Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wakwitoza kwihangana

Uko wakwitoza kwihangana

NYUMA yo gusoma ingingo zibanziriza iyi, ushobora kuba wabonye ko uko umuntu arushaho kwihangana, ari na ko arushaho kugira ubuzima bwiza, agafata imyanzuro myiza kandi akagira incuti nziza. None se wakora iki ngo witoze kwihangana? Suzuma inama zikurikira.

Menya impamvu zituma unanirwa kwihangana

Hari ibintu bituma unanirwa kwihangana. Ibyo bintu ni ibihe? Ese hari abantu bihariye batuma kwihangana bikugora? Uwo mwashakanye, ababyeyi bawe cyangwa abana bawe bashobora kuba ari bo ba mbere bakugerageza, ku buryo unanirwa kwihangana. Nanone bishobora kuba bikubaho mu gihe runaka. Urugero, hari igihe unanirwa kwihangana mu gihe hari abantu utegereje, cyangwa wakererewe. Ese ujya unanirwa kwihangana mu gihe unaniwe, ushonje, ufite ibitotsi cyangwa uhangayitse? Ese unanirwa kwihangana igihe uri mu rugo, cyangwa ni mu gihe uri mu kazi?

None se kumenya impamvu zibigutera byagufasha bite kurwanya izo ntege nke? Umwami Salomo yaranditse ati “umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha, ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga” (Imigani 22:3). Duhuje n’uwo mugani wa kera wo muri Bibiliya, iyo ‘ubonye’ mbere y’igihe ibintu bituma unanirwa kwihangana, uba ushobora kubyirinda. Nubwo mu mizo ya mbere bishobora kugusaba imihati myinshi, uko igihe kizagenda gihita bishobora kuzajya byizana.

Jya woroshya ubuzima

Porofeseri Noreen Herzfeld wigisha ibya orudinateri muri kaminuza ya Saint John, i Minnesota muri Amerika, yaravuze ati “umuntu ntashobora gukora imirimo myinshi icyarimwe, kuko ubwonko budashobora gukomeza gutekereza ku bintu bitandukanye icyarimwe.” Yunzemo ati “nyuma y’igihe, gukora ibintu byinshi icyarimwe bituma dutakaza ubushobozi bwo kwerekeza ibitekerezo hamwe, kandi amaherezo ibyo bituma dutakaza imico imwe n’imwe, urugero nko kwihangana, kutagamburura, gufata imyanzuro myiza no gukemura ibibazo.”

Kwihangana birushaho kugorana mu gihe ufite ibintu byinshi ugomba gukora, ahantu henshi ugomba kujya cyangwa mu gihe ufitanye gahunda n’abantu benshi. Dogiteri Jennifer Hartstein twigeze kuvuga mu ngingo zabanjirije iyi, yatanze umuburo ugira uti “akenshi, imihangayiko iterwa no kutihangana.”

Bakunze kuvuga ko “iyihuse ibyara ibihumye.” Ku bw’ibyo, jya ufata akanya wishimire ubuzima. Jya ugirana ubucuti bukomeye n’abantu bake, aho gushaka kugirana ubucuti budafashije n’abantu batagira ingano. Jya ukoresha igihe cyawe neza kandi urebe ibigomba kuza mu mwanya wa mbere. Jya wirinda imyidagaduro n’ibikoresho by’iraha bigutesha igihe.

Kugira ngo woroshye ubuzima, bishobora kuba ngombwa ko ugenzura ibyo ukora buri munsi. Ni ibihe bintu wagabanya cyangwa wareka burundu? Hari umugani wo muri Bibiliya ugira uti “ikintu cyose gifite igihe cyagenewe . . . igihe cyo kubika n’igihe cyo guta” (Umubwiriza 3:1, 6). Birashoboka ko iki ari cyo gihe cyo kwivanaho ibintu runaka bigutwara igihe, bikagutesha umutwe maze bigatuma unanirwa kwihangana.

Jya ushyira mu gaciro

Jya ubona ubuzima mu buryo bushyize mu gaciro. Ubusanzwe mu buzima, ibintu ntibikorwa vuba vuba nk’uko tuba tubyifuza. Jya wemera ko ibintu bidashobora kubaho mu gihe wifuza. Icyo rero ni cyo bita kwihangana.

Icya kabiri, jya wibuka ko hari ibintu udashobora kugira icyo uhinduraho. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaravuze ati “abazi kwiruka si bo buri gihe batsinda isiganwa, kandi intwari si zo buri gihe zitsinda urugamba, n’abanyabwenge si bo buri gihe babona ibyokurya, abajijutse si bo buri gihe babona ubutunzi n’abize si bo bemerwa, kuko amaherezo ibibi bigera kuri buri wese. Nta wumenya ibizamubaho.”—Umubwiriza 9:11, 12, Holy Bible—Easy-to-Read Version.

Aho guteshwa umutwe n’ibintu udashobora kugira icyo ukoraho ku buryo ugera ubwo unanirwa kwihangana, jya wibanda ku bintu ushobora kugira icyo ukoraho. Urugero, aho kurakazwa n’uko imodoka yatinze, jya ushakisha ubundi buryo bwagufasha kugera iyo ujya. Aho kugira ngo ukomeze kurakara bitewe n’uko wananiwe kwihangana, kandi bikaba bishobora no kuguteza akaga, byarutwa n’uko wagenda n’amaguru. Niba ubona ko nta kindi wakora uretse gutegereza iyo modoka, gira icyo ukora mu gihe utegereje, urugero nko kwandika gahunda zawe, cyangwa urebe ibintu bifatika waba usoma.

Burya mu buzima, guhangayikishwa n’ibintu udashobora kugira icyo ukoraho, nta cyo bimaze. Bibiliya igira iti “nta muntu n’umwe wakongera igihe ubuzima bwe buzamara abiheshejwe no guhangayika.”—Luka 12:25, Holy Bible—Easy-to-Read Version.

Jya ugirana ubucuti n’Imana

Abantu benshi bemera Bibiliya biboneye ko gukurikiza amahame yayo byabatoje kwihangana. Bibiliya igaragaza ko umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka yihangana kandi akagira n’indi mico y’ingenzi, urugero nk’urukundo, ibyishimo, amahoro, kugwa neza no kwifata (Abagalatiya 5:22, 23). Bibiliya igira iti “ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu” (Abafilipi 4:6, 7). Jya wiga Bibiliya maze witoze kubaho udahangayitse cyane, kandi witoze kwihangana.