Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?

Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?—Igice cya 1: Gusoma cyangwa kureba videwo?

 Ese iyo abana bawe bari kuruhuka ni iki bakunda gukora: bareba videwo cyangwa basoma ibitabo? None se hagati ya terefone zigezweho n’ibitabo ni iki bakunda guhitamo?

 Hashize imyaka myinshi, abantu batagishishikazwa no gusoma kubera ibyo bareba kuri tereviziyo no kuri interineti. Umwanditsi witwa Jane Healy mu gitabo kitwa Endangered Minds yanditse mu mwaka wa 1990, yaravuze ati: “Hari igihe kizagera gusoma bigacika.”

 Muri iyo myaka, abantu batekerezaga ko ibyo yavuze ari ugukabya. Icyakora nubwo hashize imyaka mirongo itatu, abarimu bo mu bihugu byateye imbere mu ikoranabuhanga bibonera ko abakiri bato benshi badashobora gusoma neza nk’uko byari bimeze mu myaka yabanje.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Kuki gusoma ari by’ingenzi ku bana?

  •   Gusoma byongera ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu. Urugero, iyo urimo usoma inkuru ushobora kwiyumvisha amajwi y’abarimo bavugwa, uko bameze n’uko inkuru yagenze. Umwanditsi atanga ibisobanuro by’ingenzi, umusomyi akiyongereramo ibisigaye.

     Umubyeyi witwa Laura yaravuze ati: “Iyo tureba firimi cyangwa videwo, tuba tureba ibyo undi muntu yatekereje. Ariko uko byagenda kose, gusoma byo birihariye. Iyo usoma usa n’aho nawe wari uhibereye igihe ibyo yanditse byabaga.”

  •   Gusoma bitoza umwana imico myiza. Iyo abana bakunda gusoma, bituma bagira ubushobozi bwo gutekereza ku kibazo no kugishakira igisubizo. Nanone gusoma bifasha abana kudahuzagurika. Iyo basoma kenshi bibatoza imico itandukanye, urugero nko kwihangana, kwifata no kugira impuhwe.

     Ni byo se koko gusoma bituma abana bagira impuhwe? Cyane rwose! Hari abashakashatsi bemeza ko iyo abana basoma inkuru bitonze kandi bayitekerezaho, bibafasha gutekereza ku bavugwa muri iyo nkuru, bakiyumvisha uko bari bameze kandi bakishyira mu mwanya wabo. Ibyo ni na byo bifasha abana mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi bigatuma bagirira impuhwe bagenzi babo.

  •   Gusoma bituma umwana atekereza neza. Umuntu usoma abyitondeye, asoma gahorogahoro byaba ngombwa agasubiramo kugira ngo yiyumvishe icyo umwanditsi yashaka kuvuga. Iyo abigenje atyo bimufasha kwibuka ibyo yasomye kandi bikamugirira umumaro.—1 Timoteyo 4:15.

     Umubyeyi witwa Joseph yaravuze ati: “Iyo usoma birakorohera kwibanda ku bisobanuro, kubihuza n’ibyo usanzwe uzi no kubona amasomo wabikuramo. Icyakora, kureba videwo na firimi si ko buri gihe bituma umuntu atekereza cyane ku byo ari kureba.”

 Umwanzuro: Nubwo videwo na firimi na byo bifite umumaro, abana bawe bashobora kuzabura ibintu by’ingenzi niba batajya babona umwanya wo gusoma.

 Wakora iki ngo ushishikarize abana gusoma?

  •   Jya ubatoza bakiri bato. Umubyeyi ufite abana babiri witwa Chloe, yaravuze ati: “Twatangiraga gusomera abana bacu ibitabo bakiri mu nda, bamara kuvuka nabwo tugakomeza kubasomera. Twishimira kuba tutaracitse intege. Kuko abana bacu bageze aho bakunda gusoma ndetse banabikora birangaza.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Uhereye mu bwana bwawe wamenye ibyanditswe byera.”—2 Timoteyo 3:15.

  •   Jya ukora uko ushoboye ibyo gusoma biboneke. Jya ukora uko ushoboye kose mu rugo hage hahora ibitabo kugira ngo abana bawe gusoma biborohere. Umubyeyi ufite abana bane witwa Tamara yaravuze ati: “Jya ushaka ibitabo byashimisha abana bawe, maze ubibashyirire iruhande rw’aho barara.

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”—Imigani 22:6.

  •   Jya ugabanya igihe bamara kuri interineti. Umubyeyi witwa Daniel atanga inama yo kugena igihe cyo kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Yaravuze ati: “Nubwo hari igihe byabaga ari umugoroba umwe buri cyumweru, kuri uwo mugoroba ntitwarebaga tereviziyo. Twasomaga ibitabo twaba turi kumwe cyangwa buri wese ari gusoma ukwe.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: ‘Menya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’—Abafilipi 1:10.

  •   Jya ubaha urugero. Karina ufite abana babiri atanga inama igira iti: “Jya usomera abana bawe inkuru ku buryo ibashishikaza, bakibonera ko ibyo ubasomera ari ibintu byabayeho. Niba ukunda gusoma abana bawe na bo bazabikunda.”

     Ihame ryo muri Bibiliya: “Ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame.”—1 Timoteyo 4:13.

 Abana bawe bose si ko bazakunda gusoma. Icyakora imihati ushyiraho izatuma abana na bo bakunda gusoma. David ufite abakobwa babiri yakurikije iyo nama. Yaravuze ati: “Nange nasomaga ibyo abakobwa bange babaga barimo basoma, ibyo byatumaga menya ibibashishikaza kandi nkamenya n’ibyo ngomba kubaganiriza. Twari dufite ikipe yo gusoma kandi byaradushimishaga.”