Soma ibirimo

Itegeko rya Zahabu ni iki?

Itegeko rya Zahabu ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amagambo ngo: “Itegeko rya Zahabu” ntagaragara muri Bibiliya. Ariko abenshi bakoresha ayo magambo bashaka kuvuga itegeko rigenga imyitwarire Yesu yigishije. Mu kibwiriza kizwi cyane cyo ku musozi, Yesu yaravuze ati: “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12; Luka 6:31). Nanone iryo Tegeko rya Zahabu rishobora kuvugwa ngo: “Uge ukorera abandi ibyo ushaka ko bagukorera.”—Encyclopedia of Philosophy.

 Itegeko rya Zahabu risobanura iki?

 Itegeko rya Zahabu ridushishikariza gukorera abandi ibyo twifuza ko na bo badukorera. Urugero, abantu benshi bishimira ko abandi babubaha, bakabitaho kandi bakabakunda. Ubwo rero, natwe ni byo twagombye ‘kubagirira.’—Luka 6:31.

 Kuki Itegeko rya Zahabu ridufitiye akamaro?

 Itegeko rya Zahabu twarikoresha ahantu henshi. Urugero, rishobora gutuma . . .

  •   Abashakanye babana neza.—Abefeso 5:28, 33.

  •   Ababyeyi barera neza abana babo.—Abefeso 6:4.

  •   Abantu babana neza n’inshuti zabo, abaturanyi babo n’abo bakorana.—Imigani 3:27, 28; Abakolosayi 3:13.

 Itegeko rya Zahabu rigaragaza igitekerezo k’ingenzi gikubiye mu cyo abenshi bita Isezerano rya Kera. Igihe Yesu yasobanuraga iby’iryo tegeko, yaravuze ati: “Ibyo ni byo Amategeko [ni ukuvuga ibitabo bitanu bibanza bya Bibiliya] n’amagambo y’Abahanuzi [ari byo bitabo by’ubuhanuzi] bisobanura” (Matayo 7:12). Mu yandi magambo, iryo Tegeko rya Zahabu ryerekana inyigisho y’ibanze yo mu Isezerano rya Kera, yo gukunda mugenzi wawe.—Abaroma 13:8-10.

 Ese Itegeko rya Zahabu rivuga ibirebana n’ibyo abandi badukorera?

 Oya. Iryo tegeko ryibanda ku byo dukorera abandi. Igihe Yesu yaritangaga, ntiyavugaga gusa uko twafata abantu muri rusange, ahubwo yanavugaga ibyo dushobora kugirira abanzi bacu (Luka 6:27-31, 35). Ubwo rero iryo tegeko ridushishikariza gukorera ibyiza abantu bose.

 Twakurikiza dute Itegeko rya Zahabu?

  1.  1. Jya witegereza. Jya wita ku bandi. Urugero, ushobora gutwaza umuntu uvuye guhaha, gusura umuntu urwaye cyangwa ukita ku wo mukorana uhangayitse. Iyo ‘wita ku nyungu z’abandi,’ ushobora kubabwira amagambo abakomeza cyangwa ukabakorera ibikorwa byiza.—Abafilipi 2:4.

  2.  2. Jya wishyira mu mwanya w’abandi. Gerageza kwiyumvisha uko mugenzi wawe amerewe. Uramutse uri mu mimerere nk’iye wakumva umeze ute (Abaroma 12:15)? Iyo ugerageza kwiyumvisha uko abantu bamerewe, bishobora gutuma ubafasha.

  3.  3. Jya ushyira mu gaciro. Jya uzirikana ko abantu batandukanye. Ibyo bamwe bifuza ko babakorera bishobora kuba bitandukanye n’ibyo wowe wifuza ko bagukorera. Ubwo rero, mu bintu byinshi ushobora gukorera abantu, jya uhitamo ibyabashimisha.—1 Abakorinto 10:24.