Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

Ibibazo abantu bakunze kwibaza

Kuki hari abantu bavuga nabi Abahamya ba Yehova?

Urebye ibyo biterwa n’uko abantu benshi batabazi neza. Hari abandi bashobora kuba babiterwa n’uko batishimira umurimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya. Ariko kandi, twagombye kuzirikana ko Abahamya bakora uwo murimo kubera ko bakunda bagenzi babo, kuko bazi ko “umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”​—Abaroma 10:​13.

Ese Abahamya ba Yehova ni Abakristo, cyangwa ni agatsiko k’ingirwadini?

Abahamya ba Yehova ni Abakristo, bitewe n’uko inyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya. Icyakora si Abaporotesitanti, si Abagatolika, yewe si n’Aborutodogisi, bitewe n’uko bizera ko zimwe mu nyigisho z’ayo madini zidashingiye ku Byanditswe. Urugero, Bibiliya ntiyigisha ko Imana, yo irangwa n’urukundo mu buryo buhebuje, ibabariza abantu mu muriro w’iteka. Nanone, ntiyigisha ko ubugingo budapfa.​—Ezekiyeli 18:​4; Abaroma 6:​23. *

Nanone kandi, Abahamya ba Yehova ni Abakristo kubera ko bigana Kristo mu mibereho yabo ya buri munsi. Urugero, Kristo n’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere ntibivangaga muri politiki. Aho kubigenza batyo, babwirizaga iby’Ubwami bw’Imana (Luka 4:​43; Yohana 15:​19; 17:​14). Kubera ko Abahamya ba Yehova bigana urugero rwabo, birinda kwivanga muri politiki, kandi bakunda kuganira n’abantu buri wese ku giti cye, bakabafasha kwiyumvisha ibintu kandi bakabaha n’impamvu zemeza ko ibyo bavuga ari ukuri, nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga.​—Ibyakozwe 19:​8.

Agatsiko k’ingirwadini kaba ari itsinda ry’abantu bari mu idini runaka, cyangwa bitandukanyije na ryo, bagashinga iryabo. Abahamya ba Yehova ntibakomotse ku idini iryo ari ryose. Ku bw’ibyo, si agatsiko k’ingirwadini.

Amateraniro y’Abahamya ba Yehova ayoborwa ate?

Nta muntu uhezwa mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Muri rusange abayajemo biga Bibiliya, kandi akenshi bagatanga ibitekerezo. Rimwe muri ayo materaniro bagira buri cyumweru ryitwa Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kandi rifasha abarijemo kugira ubuhanga bwo kwigisha, gusoma no gukora ubushakashatsi. Nanone, hari ikiganiro mbwirwaruhame gishingiye kuri Bibiliya gitangwa mu minota 30, cyibanda ku ngingo iba ishobora gushishikaza n’abantu batari Abahamya. Icyo kiganiro gikurikirwa n’indi gahunda yo kwiga Bibiliya hakoreshejwe igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Ayo materaniro atangira kandi agasozwa n’indirimbo n’isengesho, kandi nta maturo yakwa, cyangwa ngo batambutse amasahani yo gushyiraho amafaranga.​—2 Abakorinto 8:​12.

Amafaranga Abahamya ba Yehova bakoresha bayakura he?

Umurimo wabo wo kubwiriza ushyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Abahamya ntibaca amafaranga abantu bagiye kubatizwa, gushyingiranwa, abapfushije cyangwa abakeneye gukorerwa indi mihango y’idini. Nta nubwo baka icya cumi. Umuntu wese wifuza gutanga impano ashobora kuzishyira mu gasanduku kaba karashyizwe ahantu hakwiriye mu Nzu y’Ubwami. Abahamya ba Yehova bicapira ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bakoresha, ibyo bigatuma bidahenda. Nanone, Amazu y’Ubwami n’amazu y’ibiro by’amashami aba aciriritse, kandi yubakwa n’abantu bitangiye gukora imirimo ku buntu.

Ese Abahamya ba Yehova barivuza?

Yego rwose. Bakora uko bashoboye kose kugira ngo bo n’ababo bavurwe neza. Uretse n’ibyo, hari Abahamya benshi b’abaforomo, abatabazi, abaganga n’abahanga mu kubaga. Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibaterwa amaraso. Bibiliya igira iti ‘mwirinde amaraso’ (Ibyakozwe 15:​28, 29). Igishimishije, ni uko abaganga benshi bagenda babona ko kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, “ari bwo buryo bwo kuvurwa bwiza kurusha ubundi,” kubera ko birinda abantu ingaruka nyinshi ziterwa no gukoresha imiti yakozwe mu maraso.

^ par. 5 Ushobora kubona icyo Bibiliya ivuga kuri izo nyigisho hamwe n’izindi nyinshi z’ingenzi, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.