Soma ibirimo

Ibiba ku muntu urimo asamba bisobanura iki?

Ibiba ku muntu urimo asamba bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Abantu bigeze kurwara bakagera ubwo basamba bavuga ko bumvaga bagenda bava mu mubiri, bakabona umucyo mwinshi cyangwa ahantu hafite ubwiza buhebuje. Hari igitabo cyavuze ko ‘bamwe bumva ko ibyababayeho byabafashije gusa n’abaterera akajisho mu yindi si’ (Recollections of Death). Nubwo Bibiliya itavuga inkuru nk’izo z’abantu bavuga ibyababayeho igihe babaga basamba, ikubiyemo ukuri kw’ingenzi kugaragaza ko ibyo abo bantu babona atari ibiba nyuma y’ubu buzima.

 Abapfuye nta cyo bazi.

Bibiliya ivuga ko abapfuye “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5). Iyo umuntu apfuye biba birangiye, nta rundi rwego rw’imibereho cyangwa rwo mu bitekerezo ajyamo, kuko aba atakiriho. Inyigisho ivuga ko dufite ubugingo bukomeza kubaho na nyuma yo gupfa, ntishingiye kuri Bibiliya (Ezekiyeli 18:4). Bityo rero ibyo abantu bavuga ko babona mu gihe barimo basamba, si ibibera mu ijuru, ikuzimu cyangwa mu yindi si abantu bajyamo nyuma y’ubu buzima.

 Lazaro yavuze ko bigenda bite iyo umuntu apfuye?

Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ibya Lazaro isobanura neza uko bigenda iyo umuntu apfuye, kuko we byamubayeho. Yesu yamuzuye nyuma y’iminsi ine yari amaze apfuye (Yohana 11:38-44). Iyo Lazaro aza kuba yari amerewe neza ahandi hantu, Yesu yari kuba amuhemukiye iyo amuzura akagaruka kuri iyi si. Nyamara Bibiliya ntitubwira niba Lazaro yaravuze uko yari amerewe igihe yari yarapfuye. Icyo tudashidikanya cyo ni uko iyo Lazaro aza kugira ibyo abona nyuma yo gupfa, yari kubibwira abantu. Ahubwo Yesu yavuze ko Lazaro yari ameze nk’umuntu wari usinziriye, bityo yumvikanisha ko igihe Lazaro yari yarapfuye, nta kintu na kimwe yari azi.​—Yohana 11:11-14.