Soma ibirimo

Moment/Robert D. Barnes via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi

Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi

 Abahanga mu bya siyansi bigeze gutekereza ko mu gihe ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi ruba ruri gukurura umutobe mu rurabo, rukoresha imbaraga karemano bityo rugakora nk‘agatiyo gato cyangwa agatsi gato. Ariko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko izi nyoni zikoresha uburyo bwiza cyane bwo gutwara umutobe bukaba bunzwi nko “kuzamura umutobe.”

 Tekereza kuri ibi: Iyo ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi rwinjiye mu mutobe, rwigabanyamo ibice bibiri. Ku mutwe wa buri gice haba hari akenge, ubusanzwe kaba gafunze. Iyo ibyo bice bibiri byinjiye mu mutobe, ka kenge gahita gafunguka, bigatuma inyoni izamura umutobe isa n’iwurigata aho kuwukurura mu gaheha isa niri kuwunyunyuza. Iyo ururimi rusubiye inyuma, ruhita rwisubiranya uko rwahoze, twa duce tubiri tukifunga maze umutobe ukagumamo.

 Umushakashatsi Rico-Guevara, Tai-Hsi Fan na Margaret Rubega, bavuze ko ibyo bintu byose iyo nyoni ibikora mu gihe “kitageze kuri kimwe cya cumi cy’isegonda.” Nanone baravuze bati: “Iyo umutwe w’ururimi uri kwinjira cyangwa gusohoka mu mutobe, ukora nk’igikoresho gifata umutobe ariko gifite ubushobozi bwo guhindura . . . imiterere cyangwa ishusho yacyo mu buryo butangaje.”

 Ikirenze kuri ibyo, iyo nyoni nta mbaraga na nke ikoresha kugira ngo ikore ibyo byose. Umutwe w’ururimi rw’iyo nyoni wigabanyijemo kabiri, ufunguka cyangwa ukifunga ugendeye ku mbaraga umutobe urushyiraho iyo ruri kuwinjiramo cyangwa kuwuvamo.

 Bitewe n’uko ururimi rw’iyo nyoni rufata umutobe mu buryo bworoshye cyane, abashakashatsi bemera ko ibyo bamenye ku mikorere y’urwo rurimi, bishobora kubafasha mu bintu bitandukanye, urugero nko mu buvuzi, gukora amarobo no mu bindi. Nanone bashobora kuzabikoresha mu gukora imashini zisukura ahantu hamenetse amazi cyangwa amavuta.

 Reba uko inyoni yitwa Koliburi isohora ururimi rwayo

 Ubitekerezaho iki? Ese ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi rukora mu buryo buhambaye, rwabayeho bitututse ku bwihindurize cyangwa rwararemwe?