Soma ibirimo

Ese Yesu amaze kuzuka yari afite umubiri usanzwe cyangwa w’umwuka?

Ese Yesu amaze kuzuka yari afite umubiri usanzwe cyangwa w’umwuka?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ivuga ko Yesu “yishwe ari mu mubiri, ariko ahindurwa muzima [azurwa] mu mwuka.”​—1 Petero 3:18; Ibyakozwe 13:34; 1 Abakorinto 15:45; 2 Abakorinto 5:16.

 Amagambo Yesu yavuze agaragaza ko yari kuzuka adafite umubiri w’inyama n’amaraso. Yavuze ko yari gutanga ‘umubiri we kugira ngo isi ibone ubuzima’ bityo acungure abantu (Yohana 6:51; Matayo 20:28). Iyo aza kuzuka afite umubiri usanzwe ubwo ntaba yaratanze umubiri we ngo ube igitambo cy’incungu. Ibyo rero, ntibyari gushoboka kuko Bibiliya ivuga ko yatanze umubiri we n’amaraso ye “rimwe na rizima.”—Abaheburayo 9:11, 12.

None se niba Yesu yarazutse afite umubiri w’umwuka abigishwa be bari kumubona?

  •  Ibiremwa bw’umwuka bishobora kwiyambika imibiri y’abantu. Urugero, kera abamarayika bajyaga biyambika imibiri y’abantu ndetse bagasangira na bo (Intangiriro 18:1-8; 19:1-3) Icyakora babaga bakiri ibiremwa by’umwuka kandi bashobora kwiyambura umubiri w’abantu.​—Abacamanza 13:15-​21.

  •  Yesu na we akimara kuzuka yajyaga yiyambika umubiri w’abantu nk’uko abamarayika babigenzaga. Kubera ko yari ikiremwa cy’umwuka yashoboraga kuboneka ubundi agahita abura (Luka 24:31; Yohana 20:19, 26). Yesu yiyambikaga imibiri itandukanye, ni yo mpamvu incuti ze zamumenyeraga gusa ku byo yavugaga cyangwa yakoraga.​—Luka 24:30, 31, 35; Yohana 20:14-​16; 21:6, 7.

  •  Igihe Yesu yabonekeraga Tomasi yiyambitse umubiri ufite ibikomere. Icyatumye abikora ni uko yashakaga gukomeza ukwizera kwa Tomasi kuko yashidikanyaga ko yazutse.​—Yohana 20:24-​29.