Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Abakene

Abakene

Ese Imana yita ku bakene?

“Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, . . . kuko [Imana] yavuze iti ‘sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.’” —Abaheburayo 13:5.

UKO IMANA YITA KU BAKENE:

Iyo umugaragu wa Yehova Imana ageze mu makuba, Imana imwitaho mu buryo butandukanye. Ishobora gukoresha Abakristo bagenzi be bakamufasha. * Muri Yakobo 1:27 hagira hati “uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.”

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere barafashanyaga. Urugero, igihe byahanurwaga ko amapfa yari kuzatera mu ntara ya Yudaya, Abakristo bo mu mugi wa Antiyokiya wo muri Siriya, biyemeje “koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya” (Ibyakozwe 11:28-30). Ibyo byatumye Abakristo bagenzi babo babona iby’ingenzi bari bakeneye. Iyo mfashanyo batanze ku bushake, igaragaza urukundo nyakuri rwa gikristo.—1 Yohana 3:18.

Ni iki abakene bakora kugira ngo babone ikibatunga?

“Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro.”—Yesaya 48:17, 18.

IMANA IDUFASHA KWIKURA MU BUKENE.

Nk’uko abantu benshi babyiboneye, ubwenge buboneka muri Bibiliya ni ingirakamaro, kandi nta cyo wabunganya. Mu Migani 2:6, 7 hagira hati ‘Yehova ni we utanga ubwenge; mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi. Abakiranutsi ababikira ubwenge.’ Iyo abantu bashakishije ubwo bwenge, bibagirira akamaro.

Urugero, birinda ingeso zibangiriza ubuzima kandi zikabatwara amafaranga. Muri zo twavuga nko kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi (2 Abakorinto 7:1). Nanone butuma baba inyangamugayo, bakita ku bintu kandi bagasohoza neza inshingano zabo. Ibyo bituma kubona akazi bitabagora cyangwa abakoresha babo bakarushaho kubakunda. Mu Befeso 4:28 hagira hati “umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete . . . kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.”

Ni iki kigaragaza ko Bibiliya irimo inama zafasha abakene?

“Ubwenge bugaragazwa n’imirimo yabwo ko bukiranuka.”—Matayo 11:19.

ABO IZO NAMA ZAGIRIYE AKAMARO.

Wilson uba muri Gana, yari yaragiranye kontaro y’akazi n’umukoresha we, ariko kontaro iri hafi kurangira. Ku munsi wa nyuma w’akazi, igihe yarimo yoza imodoka y’umukoresha we, yaje kubona amafaranga aho babika ibintu mu modoka. Uwamugenzuraga mu kazi, yaramubwiye ngo ayo mafaranga ayitwarire. Ariko kubera ko Wilson ari Umuhamya wa Yehova yanze kwiba ayo mafaranga, ahubwo ayasubiza nyirayo. Aho kugira ngo asezererwe ku kazi, yakagumyeho kandi agirwa umuyobozi mukuru.

Géraldine wo mu Burayi yatakaje akazi bitewe n’uko umukoresha we yangaga Abahamya ba Yehova. Icyakora nyina w’uwo mukoresha yaramubwiye ati “uzi ko wakoze ikosa rikomeye! Niba wifuza umukozi wiringirwa kandi wita ku kazi, nta wundi ushobora kubona uretse Umuhamya wa Yehova.” Uwo mukoresha yabaririje iby’Abahamya, hanyuma aza kugarura Géraldine ku kazi.

Igihe umugore wo muri Afurika y’Epfo witwa Sarah yahuraga n’ibibazo, yiboneye urukundo ruranga abagize itorero rya gikristo. Abo Bakristo bahaye umuryango we ibyokurya kandi bakamufasha mu ngendo. Nyuma yaho abana be baravuze bati “dufite ababyeyi benshi mu itorero.”

Hari ingero nyinshi z’abantu bahanganye n’ibibazo by’ubukene kandi biza gushira. Ibyo bihuje neza n’ibivugwa mu Migani 1:33, hagira hati “untega amatwi azagira umutekano, kandi ntazahungabanywa no kwikanga amakuba ayo ari yo yose.”

^ par. 5 Mu bihugu bimwe na bimwe, leta iba ifite gahunda yo kwita ku bakene. Aho ibyo bidakorwa, inshingano yo kwita ku bakene ireba mbere na mbere bene wabo.—1 Timoteyo 5:3, 4, 16.