Soma ibirimo

Ni ba nde bajya ikuzimu?

Ni ba nde bajya ikuzimu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ijambo ikuzimu (“Shewoli” na “Hadesi” mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo) risobanura imva; si ahantu ho kubabarizwa. Ni bande bajya ikuzimu? Ababi n’abeza bose bajyayo (Yobu 14:13; Zaburi 9:17). Bibiliya ivuga ko iyo mva abantu bashyingurwamo, ari ‘inzu abazima bose bazahuriramo.’—Yobu 30:23.

 Yesu na we yagiye ikuzimu igihe yapfaga. Icyakora, ‘ntiyarekewe ikuzimu,’ kuko Imana yamuzuye.—Ibyakozwe 2:31, 32Bibiliya Yera.

Ese abapfuye bazaguma ikuzimu ubuziraherezo?

 Abajya ikuzimu bose bazavayo, Yesu abasubize ubuzima binyuze ku mbaraga z’Imana (Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15). Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe 20:13 bwerekeza kuri uwo muzuko wo mu gihe kizaza, bugira buti: “Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo” (Bibiliya Yera). Abapfuye bose nibamara kuvanwa ikuzimu, aho hantu ntihazongera kubaho. Nta wuzongera kuhajya, kuko ‘urupfu rutazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:3, 4; 20:14.

 Icyakora, abapfuye bose ntibajya ikuzimu. Bibiliya igaragaza ko hari abantu bagira akamenyero ko gukora ibibi, ku buryo kwihana bitabashobokera (Abaheburayo 10:26, 27). Iyo abo bantu bapfuye, ntibajya ikuzimu ahubwo bajya muri Gehinomu, igereranya kurimbuka kw’iteka (Matayo 5:29, 30). Urugero, Yesu yavuze ko bamwe mu bayobozi b’amadini b’indyarya bo mu gihe cye, bari kuzajya muri Gehinomu.—Matayo 23:27-33.