Soma ibirimo

Amabwiriza arebana n’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo

Amabwiriza arebana n’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo

Ibirimo

1. Amabwiriza ari muri iyi nyandiko, azafasha abantu bose bafite ibiganiro mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Abafite ibiganiro bakwiriye kujya basuzuma amabwiriza ajyanye n’ikiganiro bahawe ari mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo n’ari muri iyi nyandiko, mbere yo gutegura ikiganiro bahawe. Ababwiriza bose bagombye guterwa inkunga yo kwiyandikisha bakajya batanga ibiganiro bigenewe abanyeshuri. Abandi bantu bifatanya n’itorero bafite ishyaka, na bo bashobora kwiyandikisha niba bemera inyigisho za Bibiliya kandi bakaba bafite imibereho ihuje n’amahame ya gikristo. Umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo yagombye kubanza kuganira n’umuntu utari umubwiriza wifuza kwiyandikisha mu banyeshuri, kugira ngo amenye niba yujuje ibisabwa. Ibyo bigomba gukorwa umwigisha Bibiliya ahari (cyangwa hari umubyeyi we w’Umuhamya). Ibisabwa uwifuza gutanga ishuri ni kimwe n’ibisabwa uwifuza kuba umubwiriza utarabatizwa.—od Igi. 8 par. 8.

 AMAGAMBO YO GUTANGIRA

2. Umunota umwe. Buri cyumweru nyuma y’indirimbo n’isengesho bibanza, uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, azajya avuga ibikubiye mu biganiro biri butangwe. Azajya yibanda ku ngingo z’ingenzi ziri bufashe cyane abagize itorero.

  UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

 3. Disikuru: Iminota icumi. Umutwe wayo n’ingingo ebyiri cyangwa eshatu z’ingenzi umuvandimwe azavuga muri iyo disikuru, bizajya bitangwa mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Iyo disikuru izajya itangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’itorero ubishoboye. Mu gihe abagize itorero bazajya baba bagiye gutangira igitabo gishya muri gahunda yo gusoma Bibiliya, hazajya herekanwa videwo ibimburira icyo gitabo. Uzatanga iyo disikuru azajya agaragaza aho iyo disikuru ihuriye n’iyo videwo. Icyakora agomba gukora uko ashoboye akavuga n’ibindi bitekerezo by’ingenzi biri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo. Nanone niba igihe kibimwemerera agomba kugira icyo avuga ku mashusho n’imirongo y’Ibyanditswe, kuko biba bigamije gufasha abantu kurushaho gusobanukirwa iyo ngingo. Nanone ashobora kongeramo ibitekerezo byo mu bitabo byatanzwe niba hari icyo byakongera kuri disikuru.

 4. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: Iminota icumi. Ni ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo kizajya gitangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’itorero ubishoboye. Ntagomba kuvuga amagambo yo gutangira cyangwa gusoza. Utanga ikiganiro agomba kubaza ibibazo byombi byatanzwe. Nanone azareba niba ari ngombwa gusoma imirongo yose yavuzwe. Abatanga ibitekerezo ntibagomba kurenza amasegonda 30.

 5. Gusoma Bibiliya: Iminota ine. Iki kiganiro kizajya gitangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo. Umunyeshuri agomba gusoma ibyo yahawe gusa, adashyizeho amagambo yo gutangira cyangwa yo gusoza. Uhagarariye iteraniro azihatira gufasha abanyeshuri gusoma neza kandi mu buryo bwumvikana, badategwa, batsindagiriza aho bikwiriye, bahinduranya ijwi, baruhuka aho bikwiriye kandi bagasoma nk’uko basanzwe bavuga. Kubera ko aho umunyeshuri ahabwa gusoma hashobora kuba ari harehare cyangwa ari hagufi, umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo azajya yita ku bushobozi bw’umunyeshuri mu gihe agena abazatanga iki kiganiro.

 JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

6. Iminota cumi n’itanu. Iki cyiciro cy’amateraniro, kigamije kwerekana uko umurimo ukorwa n’uko ababwiriza bakongera ubushobozi bwo kuganira, kubwiriza no kwigisha. Mu gihe bibaye ngombwa, abasaza na bo bashobora guhabwa ibiganiro bitangwa n’abanyeshuri. Buri munyeshuri agomba kubahiriza ingingo yo mu gatabo Gusoma no Kwigisha cyangwa Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, iba yagaragajwe mu dukubo mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo. Mu gihe ingingo igomba gutangwa izaba ari ikiganiro, kizajya gitangwa n’umusaza cyangwa umukozi w’itorero ubishoboye.—Reba  paragarafu ya 15 ivuga uko watanga ikiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo.

 7. Gutangiza ikiganiro: Iki kiganiro gishobora gutangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore. Umunyeshuri agomba gufashwa n’uwo bahuje igitsina cyangwa agafashwa n’uwo mu muryango we. Bashobora kugitanga bicaye cyangwa bahagaze.—Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’ibyo mwaganiraho n’imimerere mwakoresha, reba  paragarafu ya 12 n’iya  13.

 8. Gusubira gusura: Iki kiganiro gishobora gutangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore. Ntikigomba gutangwa n’abantu badahuje igitsina () (km 5/97 p. 2). Bashobora kugitanga bicaye cyangwa bahagaze. Umunyeshuri azajya agaragaza icyo umuntu yavuga mu gihe asubiye gusura umuntu yabwirije.— Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’ibyo mwaganiraho n’imimerere mwakoresha, Reba  paragarafu ya 12 n’iya  13.

 9. Guhindura abantu abigishwa: Iki kiganiro gishobora gutangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore. Ntikigomba gutangwa n’abantu badahuje igitsina (km 5/97 p. 2). Bashobora kugitanga bicaye cyangwa bahagaze. Iki kiganiro kigomba kuba cyerekana umubwiriza watangiye kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Si ngombwa ko ashyiramo amagambo atangira cyangwa asoza, keretse gusa mu gihe biri mu ngingo yasabwe kuzuza. Si ngombwa ko paragarafu zose zisomwa mu ijwi riranguruye.

 10. Sobanura imyizerere yawe: Mu gihe iki kiganiro cyatanzwe mu buryo bwa disikuru, kizajya gitangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo. Mu gihe cyatanzwe mu buryo bw’icyerekanwa gishobora gutangwa n’umunyeshuri w’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore. Umunyeshuri agomba gufashwa n’uwo bahuje igitsina cyangwa agafashwa n’uwo mu muryango we. Umunyeshuri agomba gukorera ubushakashatsi aho bamurangiye, maze agatanga igisubizo cyumvikana neza ku kibazo cyabajijwe, ariko nanone akagira amakenga. Umunyeshuri ashobora guhitamo kuvuga ibitabo yakoreyemo ubushakashatsi cyangwa ntakivuge.

 11. Disikuru: Iki kiganiro kizajya gitangwa n’umuvandimwe, agitange mu buryo bwa disikuru. Mu gihe iyo disikuru izaba ishingiye ku ngingo iri mu mugereka A mugereka A w’agatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, umunyeshuri agomba gutsindagiriza uko umurongo umwe cyangwa myinshi yakoreshwa mu murimo. Urugero, ashobora gusobanura igihe uwo murongo wakoreshwa, icyo usobanura n’uko wafasha umuntu kuwutekerezaho. Mu gihe disikuru ishingiye ku ngingo iri mu masomo yo mu gatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, umunyeshuri agomba kugaragaza uko iyo ngingo yashyirwa mu bikorwa mu murimo wo kubwiriza. Ashobora gutsindagiriza urugero ruri mu ngingo ya 1 iri muri iryo somo cyangwa agatsindagiriza indi mirongo igaragara muri iryo somo.

   12. Ibyo abanyeshuri baganiraho: Ibikubiye muri iyi paragarafu n’iyikurikiye bizajya bikoreshwa mu “Gutangiza ikiganiro” no mu “Gusubira gusura.” Usibye igihe batanze andi mabwiriza, intego y’umunyeshuri ni ukugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya mu buryo bworoheje buhuje n’imimerere y’uwo bari kuganira no gushyiraho urufatiro ruzatuma agaruka kumusura. Umunyeshuri agomba guhitamo ingingo ihuje n’igihe kandi yashishikaza abantu bo mu gace k’iwabo. Umunyeshuri ashobora guhitamo gutanga igitabo cyangwa kwerekana videwo biri mu Bikoresho Bidufasha Kwigisha. Aho kugira ngo abanyeshuri batange ishuri bakurikije ibyo bafashe mu mutwe, bagomba kwitoza kuganira, wenda bakabikora bitoza kugaragaza umuco wo kwita ku bandi no gukoresha ibiganiro bisanzwe.

   13. Imimerere: Umunyeshuri agomba kubahiriza uburyo yasabwe gutangamo ikiganiro cye akurikije imimerere yo mu gace k’iwabo. Urugero:

  1.  (1) Kubwiriza ku nzu n’inzu: Iyi mimerere yo kubwiriza ku nzu n’inzu wayikoresha ubwiriza ku nzu n’inzu imbona nkubone, kuri telefone, wandika amabaruwa cyangwa wasubiye gusura umuntu mwigeze kuganira igihe wabwirizaga ku nzu n’inzu.

  2.  (2) Kubwiriza mu buryo bufatiweho: Iyi mimerere yibanda ku buryo wakoresha neza uburyo bwose ubonye kugira ngo utangire kubwiriza uhereye ku biganiro bisanzwe. Bishobora kuba bikubiyemo kubwira abandi ibitekerezo bikubiye mu murongo w’Ibyanditswe, baba abo mukorana, abo mwigana, abaturanyi, abo muhuriye mu modoka cyangwa mu bindi bintu, mu gihe uri mu bikorwa byawe bya buri munsi.

  3.  (3) Kubwiriza mu ruhame: Iyi mimerere ikubiyemo kubwiriza ku kagare, ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, mu muhanda, muri za parike, muri za parikingi cyangwa se kubwiriza ahandi hantu hose hahurira abantu.

 14. Gukoresha videwo n’ibitabo: Umunyeshuri ashobora guhuza n’imimerere, akerekana videwo cyangwa agatanga igitabo. Mu gihe ikiganiro umunyeshuri yahawe kirimo videwo cyangwa agahitamo kugira iyo akoresha azajya ayivugaho kandi bayiganireho ariko batayirebye.

  IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

15. Nyuma y’indirimbo, hazajya hakurikiraho icyiciro cy’iminota 15 kigizwe n’ikiganiro kimwe cyangwa bibiri bigamije gufasha abagize itorero gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Ijambo ry’Imana. Uretse mu gihe hatanzwe andi mabwiriza, ibyo biganiro bizajya bitangwa n’abasaza cyangwa abakozi b’itorero babishoboye, usibye ikiganiro cy’ibikenewe iwanyu, kuko cyo kigomba gutangwa n’umusaza w’itorero gusa. Niba ikiganiro kiri butangwe mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo, uri bugitange ashobora gukoresha ibibazo by’inyongera. Agomba kuvuga amagambo make yo gutangira kugira ngo abone umwanya wo kuvuga ku ngingo z’ingenzi kandi abateranye babone uko batanga ibitekerezo byinshi. Niba harimo kugira icyo ubaza umuntu, mu gihe bishoboka, biba byiza abagira ibyo babazwa bahagaze kuri pulatifomu aho kubazwa bicaye mu myanya yabo.

  16. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: Iminota mirongo itatu. Iki kiganiro kizajya kiyoborwa n’umusaza ubishoboye. (Mu matorero afite abasaza bake, gishobora kuyoborwa n’umukozi w’itorero ubishoboye.) Inteko y’abasaza ni yo ihitamo abujuje ibisabwa kugira ngo bayobore Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Abemejwe n’inteko y’abasaza bagomba kuba bashoboye kukiyobora neza, bakubahiriza igihe, bagatsindagiriza imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe kandi bagafasha abateranye gusobanukirwa akamaro k’ibyo bize. Abatanga iki kiganiro bashobora kungukirwa no gusuzuma amabwiriza arebana no kuyobora ikiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo (w23.04 p. 24, agasanduku). Mu gihe bishoboka, abakiyobora n’abasomyi bagombye gusimburana buri cyumweru. Mu gihe mwarangije gusuzuma neza ingingo yateganyijwe muri icyo cyumweru, si ngombwa ko uyobora akomeza gushakisha ibyo yongeraho ngo iminota irangire. Mu gihe uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo asabye uyobora Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero kugabanya iminota yateganyijwe, ukiyobora ni we uzagena uko abigenza. Ashobora guhitamo kudasoma paragarafu zimwe na zimwe.

  AMAGAMBO YO GUSOZA

17. Iminota itatu. Uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo azajya asubiramo by’umwihariko ingingo z’ingenzi z’ibyizwe mu materaniro. Nanone azajya avuga ibizigwa mu cyumweru gitaha. Niba igihe kibimwemerera, ashobora kuvuga amazina y’abanyeshuri bazatanga ibiganiro mu cyumweru gitaha. Uretse mu gihe hatanzwe andi mabwiriza, uhagarariye iteraniro azajya atanga amatangazo kandi asomere itorero amabaruwa ya ngombwa, muri icyo gihe cyagenewe amagambo yo gusoza. Amatangazo y’ibikorwa bisanzwe urugero nka gahunda isanzwe yo kubwiriza n’iyo gukora isuku, ntagomba gutangirwa kuri puratifomu, ahubwo yagombye gushyirwa ku kibaho cy’amatangazo. Niba hari amatangazo cyangwa amabaruwa adashobora gusomwa muri icyo gihe cyagenewe amagambo yo gusoza, uhagarariye iteraniro yagombye gusaba abavandimwe bari butange ibiganiro mu cyiciro cy’Imibereho ikwiriye Abakristo kugabanya igihe bari bukoreshe batanga ibiganiro byabo, kugira ngo aze kubona umwanya uhagije. (Reba  paragarafu ya 16 n’ iya 19.) Iteraniro rizajya risozwa n’indirimbo n’isengesho.

  GUSHIMIRA NO GUTANGA INAMA

18. Buri munyeshuri nazajya arangiza gutanga ikiganiro cye, uhagarariye iteraniro azajya amushimira kandi amugire inama yifashishije ingingo yahawe, mu gihe kitarenze umunota umwe. Uhagarariye iteraniro ntazajya avuga ingingo umunyeshuri yasabwe kubahiriza mu gihe amuha ikaze. Icyakora umunyeshuri narangiza gutanga ikiganiro kandi uhagarariye iteraniro akaba amaze kumushimira, uhagarariye iteraniro azavuga ingingo umunyeshuri yasabwaga kubahiriza, avuge ukuntu umunyeshuri yayubahirije neza cyangwa asobanure mu bugwaneza impamvu umunyeshuri akwiriye kurushaho kwitoza iyo ngingo n’uburyo yabikora. Nanone uhagarariye ashobora kugira ikindi avuga kuri icyo kiganiro umunyeshuri yatanze, niba abona ko hari icyo byamarira umunyeshuri cyangwa abateranye. Hakurikijwe ibyo buri munyeshuri akeneye, uhagarariye iteraniro ashobora kumugira izindi nama z’ingirakamaro mu ibanga zo mu gatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, Gusoma no Kwigisha cyangwa mu gitabo Ishuri ry’Umurimo. Ibyo yabikora haba nyuma y’amateraniro cyangwa ikindi gihe. Nanone ashobora kumugira inama ashingiye ku ngingo yasabwe kubahiriza cyangwa indi ngingo iri muri ako gatabo.—Reba amabwiriza arebana n’inshingano y’uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo n’umujyanama wungirije muri  paragarafu ya 19,  24 n’ iya 25.

     IGIHE

19. Nta kiganiro kigomba kurenza igihe kandi n’uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ntagomba kurenza igihe mu gihe atanga inama. Nubwo Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, kagaragaza igihe buri kiganiro kigomba kumara, mu gihe ibyo utanga ikiganiro yagombaga kuvugaho byarangiye nta mpamvu yo kongeramo ibindi bintu ashaka kurangiza iminota yahawe. Niba abatanga ibindi biganiro barengeje igihe, umugenzuzi w’iteraniro ry’umurimo cyangwa umujyanama wungirije agomba kubagira inama mu ibanga. (Reba  paragarafu ya 24 n’ iya 25.) Iteraniro ryose, hakubiyemo indirimbo n’isengesho, rizajya rimara isaha 1 n’iminota 45.

 MU GIHE ITORERO RYASUWE N’UMUGENZUZI W’AKARERE

20. Icyo gihe amateraniro azajya ayoborwa nk’uko bigaragara mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, usibye ibi bizahinduka: Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero cyo mu cyiciro cy’Imibereho ikwiriye Abakristo, kizajya gisimburwa na disikuru y’umurimo imara iminota 30 izajya itangwa n’umugenzuzi w’akarere. Mbere y’uko umugenzuzi w’akarere aza gutanga disikuru y’umurimo, uhagarariye Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, azajya abanza gukora isubiramo ry’ibimaze kwigwa, avuge muri make ibizigwa mu cyumweru gitaha, atange amatangazo niba ahari kandi asome amabaruwa ya ngombwa, hanyuma abone guha ikaze umugenzuzi w’akarere. Umugenzuzi w’akarere namara gutanga disikuru, azajya asoza amateraniro n’indirimbo yateganyije. Hanyuma ashobora gusaba undi muvandimwe agasoza n’isengesho. Mu gihe cy’uruzinduko rw’umugenzuzi usura amatorero, nta shuri rizajya ribera mu bindi byumba. Ariko niba itorero rifite itsinda, iryo tsinda rishobora gukomeza amateraniro yaryo nk’uko bisanzwe, ndetse no mu gihe umugenzuzi yaba yasuye iryo torero. Icyakora abagize iryo tsinda bagomba kuba bahari mu gihe umugenzuzi atanga disikuru y’umurimo.

 MU GIHE ITORERO RIFITE IKORANIRO RY’AKARERE CYANGWA IRY’IMINSI ITATU

21. Muri icyo cyumweru, nta materaniro azajya aba. Abagize itorero bagomba kwibutswa ko ibyari kuzigwa muri ayo materaniro, bigomba kwigwa n’umuntu ku giti cye, cyangwa mu muryango.

 MU CYUMWERU CY’URWIBUTSO

22. Urwibutso niruba mu mibyizi, icyo gihe nta Teraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo rigomba kubaho muri icyo cyumweru.

 UMUGENZUZI W’ITERANIRO RY’UMURIMO N’IMIBEREHO YA GIKRISTO

23. Inteko y’abasaza izajya itoranya umusaza uzajya agenzura Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Ni we ugenzura ko amateraniro akorwa kuri gahunda kandi ko ayoborwa mu buryo buhuje n’aya mabwiriza. Agomba kujya ashyikirana neza n’umujyanama wungirije. Umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo akimara kubona Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, azajya ahita akora gahunda y’abazatanga ibiganiro bose mu mezi abiri. Muri iyo gahunda azakora, hakubiyemo abatanga ibiganiro bitari amashuri n’abahagarariye amateraniro yo mu mibyizi. Azajya abakura mu bo inteko y’abasaza yemeje kandi apange n’abazatanga amashuri. (Reba  paragarafu ya 3-16 n’ iya 24.) Mu gihe ari gupanga abazatanga amashuri, agomba kwita ku myaka y’umunyeshuri, ubunararibonye bwe n’ubushobozi bwo kuvuga yisanzuye ku ngingo azavugaho. Ibyo agomba no kubikurikiza mu gihe agena abazatanga n’ibindi biganiro. Buri wese mu bazatanga ibiganiro azajya abimenyeshwa mbere y’ibyumweru bitatu. Abatanga amashuri bagomba kujya bahabwa fomu yitwa Inyigisho Uzatanga mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (S-89). Umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo agomba kujya agenzura niba gahunda y’abazatanga ibiganiro yarashyizwe ku kibaho cy’amatangazo. Inteko y’abasaza ishobora gushyiraho undi musaza cyangwa umukozi w’itorero wo kujya amufasha. Icyakora umusaza ni we ugomba kujya agena abazatanga ibiganiro bitari amashuri.

    UHAGARARIYE ITERANIRO RY’UMURIMO N’IMIBEREHO YA GIKRISTO

24. Buri cyumweru, umusaza umwe azajya ahagararira Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, kuva ritangiye kugeza rirangiye. (Mu matorero afite abasaza bake, rishobora kuyoborwa n’umukozi w’itorero ubishoboye.) Ni we uzajya ategura amagambo yo gutangiza iryo teraniro no kurisoza. Nanone azajya aha ikaze abatanga ibiganiro bose, kandi ashobora no kuzajya atanga ibindi biganiro bitewe n’uko inteko y’abasaza ingana. Amagambo avuga hagati y’ikiganiro n’ikindi agomba kuba make. Inteko y’abasaza ni yo izajya igena abasaza bujuje ibisabwa kugira ngo basohoze iyo nshingano. Abasaza babishoboye bazajya basimburana kuri iyo nshingano yo guhagararira iteraniro. Bitewe n’imimerere yo mu itorero ryanyu, hari ubwo Umugenzuzi w’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo ashobora guhagararira iteraniro inshuro nyinshi ugereranyije n’abandi basaza babishoboye. Birumvikana ko niba umusaza ashoboye kuyobora Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, aba anujuje ibisabwa kugira ngo ahagararire Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Icyakora, muzirikane ko umusaza usohoza inshingano yo guhagararira iteraniro, agomba kujya ashimira abanyeshuri batanze ibiganiro kandi niba ari ngombwa agatanga inama zuje urukundo. Uhagarariye iteraniro ni na we ushinzwe kureba niba amateraniro arangirira ku gihe. (Reba  paragarafu ya 17 n’ iya 19.) Mu gihe uhagarariye iteraniro abishaka kandi hakaba hari umwanya uhagije, hashobora gushyirwaho mikoro ihagaze iruhande rwa puratifomu kugira ngo abe ari ho ajya ahera ikaze buri wese mu batanga ibiganiro, mu gihe umuvandimwe ugiye gutanga ikiganiro ahagaze kuri puratifomu. Nanone kandi, uhagarariye amateraniro ashobora guhitamo kwicara ahari ameza kuri puratifomu mu gihe utanga ikiganiro cyo Gusoma Bibiliya arimo asoma no mu cyiciro kivuga ngo: “Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza.” Ibyo bizatuma igihe gikoreshwa neza.

   UMUJYANAMA WUNGIRIJE

25. Igihe cyose bishoboka, ni byiza guha iyo nshingano umusaza uzi gutanga disikuru neza. Umujyanama wungirije atanga inama mu ibanga igihe zikenewe, aziha abasaza cyangwa abakozi b’itorero ku birebana n’ikiganiro icyo ari cyo cyose bashobora gutanga, hakubiyemo ibiganiro byo mu Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, disikuru z’abantu bose, gusoma cyangwa kuyobora Umunara w’Umurinzi n’Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. (Reba  paragarafu ya 19.) Niba mu itorero hari abasaza benshi bazi gutanga disikuru neza no kwigisha neza, buri mwaka mushobora kujya mutoranya undi musaza ubishoboye akaba umujyanama wungirije. Si ngombwa ko umujyanama wungirije atanga inama nyuma ya buri kiganiro cyose gitanzwe.

 AMASHURI Y’INYONGERA

26. Amatorero ashobora gushyiraho amashuri y’inyongera bitewe n’umubare w’abiyandikishije mu ishuri. Buri shuri ry’inyongera rigomba kugira umujyanama ubishoboye, byaba byiza akaba ari umusaza. Mu gihe bibaye ngombwa, umukozi w’itorero ubishoboye ashobora gusohoza iyo nshingano. Inteko y’abasaza ni yo ihitamo umuvandimwe ushoboye gusohoza iyo nshingano ikanasuzuma niba yajya asimburwa. Uwo mujyanama agomba gukurikiza amabwiriza yatanzwe muri  paragarafu ya 18. Niba itorero ryanyu rifite ishuri ry’inyongera, abanyeshuri bazajya basabwa kujya mu cyumba cya kabiri nyuma y’ikiganiro kitwa ngo: “Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana” cyo mu cyiciro gifite umutwe uvuga ngo: “Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana.” Bagomba kugaruka mu cyumba cya mbere umunyeshuri wa nyuma arangije gutanga ikiganiro cye.

 VIDEWO

27. Videwo zatoranyijwe zihuje n’iteraniro ry’uwo munsi ni zo zizajya zerekanwa. Videwo zizajya zikoreshwa mu materaniro yo mu mibyizi, zizajya zishyirwa kuri porogaramu ya JW Library® kandi zizajya ziboneka ku bikoresho bya elegitoronike.

© 2023 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania

S-38-YW 11/23