Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

NIMUKANGUKE! No. 2 2020 | Kuki hariho imibabaro?

Twese tugerwaho n’ingorane, urugero nk’indwara, impanuka, ibiza n’urugomo.

Abantu bibaza impamvu ibyo bintu byose bitugeraho.

  • Hari abavuga ko ibitubaho Imana iba yarabigennye mbere y’igihe, kandi ko nta n’icyo twakora ngo tubyirinde.

  • Abandi bo bavuga ko tubabara bitewe n’ibibi twakoze mu buzima twabanje kubamo.

Iyo abantu bagize ibyago, bibaza ibibazo byinshi badashoboye kubonera ibisubizo.

Ibyo bamwe bemera

Reba ibyo amadini atandukanye avuga ku mpamvu zituma tubabara.

1 Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Inyigisho ziharabika Imana ziyobya abantu. Twabwirwa n’iki inyigisho z’ukuri?

2 Ese ibibazo duhura na byo ni twe tubyitera?

Niba ari twe twiteza ibibazo duhura na byo, ubwo hari n’icyo twakora kugira ngo tubigabanye.

3 Kuki abantu beza bababara?

Bibiliya isubiza icyo kibazo.

4 Ese twaremewe kubabara?

Ese Imana yaturemera ibintu byiza tubona hirya no hino ku isi, ikaba ari na yo iduteza imibabaro? None se niba atari yo imibabaro iterwa n’iki?

5 Ese imibabaro izashira?

Bibiliya itubwira uko Imana izavanaho imibabaro.

Inama zagufasha

Bibiliya ishobora kugufasha no mu gihe ufite ibibazo byanze gukemuka.