Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IKIGANIRO | DAVEY LOOS

Umuhanga mu binyabuzima na shimi asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu binyabuzima na shimi asobanura imyizerere ye

Dogiteri Davey Loos ni umuhanga mu binyabuzima na shimi wo mu Bubiligi. Mbere ntiyemeraga ko abantu baremwe; ahubwo yemeraga ko babayeho biturutse ku bwihindurize. Ariko nyuma yaho, yaje guhindura uko yabonaga ibintu. Ni iki cyatumye uwo mushakashatsi yongera gusuzuma imyizerere ye ku birebana n’inkomoko y’ubuzima? Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye na we ikiganiro imubaza ibibazo bifitanye isano na siyansi no kwizera kwe.

Ni iki cyagushishikarije gukora ubushakashatsi kuri siyansi?

Igihe najyaga muri kaminuza, nahisemo kwiga shimi. Nashishikazwaga by’umwihariko n’imikorere ya za poroteyine na aside ziba mu ntima y’ingirabuzimafatizo, akaba ari zo molekile zihambaye cyane hano ku isi. Uko nagendaga niga, nifuzaga kumenya uko bigenda iyo molekile zimwe na zimwe zihuye n’urumuri rw’izuba.

Ese icyo gihe wemeraga Imana?

Nkiri muto narayemeraga. Ariko nyuma yaho, igihe nigaga muri kaminuza y’Abagatolika y’i Louvain, nigishijwe ko ibinyabuzima byabayeho biturutse ku bwihindurize. Abarimu bacu bansobanuriraga iyo nyigisho, ariko kuyisobanukirwa bikangora cyane. Abo barimu bari abahanga muri siyansi ku buryo ibyo batwigishaga numvaga ari ukuri kudakuka. Amaherezo kwemera ko Imana ibaho byarangoye.

Ni iki cyatumye wongera gusuzuma uko wumvaga inkomoko y’ubuzima?

Mu mwaka wa 1999, nabonanye n’incuti yanjye twiganye, yari yarahindutse Umuhamya wa Yehova, nuko njyana na we mu materaniro yabo. Nanone muri iyo minsi, hari Umuhamya wa Yehova waje iwacu, adusigira igitabo kivuga ibirebana n’irema (Y a-t-il un Créateur qui se soucie de vous?) *

Icyo gitabo wakibonye ute?

Natangajwe cyane n’ukuntu ibiri muri icyo gitabo byakorewe ubushakashatsi bwimbitse. Maze kugisoma, natangiye kwibaza niba koko inyigisho y’ubwihindurize yarasobanuye neza inkomoko y’ibinyabuzima.

Mu byaremwe, ni iki cyagushishikaje kurusha ibindi?

Mu bushakashatsi nakoze ku birebana n’ibinyabuzima na shimi, nibanze ku miterere ya molekile za mikorobe zimwe na zimwe ziba  mu nyanja. Izo mikorobe ntizitungwa n’ibindi binyabuzima. Abashakashatsi bamwe batekereza ko ari zo zabanje kubaho kuri iyi si. Izo mikorobe zivana ibyokurya mu mazi no mu mwuka wa karuboni uvanze n’uwa ogisijeni, zifashishije urumuri rw’izuba. Ubwo buryo bwo mu rwego rwa shimi zikoresha burahambaye cyane, ku buryo kugeza ubu abantu batarabusobanukirwa neza. Nanone natangajwe n’ubushobozi buhambaye bwo gukurura urumuri izo mikorobe zifite.

None se ko amababi na yo akora ibyokurya yifashishije urumuri rw’izuba, ni ikihe kintu kidasanzwe wabonye mu mikorere y’izo mikorobe?

Ubundi uko ugenda umanuka ujya hasi mu nyanja, ni ko urumuri rugenda rugabanuka. Bityo rero, izo mikorobe ziba hasi mu nyanja ziba zigomba gukurura urumuri urwo ari rwo rwose zibonye, zifashishije uduhembe twazo dufite ubushobozi buhambaye. Ingufu zose izo mikorobe zimaze gukurura zoherezwa ahakorerwa ibyokurya, kandi hafi ya zose zigakoreshwa. Ubwo bushobozi izo mikorobe zifite bwo gukurura urumuri rw’izuba, bwashishikaje cyane abakora imashini zitanga urumuri zifashishije imirase y’izuba. Birumvikana ariko ko izo mashini zifite ubushobozi buke cyane bwo gukurura urumuri ugereranyije n’ubw’izo mikorobe.

None se ibyo byatumye ugera ku wuhe mwanzuro?

Maze kubona ukuntu ba injenyeri bagerageza kwigana imikorere ihambaye y’ibinyabuzima, nageze ku mwanzuro w’uko hariho Imana yaremye ibinyabuzima

Maze kubona ukuntu ba injenyeri bagerageza kwigana imikorere ihambaye y’ibinyabuzima, nageze ku mwanzuro w’uko hariho Imana yaremye ibinyabuzima. Uwo mwanzuro sinawugezeho bitewe gusa n’ibyo nize muri siyansi, ahubwo nanone nabifashijwemo no gusuzuma Bibiliya mbyitondeye.

Ni iki cyakwijeje ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana?

Kimwe mu byabinyemeje ni ukuntu ubuhanuzi bwayo bwagiye busohora no mu tuntu duto duto. Urugero, Yesaya yari yarasobanuye mbere y’igihe uko Yesu yari kuzapfa n’uko yari kuzahambwa, abivuga habura imyaka ibarirwa mu magana ngo bibeho. Tuzi neza ko ubwo buhanuzi bwanditswe mbere y’uko Yesu apfa, kuko umuzingo wa Yesaya wavumbuwe mu gace kitwa Qumran, wandukuwe imyaka ibarirwa mu magana mbere y’uko Yesu avuka.

Ubwo buhanuzi bugira buti “napfa azahambanwa n’ababi hamwe n’abakire, nubwo nta rugomo yigeze agira kandi ntihagire ikinyoma kiboneka mu kanwa ke” (Yesaya 53:9, 12). Birashishikaje kumenya ko Yesu yamanikanywe n’abagizi ba nabi, ariko agahambwa mu mva y’umuryango w’abakire. Ubwo ni bumwe mu buhanuzi bwinshi bwasohoye, bwanyemeje ko Bibiliya yahumetswe n’Imana (2 Timoteyo 3:16). Nyuma yaho naje kuba Umuhamya wa Yehova.

Kuki ushimishwa no kuba uri Umuhamya wa Yehova?

Ukwizera kwacu ntigushingiye ku bintu twemera buhumyi, ngo twirengagize ibintu bifatika bishingiye kuri siyansi

Ukwizera kwacu ntigushingiye ku bintu twemera buhumyi, ngo twirengagize ibintu bifatika bishingiye kuri siyansi. Nanone kandi, amahame atuyobora ashingiye kuri Bibiliya. Bityo rero, kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nshimishwa no kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza kandi nkabafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza.

^ par. 9 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.