Soma ibirimo

Albert Wright/iStock via Getty Images

ESE BYARAREMWE?

Icyari cy’inyoni yo mu bwoko bw’inkware

Icyari cy’inyoni yo mu bwoko bw’inkware

 Inyoni zo mu bwoko bw’inkware ziba mu majyepfo ya Ositaraliya, zifite ubushobozi bwo gutuma ubushyuhe buba mu cyari cyazo buri kuri dogere selisiyusi 34 budahindagurika cyane, ku buryo bushobora guhindukaho dogere 2 cyangwa 3 gusa. None se ni mu buhe buryo izo nyoni zishobora gutuma ubwo bushyuhe budahindagurika amanywa n’ijoro mu gihe cy’umwaka wose?

 Mu gihe cy’ubukonje bwo mu itumba, izo nyoni zicukura umwobo ufite ubujyakuzimu bugera kuri metero imwe n’ubugari bugera kuri metero eshatu, maze inyoni z’ingabo zikawuzuzamo ibyatsi, amababi y’ibiti n’ibindi bimera. Iyo ibyo byatsi bimaze gutoha cyane bitewe n’imvura y’itumba, izo nyoni zicukura umwobo umeze nk’icyumba wo gutereramo amajyi, maze bya byatsi bitose zikabitwikiriza itaka ririmo umucanga mwinshi. Iyo ibyo byatsi bitangiye kubora bizana ubushyuhe, ku buryo bimera nk’icyuma kirarira amajyi.

Kurarira amajyi (A), kugira ngo inyoni zo mu bwoko bw’inkware zirarire amajyi yazo zikoresha ubushyuhe buturuka ku zuba no ku bintu byaboze (B). Zigenda zongera ubwinshi bw’umucanga zitwikiriza kugira ngo zitume ubushyuhe budatakara (C), Izo nyoni zituma ubushyuhe bw’amajyi yazo buguma kuri dogere selisiyusi zigera kuri 34 mu gihe cy’amezi menshi. Kugira ngo ibyo zibigereho zikoresha amajanja yazo zikaraha umucanga ziwushyira ku cyari cyangwa ziwukuraho (D)

 Igihe cyose izo nyoni zigiye gutera amajyi, iz’ingabo zivanaho wa mucanga maze ingore zigashyira amajyi muri cya cyumba. Ingabo zirongera zigatwikira bya byatsi zikoresheje umucanga. Hagati y’ukwezi kwa Nzeri n’ukwa Gashyantare a ingore ishobora gutera amajyi agera kuri 35.

 Kugira ngo izo nyoni zigenzure ubushyuhe buri muri bya byatsi, ziseseka umunwa wazo muri wa mucanga kandi zikabikora inshuro nyinshi. Ziba zishobora ku byongera cyangwa zikabigabanya zishingiye ku bihe bigize umwaka. Urugero:

  •   Mu gihe cy’izuba ry’urugaryi rutangira muri Mutarama rukarangira muri Werurwe, ibyatsi bitangira kubora bikazana ubushyuhe bwinshi cyane. Ingabo zikuraho wa mucanga kugira ngo ubushyuhe bugabanuke. Zongera gutwikira zikoresheje itaka rikonje.

  •   Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi bwo mu mpeshyi itangira mu kwezi kwa Kamena kugeza muri Kanama, ingabo zongera umucanga kuri bya byatsi kugira ngo amajyi atagerwaho n’izuba. Icyakora buri gitondo zikuraho umucanga zikawusimbuza undi ukonje.

  •   Mu gihe cy’ubukonje bwo mu muhindo utangira mu kwezi kwa Nzeri ukarangira mu Kuboza, bya byatsi biba byararangije kubora bitagitanga ubushyuhe. Ubwo rero ingabo zivanaho umucanga hafi ya wose zikawusanza kugira ngo ushyuhe, maze akazuba ka saa sita kagashyushya amajyi na wa mucanga. Nyuma yaho zongera gutwikira bya byatsi zikoresheje umucanga urimo ubushyuhe kugira ngo utange ubushyuhe mu gihe cya nijoro.

 Ugereranyije buri munsi, ingabo zimara amasaha agera kuri atanu ziraha umucanga ugera ku biro 850. Uko gukomeza kuraha umucanga na byo hari ikindi bimara: Bituma ukomeza koroha, maze zamara guturaga, ibyana bikabona uko bisohoka muri bya byatsi.

 Reba uko inyoni zo mu bwoko bw’inkware ziraha umucanga ziwukura ku cyari cyazo

 Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi inyoni zo mu bwoko bw’inkware zifite bwo kugenzura ubushyuhe buba mu cyari cyazo, bwabayeho kubera ubwihindurize cyangwa bwararemwe?

a Amajyi aturagwa nyuma y’ibyumweru birindwi cyangwa umunani, ibyo bituma imirimo yo kwita ku byatsi byo mu cyari ikomeza kugeza mu kwezi kwa Mata.