Soma ibirimo

Ese Satani ni we uteza imibabaro yose?

Ese Satani ni we uteza imibabaro yose?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya itubwira ko Satani abaho koko, kandi ko kimwe n’umuyobozi ukomeye w’agatsiko k’abagizi ba nabi, asohoza imigambi ye akoresheje ‘ibimenyetso by’ibinyoma’ n’“uburiganya.” Bibiliya ivuga ko “ahora yihindura umumarayika w’umucyo” (2 Abatesalonike 2:9, 10; 2 Abakorinto 11:14). Ibikorwa bya Satani ni byo bigaragaza ko abaho.

 Icyakora Umwanzi si we uteza imibabaro yose. Kubera iki? Imana yaremanye umuntu ubushobozi bwo kwihitiramo ibyiza cyangwa ibibi (Yosuwa 24:15). Iyo dufashe imyanzuro mibi, tugerwaho n’ingaruka zayo.​—Abagalatiya 6:7, 8.