Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 2: Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho

Abana bakoresha terefone zigezweho—Igice cya 2: Uko nakwigisha umwana wange gukoresha terefone igezweho

 Terefone igezweho ni nk’icyuma gityaye. Ishobora kutugirira akamaro cyangwa ikaduteza akaga bitewe n’uko tuyikoresha. Wakwigisha umwana wawe ute gukoresha neza terefone igezweho? Urugero, buri munsi yagombye kumara igihe kingana iki akoresha iyo terefone? a

 Icyo wagombye kumenya

  •   Terefone zigezweho zishobora guteza akaga mu buryo bworoshye. Nk’uko twabibonye mu gice cya mbere kivuga ngo: “Ese umwana wange yagombye gutunga terefone igezweho?,” terefone igezweho ituma umwana abona ibintu byose biba kuri interinete, byaba ibibi cyangwa ibyiza.

     “Biroroshye kwibagirwa ko terefone zigezweho zishobora gutuma abana bibasirwa n’abantu babi kandi zigatuma bumva ibintu bibi.”—Brenda.

  •   Abana baba bakeneye ubayobora. Muri iki gihe usanga abakiri bato bakoresha cyane ikoranabuhanga, mu gihe abakuze bo usanga batabimenyereye. Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko ababyeyi ntacyo bazi ku ikoranabuhanga. Ubwo rero, ntibagombye kumva ko abana ari bo bagomba kugena uko bakoresha terefone igezweho n’igihe bagombye kumara bayikoresha.

     Ni byo koko abana bawe bashobora kuba bazi gukoresha terefone kukurusha, icyakora ibyo ntibisobanura ko baba bashobora kugaragaza ubwenge mu gihe bayikoresha. Ndetse n’abana b’abahanga mu ikoranabuhanga baba bakeneye ko ababyeyi babayobora kugira ngo bakoreshe neza terefone zigezweho.

     “Guha umwana wawe terefone igezweho ariko ntumutoze uko yayikoresha neza, byaba bimeze nko kumuha urufunguzo rw’imodoka ukamwicaza mu mwanya wa shoferi, ukatsa imodoka, ubundi ukamubwira uti: “maze utware neza” kandi utarigeze umwigisha gutwara imodoka.”—Seth.

 Icyo wakora

  •   Jya umenya ibigize terefone y’umwana wawe. Jya umenya neza ibintu byose bigize terefone y’umwana wawe bishobora kumufasha kuyikoresha neza. Urugero:

     Ni izihe porogaramu ziri muri iyo terefone zafasha umubyeyi kugenzura igihe umwana ayimaraho n’imbuga ajyaho?

     Ese wari uzi ko hari porogaramu ziba muri terefone zikwereka ko zishobora gufunga ibintu utifuza kureba, ariko mu by’ukuri zikaba zidakora?

     Numenya neza ibintu byose bigize terefone y’umwana wawe, bizatuma umufasha kuyikoresha neza.

     Ihame rya Bibiliya: “Ubumenyi butuma umuntu agwiza imbaraga.”—Imigani 24:5.

  •   Jya ubashyiriraho amategeko. Mu gihe uhaye umwana wawe terefone igezweho, jya umubwira ibyo yemerewe gukora n’ibyo atemerewe. Urugero:

     Ese uzemerera umwana wawe kuzana terefone mugiye kurya cyangwa kuyikoresha mu gihe mwagiye gusura inshuti cyangwa bene wanyu?

     Ese umwana wawe yagombye kurarana terefone?

     Ni izihe porogaramu uzamwemerera gukoresha?

     Agomba kumara igihe kingana iki kuri terefone?

     Ese uzagena igihe umwana atagomba kurenza buri munsi, ari kuri terefone?

     Jya umusobanurira neza amategeko agomba gukurikiza kandi umuhane mu gihe ayarenzeho.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntukareke guhana umwana.”—Imigani 23:13.

  •   Jya ugenzura terefone y’umwana wawe. Jya umenya umubare w’ibanga akoresha, umenye ibiri muri terefone ye, urugero nka mesaje, porogaramu ziyirimo, amafoto n’imbuga yagiyeho.

     “Twabwiye umukobwa wacu ko rimwe na rimwe tuzajya tugenzura terefone ye tumutunguye. Tumubwira ko nidusanga atayikoresha neza tuzagabanya igihe amara ayikoresha.”—Lorraine.

     Kubera ko uri umubyeyi, ufite uburenganzira bwo kumenya uko umwana wawe akoresha terefone igezweho.

     Ihame rya Bibiliya: “Imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.”—Imigani 20:11.

  •   Jya wigisha umwana wawe gukora ibyiza. Jya ufasha umwana wawe age ahora yifuza gukora ibyiza. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Ni ukubera ko umwana ashatse kugira ibyo ahisha ababyeyi be yabigeraho, nubwo baba bamugenzura bate. b

     Ubwo rero, uge utoza umwana wawe imico myiza urugero nko kuba inyangamugayo, kwitegeka no kwita ku byo akora. Iyo umwana atojwe gukora ibyiza, aba ashobora gukoresha terefone ye neza.

     Ihame rya Bibiliya: “Abakuze mu buryo bw’umwuka bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi.”—Abaheburayo 5:14.

a “Terefone zigezweho” zivugwa muri iyi ngingo, ni izishobora gukoresha interinete. Akenshi ziba zimeze nka mudasobwa nto.

b Urugero hari abajijisha bagashyira muri terefone zabo porogaramu itagize icyo itwaye, urugero nk’akamashini gakoreshwa mu kubara, maze iyo porogaramu igahisha ibyo badashaka ko ababyeyi babo babona.