Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no kuvuga izindi ndimi?

Ni iki Bibiliya yigisha ku birebana no kuvuga izindi ndimi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 “Kuvuga izindi ndimi” byerekeza ku bushobozi Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari bafite bwatumaga bavuga indimi kandi batarigeze baziga (Ibyakozwe 10:46). Iyo umuntu yabaga arimo avuga izo ndimi, umuntu wese wabaga azizi yahitaga yumva ibivugwa mu buryo bworoshye (Ibyakozwe 2:4-8). Kuvuga izindi ndimi yari imwe mu mpano y’umwuka wera, Imana yari yarahaye bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere.—Abaheburayo 2:4; 1 Abakorinto 12:4, 30.

 Kuvuga izindi ndimi byatangiriye he kandi ryari?

 Ibitangaza byo kuvuga izindi ndimi byatangiriye i Yerusalemu, ku munsi mukuru w’Abayahudi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33. Abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye hamwe igihe ‘buzuzwaga umwuka wera, bagatangira kuvuga izindi ndimi’ (Ibyakozwe 1:15; 2:1-4). Mu bantu benshi “bari baturutse mu mahanga yose ari munsi y’ijuru,” “buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire.”—Ibyakozwe 2:5, 6.

 Kuvuga izindi ndimi byagiraga akahe kamaro?

  1.   Byagaragazaga ko Imana yari ishyigikiye Abakristo. Mu gihe cya kera, Imana yakoraga ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo igaragaze ko yari ishyigikiye abagaragu bayo b’indahemuka urugero nka Mose (Kuva 4:1-9, 29-31; Kubara 17:10). Kuvuga izindi ndimi byagiraga akamaro nk’ako kubera ko byagaragazaga ko Imana yari ishyigikiye itorero rya gikristo ryari rimaze igihe gito rishinzwe. Intumwa Pawulo yavuze ko ‘kuvuga mu zindi ndimi bitari ikimenyetso ku bizera, ko ahubwo byari ikimenyetso ku batizera.’—1 Abakorinto 14:22.

  2.   Byatumaga Abakristo batangaza ubutumwa bwiza bashize amanga. Abantu bari bateze amatwi abigishwa ba Yesu ku munsi wa Pentekote, bavuze ko “babumvise bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zabo” (Ibyakozwe 2:11). Ubwo rero indi ntego y’ibitangaza byo kuvuga izindi ndimi, yari ukugira ngo Abakristo barusheho ‘kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye’ kandi ‘bahindure abigishwa abantu bo mu mahanga yose’ nk’uko bari barabitegetswe na Yesu (Ibyakozwe 10:42; Matayo 28:19). Abantu bagera ku 3000 babonye icyo gitangaza kandi bakumva ubuhamya bwatanzwe bahindutse abigishwa uwo munsi nyirizina.—Ibyakozwe 2:41.

 Ese kuvuga izindi ndimi byari gukomeza ubuziraherezo?

 Oya. Impano z’umwuka wera hakubiyemo no kuvuga izindi ndimi, byari kugira iherezo. Bibiliya yari yaravuze iti: “Zaba impano zo guhanura, zizakurwaho; zaba impano zo kuvuga izindi ndimi, zizagira iherezo.”—1 Abakorinto 13:8.

 Kuvuga izindi ndimi byarangiye ryari?

 Impano z’umwuka wera muri rusange zahabwaga Abakristo intumwa zihari, kandi akenshi ni intumwa zabarambikagaho ibiganza (Ibyakozwe 8:18; 10:44-46). Uko bigaragara abahabwaga izo mpano z’umwuka wera n’intumwa, nta bwo bazihaga abandi (Ibyakozwe 8:5-7, 14-17). Reka dufate urugero rudufasha kubyumva. Tuvuge ko umuntu ahawe uruhushya rwo gutwara imodoka. Nubwo aba aruhawe, nta bwo aba ahawe uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo kujya na we aha abandi impushya zo gutwara imodoka. Ubwo rero, twavuga ko kuvuga izindi ndimi byarangiranye n’urupfu rw’intumwa hamwe n’abo zari zarahaye iyo mpano.

 Ese kuvuga izindi ndimi biracyabaho muri iki gihe?

 Uko bigaragara kuvuga izindi ndimi byarangiye mu mpera z’ikinyejana cya mbere. Nta muntu muri iki gihe ushobora kuvuga izindi ndimi abifashijwemo n’Imana. a

 Wamenya ute Abakristo b’ukuri?

 Yesu yavuze ko abigishwa be bari kurangwa n’urukundo ruzira ubwikunde (Yohana 13:34, 35). Intumwa Pawulo na yo yigishije ko urukundo ari rwo rwari kuranga Abakristo b’ukuri (1 Abakorinto 13:1, 8). Yagaragaje ko umwuka wera wari gutuma Abakristo bagira imico igize “imbuto z’umwuka,” kandi umuco wa mbere ni urukundo.—Abagalatiya 5:22, 23.

a Reba ingingo ivuga ngo “Ese kuvuga izindi ndimi bituruka ku Mana?