Soma ibirimo

Kuba uwera bisobanura iki?

Kuba uwera bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kuba uwera ni ukwitandukanya n’ikintu cyose cyanduye. Ijambo ry’Igiheburayo rihindurwamo “kwera,” rikomoka ku ijambo risobanura “gutandukanya.” Ubwo rero iyo ikintu kera, kiba cyatandukanyijwe n’ibindi, nticyongere gukoreshwa ibyo cyari gisanzwe gikoreshwa.

 Imana ni iyera mu rwego rwo hejuru. Bibiliya igira iti: “Nta wera nka Yehova” a (1 Samweli 2:2). Ubwo rero, Imana niyo ifite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga ikintu kera.

 Ijambo “kwera” rishobora no kwerekeza ku kintu cyose gifitanye isano n’Imana, urugero nk’ibikoreshwa mu kuyisenga. Hari ingero zo muri Bibiliya zibigaragaza.

  •   Ahantu hera: Igihe Mose yari iruhande rw’igihuru kigurumana Imana yaramubwiye iti: ‘Aho hantu uhagaze ni ahera.’​—Kuva 3:2-5.

  •   Iminsi mikuru yera: Abisirayeli bo mu bihe bya kera bagiraga iminsi mikuru yo mu rwego rw’idini yitwaga “amakoraniro yera;” muri iyo minsi mikuru basengaga Yehova.​—Abalewi 23:37.

  •   Ibikoresho byera: Ibikoresho byakoreshwaga mu gusenga Imana byabaga mu rusengero rw’i Yerusalemu byitwaga “ibikoresho byera” (1 Abami 8:4). Nubwo ibyo bikoresho atari byo basengaga, bagombaga kubyubaha cyane. b

Ese umuntu udatunganye ashobora kuba uwera?

 Birashoboka. Imana ibwira Abakristo iti: “Mugomba kuba abera kuko ndi Uwera” (1 Petero 1:16). Birumvikana ko abantu badatunganye batagera ku rugero rw’Imana mu birebana no kwera. Icyakora Imana ibona ko abantu bayumvira kandi bagakurikiza amategeko yayo ari ‘abera kandi bemerwa na yo’ (Abaroma 12:1). Ibyo umuntu avuga n’ibyo akora ni byo bigaragaza ko aharanira kuba uwera. Urugero, akurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti: ‘Mwezwe, mwirinde ubusambanyi,’ n’igira iti: “Mube abera mu myifatire yanyu yose.”​—1 Abatesalonike 4:3; 1 Petero 1:15.

Ese umuntu ashobora kudakomeza kuba uwera?

 Yego. Iyo umuntu aretse gukurikiza amahame y’Imana, ntakomeza kuba uwera. Urugero, igitabo cyo muri Bibiliya cy’Abaheburayo kigira ‘abavandimwe bera’ inama yo kwirinda kugira “umutima mubi utizera bitewe no kwitandukanya n’Imana nzima.”​—Abaheburayo 3:1, 12.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kuba uwera

 Ikinyoma: Kwiyanga ni byo bituma umuntu aba uwera.

 Ukuri: Bibiliya igaragaza ko ‘kubabaza umubiri wawe’ cyangwa kwiyanga bikabije, Imana itabiha agaciro (Abakolosayi 2:23). Ahubwo Imana ishaka ko twishima. Bibiliya igira iti: “Umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana.”​—Umubwiriza 3:13.

 Ikinyoma: Kudashaka bituma umuntu aba uwera.

 Ukuri: Nubwo Umukristo ashobora kudashaka, ibyo ubwabyo ntibyatuma Imana ibona ko ari uwera. Birumvikana ko iyo umuntu akomeje kuba umuseribateri bituma ashobora gukorera Imana nta kirogoya (1 Abakorinto 7:32-34). Icyakora Bibiliya igaragaza ko abashatse na bo bashobora kuba abera. Umwigishwa wa Yesu witwaga Petero yari yarashatse.​—Matayo 8:14; 1 Abakorinto 9:5.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana. Imirongo myinshi ya Bibiliya ishyira isano hagati y’iryo zina n’ijambo “kwera.”

b Bibiliya iciraho iteka gusenga ibisigazwa by’abatagatifu.​—1 Abakorinto 10:14.