Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 Ese Byararemwe?

Ubwoko bw’igitagangurirwa kireba ibikezikezi

Ubwoko bw’igitagangurirwa kireba ibikezikezi

ICYO gitagangurirwa gifite uburyo bwihariye bwo kureba bugifasha gupima intera iri hagati y’aho kiri n’aho kigiye gusimbukira. Kibigenza gite?

Suzuma ibi bikurikira: Kugira ngo icyo gitagangurirwa kibigereho gikoresha imiterere idasanzwe y’amaso yacyo abiri y’ingenzi. Indiba ya buri jisho muri ayo, igizwe n’utuntu twinshi tumeze nk’uduhu tugerekeranyije. Iyo agahu ka mbere kakiriye ishusho ikeye y’urumuri rw’icyatsi, aka kabiri kayakira irimo ibikezikezi. Iyo ishusho y’ikintu irimo ibikezikezi byinshi kuri ako gahu ka kabiri, igitagangurirwa gihita kimenya ko iyo shusho iri hafi. Ibyo bifasha icyo gitagangurirwa kumenya intera nyayo y’ahantu kigomba gusimbuka kugira ngo gifate umuhigo.

Abashakashatsi barashaka kwigana uburyo icyo gitagangurirwa gikoresha, kugira ngo bakore kamera ireba mu byerekezo bitandukanye cyangwa imashini zipima intera iri hagati yazo n’ikintu runaka. Nk’uko bivugwa ku rubuga rwa interineti ruvuga ibirebana na siyansi, imiterere y’amaso y’icyo gitagangurirwa igaragaza “ukuntu udusimba tureshya na milimetero 50 kandi dufite ubwonko buto cyane kurusha ubw’isazi, dushobora gusobanukirwa urusobe rw’ibintu twabonye.”—ScienceNOW.

Ubitekerezaho iki? Ese utekereza ko icyo gitagangurirwa kireba ibikezikezi cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?