Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abana bakuze bafite inshingano yo kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Bibiliya ivuga ko abana bamaze gukura bagomba “kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana” (1 Timoteyo 5:4, Bibiliya yera). Iyo abana bitaye ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, baba bubahirije itegeko rya Bibiliya ribasaba kubaha ababyeyi babo.—Abefeso 6:2, 3.

 Bibiliya ntishyiraho amategeko atagoragozwa, avuga uko abana bagomba kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Ariko irimo ingero z’abagaragu b’Imana bitaye ku babyeyi babo. Nanone irimo inama zafasha abafite ababo bagomba kwitaho.

 Ni mu buhe buryo abantu bavugwa muri Bibiliya bitaga ku babyeyi babo?

 Babitagaho mu buryo butandukanye bitewe n’imimerere babaga barimo.

  •   Yozefu yari atuye kure ya se Yakobo ugeze mu za bukuru. Igihe Yozefu yabonaga ubushobozi, yasabye se kwimuka kugira ngo aze kuba hafi ye. Yozefu yamushakiye aho kuba, ibyokurya kandi aramurinda.—Intangiriro 45:9-11; 47:11, 12

  •   Rusi yimukanye na nyirabukwe kandi akajya akora cyane kugira ngo abone ibibatunga.—Rusi 1:16; 2:2, 17, 18, 23.

  •   Yesu ari hafi gupfa, yatoranyije umuntu uzita kuri nyina Mariya wari umupfakazi.—Yohana 19:26, 27. a

 Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafasha abafite ababyeyi bageze mu za bukuru?

 Bibiliya irimo amahame yafasha abantu bafite inshingano itoroshye yo kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru.

  •   Jya wubaha ababyeyi bawe.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Wubahe so na nyoko.”—Kuva 20:12.

     Wakurikiza ute iryo hame? Jya wubaha ababyeyi bawe, uzirikana ko bafite uburenganzira bwo guhitamo uko babaho. Jya ukora uko ushoboye kose ureke abe ari bo bifatira imyanzuro y’ibibakorerwa. Nanone garagaza ko ububaha, ugira icyo ukora ngo ubafashe uhuje n’ubushobozi bwawe.

  •   Jya wiyumvisha imimerere barimo kandi ubihanganire.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.”—Imigani 19:11.

     Wakurikiza ute iryo hame? Niba umubyeyi wawe ugeze mu za bukuru akubwiye ijambo rikakubabaza cyangwa ukabona asa n’utishimiye ibyo umukorera, jya wibaza uti: “Nakumva meze nte ndi mu mimerere nk’iye?” Iyo tugerageje kubumva kandi tukabababarira, bishobora gutuma ibintu bitarushaho kuzamba.

  •   Jya ugisha inama.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.”—Imigani 15:22.

     Wakurikiza ute iryo hame? Jya ukora ubushakashatsi kugira ngo umenye icyo wakora ku ndwara umubyeyi wawe arwaye. Ibyo bizagufasha kumenya aho wakura amakuru yagufasha kwita ku mubyeyi wawe. Jya uganira n’abandi bigeze kwita ku babyeyi babo bageze mu bukuru. Niba ufite abo muva inda imwe, byaba byiza mwese muhuye kugira ngo murebere hamwe icyo ababyeyi banyu bakeneye, uko bagihabwa n’uruhare rwa buri wese.

  •   Jya ushyira mu gaciro.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.”—Imigani 11:2.

     Wakurikiza ute iryo hame? Jya uzirikana aho ubushobozi bwawe bugarukira. Urugero, twese ntidufite igihe n’imbaraga bingana. Ku bw’ibyo bishobora kutatworohera kwita ku babyeyi bacu nk’uko tubyifuza. Niba wumva kwita ku babyeyi bawe bikugoye, byaba byiza wiyambaje abagize umuryango cyangwa abandi bantu.

  •   Jya wiyitaho.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya.”—Abefeso 5:29.

     Wakurikiza ute iryo hame? Nubwo ufite inshingano yo kwita ku babyeyi bawe, ugomba no kwiyitaho kandi ukita no ku bagize umuryango wawe, niba warashatse. Jya urya neza kandi uruhuke bihagije (Umubwiriza 4:6). Nanone niwumva unaniwe, uge uruhuka. Ibyo bizagufasha kubona imbaraga zo kwita ku babyeyi bawe.

 Ese Bibiliya yaba ivuga ko ari ngombwa ko ababyeyi bafashirizwa iwabo?

 Bibiliya nta cyo ibivugaho. Hari imiryango ihitamo kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru bari iwabo, igihe bishoboka. Ariko hari n’abahitamo kubajyana mu bigo byita ku bageze mu za bukuru. Abagize imiryango bajya inama maze bagafata umwanzuro unogeye buri wese.—Abagalatiya 6:4, 5.

a Hari umuhanga mu bya Bibiliya wagize icyo avuga kuri iyo nkuru, wagize ati: “Birashoboka ko Yozefu [umugabo wa Mariya] yari amaze igihe apfuye, kandi umuhungu we Yesu wamwitagaho, akaba yaribazaga uko nyina azabaho amaze gupfa. . . . Iyo nkuru igaragaza ko Kristo yasigiye abana urugero rwiza rwo kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru.”—The NIV Matthew Henry Commentary in One Volume, ipaji ya 428-429.