Soma ibirimo

Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya iki?

Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Inyamaswa itukura ivugwa mu Byahishuwe igice cya 17 igereranya umuryango uhagarariye ibihugu byose byo ku isi kandi ufite intego yo gutuma byunga ubumwe. Uwo muryango wabanje kwitwa “Umuryango w’Amahanga” none ubu witwa “Umuryango w’Abibumbye.”

Ibintu byagufasha kumenya icyo iyo nyamaswa itukura igereranya

  1.   Umuryango ushingiye kuri politiki. Iyo nyamaswa itukura ifite “imitwe irindwi” igereranya ‘imisozi irindwi’ n’“abami barindwi” cyangwa ubutegetsi (Ibyahishuwe 17:9, 10). Bibiliya ijya ikoresha amagambo “imisozi” n’“inyamaswa” ishaka kuvuga ubutegetsi.​—Yeremiya 51:24, 25; Daniyeli 2:44, 45; 7:17, 23.

  2.   Igereranya ubutegetsi bw’isi. Iyo nyamaswa itukura isa n’inyamaswa y’imitwe irindwi ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13, igereranya ubutegetsi bw’isi. Izo nyamaswa zombi zifite imitwe irindwi, amahembe icumi n’amazina yo gutuka Imana (Ibyahishuwe 13:1; 17:3). Kuba izo nyamaswa zisa bene ako kageni si ibintu byapfuye kubaho gutya gusa. Iyo nyamaswa itukura igereranya ubutegetsi bw’isi.​—Ibyahishuwe 13:15.

  3.   Ubutegetsi bw’ibihugu ni bwo buyiha imbaraga. Iyo nyamaswa itukura “ikomoka” ku bundi butegetsi bw’ibihugu.​—Ibyahishuwe 17:11, 17.

  4.   Ikorana n’amadini. Babuloni Ikomeye, ni ukuvuga amadini yose y’ikinyoma yo mu isi, yicaye kuri iyo nyamaswa itukura. Ibyo bigaragaza ko ikorana n’amadini.​—Ibyahishuwe 17:3-5.

  5.   Ituka Imana. Iyo nyamaswa “yuzuyeho amazina yo gutuka Imana.”​—Ibyahishuwe 17:3.

  6.   Yagombaga kumara igihe runaka itariho. Iyo nyamaswa itukura yagombaga kujya “ikuzimu” a ikamara igihe runaka ariko ikongera ikavayo.​—Ibyahishuwe 17:8.

Ubuhanuzi bwa Bibiliya bwasohoye

 Irebere ukuntu Umuryango w’Abibumbye n’uwawubanjirije, ari wo Muryango w’Amahanga, bisohoza ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga iby’inyamaswa itukura.

  1.   Ushingiye kuri politiki. Umuryango w’Abibumbye ushyigikira politiki y’ibihugu, uharanira ko “hatabaho ubusumbane mu bihugu byose biwugize.” b

  2.   Ugereranya ubutegetsi bw’isi. Mu mwaka wa 2011 Umuryango w’Abibumbye wari ugizwe n’ibihugu 193. Ibyo bituma uvuga ko uhagarariye ibihugu byinshi n’abantu benshi ku isi.

  3.   Uhabwa imbaraga n’ubundi butegetsi bw’ibihugu. Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ni byo bituma ubaho kandi imbaraga n’ububasha ufite ubihabwa n’ibyo bihugu biwugize.

  4.   Ukorana n’amadini. Umuryango w’Amahanga n’Umuryango w’Abibumbye byagiye bishyigikirwa n’amadini yo ku isi hose. c

  5.   Utuka Imana. Umuryango w’Abibumbye washyiriweho “kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi hose.” d Nubwo iyo ntego Umuryango w’Abibumbye wishyiriyeho isa n’aho ari nziza, utuka Imana kuko uvuga ko uzakora ibintu Imana yavuze ko bizakorwa n’Ubwami bwayo gusa.​—Zaburi 46:9; Daniyeli 2:44.

  6.   Wagombaga kumara igihe runaka utariho. Umuryango w’Amahanga washyizweho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose kugira ngo ubungabunge amahoro, nyamara wananiwe gukemura amakimbirane ku isi hose. Uwo muryango wavuyeho igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yose yatangiraga mu mwaka wa 1939. Umuryango w’Abibumbye washinzwe mu mwaka wa 1945 igihe Intambara ya Kabiri y’Isi yose yari imaze kurangira. Intego zawo, imiterere yawo n’imikorere yawo bisa neza neza n’iby’Umuryango w’Amahanga.

a Hari inkoranyamagambo yavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “ikuzimu” risobanura “icyobo gifite ubujyakuzimu burebure cyane” (Vine’s Expository Dictionary of Old and New Testament Words). Bibiliya ya King James ihindura iryo jambo ngo “icyobo kitagira iherezo.” Muri Bibiliya, iryo jambo ryerekeza ku hantu cyangwa imimerere yo gufungwa no kutagira icyo ukora.

b Reba ingingo ya 2 mu Mahame remezo y’Umuryango w’Abibumbye.

c Urugero, mu mwaka wa 1918 umuryango uhagarariye amadini menshi y’Abaporotesitanti bo muri Amerika wavuze ko Umuryango w’Amahanga nushyirwaho uzaba “ugereranya ubwami bw’Imana butegeka hano ku isi.” Mu mwaka wa 1965, abahagarariye idini ry’Ababuda, Abagatolika, Aborutodogisi bo mu burasirazuba, Abahindu, Abayisilamu, Abayahudi n’Abaporotesitanti bateraniye hamwe mu mugi wa San Francisco kugira ngo bashyigikire Umuryango w’Abibumbye kandi bawusengere. Mu mwaka wa 1979, Papa Yohani Pawulo wa II yavuze ko yiringiye ko Umuryango w’Abibumbye “uzakomeza kwimakaza amahoro n’ubutabera.”

d Reba ingingo ya 1 mu Mahame remezo y’Umuryango w’Abibumbye.