Soma ibirimo

Pasika ni iki?

Pasika ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’Abayahudi, bibuka igihe Imana yakuraga Abisirayeli mu bucakara bwo muri Egiputa mu mwaka wa 1513 M.Y. Imana yategetse Abisirayeli kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka, ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu ukurikije kalendari ya kiyahudi, ari na ko kwaje kwitwa Nisani.—Kuva 12:42; Abalewi 23:5.

Kuki yitwa Pasika?

 Ijambo “Pasika” ryerekeza ku gihe Imana yarindaga Abisirayeli ibyago byatumye imfura zose zo mu gihugu cya Egiputa zipfa (Kuva 12:27; 13:15). Mbere y’uko Imana iteza ibyo byago, yasabye Abisirayeli gusiga amaraso y’umwana w’intama cyangwa uw’ihene ku miryango y’inzu zabo (Kuva 12:21, 22). Ibyo byari gutuma Imana ‘ibanyuraho,’ maze imfura zabo zikarokoka.—Kuva 12:7, 13.

Pasika yizihizwaga ite mu bihe bya Bibiliya?

 Imana yahaye Abisirayeli amabwiriza y’ukuntu bagombaga kwizihiza Pasika ya mbere. a Dore bimwe mu byakorwaga kuri uwo munsi bivugwa muri Bibiliya:

  •   Igitambo: Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa Abibu (Nisani), buri muryango wahitagamo umwana w’intama (cyangwa uw’ihene) utarengeje umwaka, bakawubaga ku munsi wa 14. Kuri Pasika ya mbere Abayahudi basize amaraso ku nkomanizo z’umuryango no hejuru y’umuryango w’inzu, botsa intama kandi barayirya.—Kuva 12:3-9.

  •   Amafunguro: Usibye umwana w’intama (cyangwa uw’ihene), nanone kuri uwo munsi Abisirayeli baryaga imitsima idasembuwe n’imboga zisharira.—Kuva 12:8.

  •   Umunsi mukuru: Abisirayeli bizihizaga umunsi mukuru w’imigati idasembuwe mu minsi irindwi yakurikiraga Pasika; muri iyo minsi ntibaryaga imigati isembuwe.—Kuva 12:17-20; 2 Ibyo ku Ngoma 30:21.

  •   Inyigisho: Ababyeyi bifashishaga Pasika bakigisha abana babo ibyerekeye Yehova Imana.—Kuva 12:25-27.

  •   Ingendo: Nyuma y’igihe Abisirayeli bajyaga i Yerusalemu kwizihiza Pasika.—Gutegeka kwa Kabiri 16:5-7; Luka 2:41.

  •   Indi migenzo: Mu gihe Yesu yari hano ku isi, kwizihiza Pasika byajyanaga no kunywa divayi no kuririmba.—Matayo 26:19, 30; Luka 22:15-18.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana na Pasika

 Ikinyoma: Abisirayeli bariye ifunguro rya Pasika ku itariki ya 15 Nisani.

 Ukuri: Imana yategetse Abisirayeli kubaga umwana w’intama izuba rimaze kurenga ku itariki ya 14 Nisani no kuwurya muri iryo joro (Kuva 12:6, 8). Ku Bisirayeli, umunsi watangiraga izuba rirenze ukarangira ryongeye kurenga (Abalewi 23:32). Ku bw’ibyo, Abisirayeli babaze umwana w’intama izuba rikimara kurenga ku itariki ya 14 Nisani kandi aba ari na bwo bawurya.

 Ikinyoma: Abakristo bagomba kwizihiza Pasika.

 Ukuri: Yesu amaze kwizihiza Pasika yo ku ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, yatangije undi muhango witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba (Luka 22:19, 20; 1 Abakorinto 11:20). Iryo funguro ryasimbuye Pasika kubera ko ritwibutsa igitambo cya “Kristo we pasika yacu” (1 Abakorinto 5:7). Igitambo k’inshungu cya Yesu gifite agaciro kenshi kurusha igitambo cya Pasika kuko cyo kivana abantu bose mu bubata bw’icyaha n’urupfu.—Matayo 20:28; Abaheburayo 9:15.

a Uko igihe cyagendaga gihita, hari ibyagiye bihinduka. Urugero, Pasika ya mbere Abisirayeli bayizihije “vuba vuba” kubera ko bagombaga guhita bava mu gihugu cya Egiputa (Kuva 12:11). Icyakora bamaze kugera mu Gihugu k’Isezerano bayizihizaga batuje.