Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Mpa umwaka umwe w’agahenge

Mpa umwaka umwe w’agahenge
  • IGIHE YAVUKIYE: 1971

  • IGIHUGU: U BUFARANSA

  • KERA: NARI UMUNYARUGOMO, UMUSAMBANYI KANDI NKORESHA IBIYOBYABWENGE

IBYAMBAYEHO:

Twari dutuye mu mudugudu wa Tellancourt, uri mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’u Bufaransa. Data yari Umufaransa naho mama akaba Umutaliyanikazi. Maze kugira imyaka 8, twimukiye mu gace gakennye ko mu nkengero z’umugi wa Roma mu Butaliyani, kari gatuwe n’abahinzi borozi. Ubuzima bwaho ntibwari bworoshye! Ubukene bwatumaga ababyeyi banjye bahora batongana.

Maze kugira imyaka 15, mama yangiriye inama yo kujya ntembera ngashakisha incuti. Namaraga igihe ntaba mu rugo, kandi naje kubona incuti ariko zitari nziza. Umunsi umwe, hari umugabo wasaga n’aho ari umuntu mwiza wampaye ibiyobyabwenge nuko ndabinywa kugira ngo atansuzugura. Nyuma yaho, ninjiye mu gatsiko k’abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike. Nafashwe ku ngufu incuro nyinshi. Nageze aho numva kubaho nta cyo bikimariye. Nakomeje kubaho mu bwigunge, maze igihe nari mfite imyaka 16 ngerageza kwiyahura. Nanyoye icupa rya wisiki maze njya kwiyahura mu kiyaga, hanyuma mara iminsi itatu muri koma.

Igihe nari ntangiye kwishimira ubuzima, aho guhinduka narushijeho kuba umunyarugomo n’umuriganya. Nasangaga abantu mu ngo zabo tukaryamana, maze nkabaha ibiyobyabwenge bibasinziriza, ubundi nkabiba ibintu bihenze. Abacuruzi b’ibiyobyabwenge benshi bampaga akazi ko kubacururiza. Nahoraga mpanganye n’abapolisi. Nta ntego nagiraga mu buzima kandi numvaga nararenze ihaniro. Ariko kandi, numvaga hari impamvu ituma ndiho. Amaherezo nasenze Imana nyisaba kumpa agahenge nibura k’umwaka umwe.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Maze kugira imyaka 24, nimukiye mu Bwongereza. Kubera ko nakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, ubuzima bwanjye bwari mu mazi abira. Mbere y’uko ngenda, nabanje kujya gusura mama, ngezeyo nsanga umugabo witwa Annunziato Lugarà amuganiriza kuri Bibiliya. * Nibutse ukuntu uwo mugabo yari umugizi wa nabi maze ngira ubwoba, mubaza impamvu yari yaje mu rugo. Yambwiye ko kugira ngo abe Umuhamya wa Yehova byamusabye guhindura byinshi, maze ansaba ko ningera mu Bwongereza nazaganira n’Abahamya baho. Narabimwemereye, ariko ngezeyo nikomereza ibyanjye.

Umunsi umwe nahuye n’Umuhamya arimo atanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! mu muhanda w’i Londres. Nibutse ibyo nari naremereye Annunziato, maze nsaba uwo Muhamya kunyigisha Bibiliya.

Nashimishijwe cyane n’ibyo nize muri Bibiliya. Urugero, nakozwe ku mutima n’amagambo aboneka muri 1 Yohana 1:9, agira ati “niba twatura ibyaha byacu, ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka: izatubabarira ibyaha byacu itweze.” Uwo murongo wangiriye akamaro kuko numvaga ko nanduye cyane bitewe n’amahano nakoze. Nahise ntangira kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Banyakiranye urugwiro, maze mbonye ubucuti bafitanye n’ukuntu babana kivandimwe, numva nshaka kuba Umuhamya, dore ko nari narifuje ubwo buzima kuva kera.

Nubwo kureka ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike bitangoye, gucika ku zindi ngeso zimwe na zimwe ntibyanyoroheye. Naje kubona ko ngomba kubaha abandi no kubitaho. Mu by’ukuri, kugeza ubu ndacyarwana n’utugeso tumwe na tumwe. Icyakora Yehova agenda amfasha guhinduka. Nyuma y’amezi atandatu niga Bibiliya, ni ukuvuga mu mwaka wa 1997, narabatijwe mba umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Maze kubatizwa nashakanye na Barbara, na we wari umaze igihe gito abaye Umuhamya wa Yehova. Igihe umwe mu bahoze ari incuti zanjye yabonaga ukuntu nabaye umuntu mwiza, yatangiye kwiga Bibiliya. Hashize igihe, we na mushiki we babaye Abahamya. Hanyuma mukuru wa nyogokuru wari ufite imyaka irenga 80 yize Bibiliya, apfa yaramaze kubatizwa.

Ubu ndi umusaza mu itorero ry’iwacu. Jye n’umugore wanjye tumara igihe kirekire tubwiriza, kandi tukigisha Bibiliya abantu b’i Londres bavuga igitaliyani. Iyo nibutse uko nabayeho, hari igihe bintera agahinda, ariko umugore wanjye arampumuriza. Ubu mfite umuryango mwiza nifuzaga, kandi mfite Data unkunda cyane nifuje kuva kera. Nasabye Imana agahenge k’umwaka umwe, ariko yampaye ibirenze ibyo nayisabye!

Ubu mfite umuryango mwiza nifuzaga, kandi mfite Data unkunda cyane nifuje kuva kera

^ par. 10 Reba ingingo ivuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu—Nta ho najyaga ntitwaje imbunda,” yavuzwe na Annunziato Lugarà, mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nyakanga 2014, ku ipaji ya 8-9.