaga ibyange birangiriye aho. Numvaga nakwipfira bikarangira.”

Ikindi kigeragezo gikomeye ni ugupfusha uwawe. Janice wo muri Ositaraliya yaravuze ati: “Igihe napfushaga abahungu bange babiri, numvise ari nk’aho umutima wange ucitsemo kabiri. Nabwiye Imana nti: ‘Singishoboye kwihangana. Reka nipfire birangire. Icyampa ngasinzira nkagendera ko!’”

Daniel we yashenguwe n’agahinda igihe umugore we yamucaga inyuma. Yaravuze ati: “Igihe umugore wange yambwiraga ko yanshiye inyuma, numvise ari nk’aho umuntu anteye icyuma mu mutima. Namaze igihe mfite ububabare budasanzwe.”

Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi igaragaza impamvu ushobora gukomeza kwishimira ubuzima mu gihe

Reka tubanze turebe icyadufasha kwihangana mu gihe habaye ibiza.

^ Muri izi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.