Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose

Jya ushaka inshuti mu bantu b’ingeri zose

Aho ikibazo kiri

Iyo twirinze kugirana ubucuti n’abantu bo mu bundi bwoko bishobora gutuma tubanga. Iyo dushakiye inshuti mu bantu dufite ibyo duhuriyeho gusa, dushobora kwibwira ko ibyo dutekereza n’ibyo dukora ari byo byiza.

Ihame rya Bibiliya

“Mwaguke.”​—2 ABAKORINTO 6:13.

Icyo bisobanura: Tugomba kwirinda gushakira ubucuti mu bantu dufite ibyo duhuriyeho gusa. Kugira ngo tubigereho tugomba kugirana ubucuti n’abantu dufite ibyo dutandukaniyeho.

Akamaro ko gushaka inshuti z’abantu batandukanye

Iyo tumenye imico y’abantu, bituma tumenya impamvu bakora ibintu mu buryo butandukanye n’ubwacu. Iyo tubakunda ntidukomeza kwita ku byo dutandukaniyeho. Twishimana na bo kandi tukababarana na bo.

Reka dufate urugero rw’ibyabaye kuri Nazaré wangaga abimukira. Yaravuze ati: “Namaranaga na bo igihe kandi ngakorana na bo. Ibyo byatumye mbona ko ibyo abantu babavugaho atari ukuri. Iyo ukunda abantu bo mu moko atandukanye uhita ubona ko umuntu ari nk’undi. Ibyo bituma ubakunda kandi ukabaha agaciro.”

Icyo wakora

Jya uganira n’abantu bo mu bihugu bitandukanye, abo mu moko atandukanye cyangwa abavuga izindi ndimi.

  • Jya ubasaba bakwibwire.

  • Jya ubatumira musangire.

  • Jya ubatega amatwi kugira ngo umenye ibyo bakunda.

Nusobanukirwa ibyababayeho, bizatuma umenya impamvu bafite imico itandukanye n’iyawe kandi bizatuma ubakunda.