Soma ibirimo

Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?

Ese umwenda w’i Turin ni wo Yesu yahambwemo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umwenda w’i Turin nta hantu uvugwa muri Bibiliya. Icyakora, abantu benshi bavuga ko ari wo Yesu Kristo yahambwemo. Iyo myumvire yatumye bamwe babona ko uwo mwenda ari kimwe mu bintu byera. Uwo mwenda uri muri Katederali y’i Turin mu Butaliyani, aho ubitse mu buryo bwihariye kugira ngo utangirika.

 Ese haba hari inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko uwo mwenda w’i Turin wabayeho koko? Oya.

 Reka turebe ibintu bitatu bigaragaza ko ibivugwa kuri uwo mwenda bitandukanye n’ibyo Bibiliya ivuga.

  1.   Uwo mwenda ufite santimetero 442 ku 113, ukaba ufite n’akandi kenda kometseho kareshya na santimetero 8.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: Umurambo wa Yesu wari uzingiye mu bitambaro byinshi, si igitambaro kimwe. Umutwe we wari uzingiye mu wundi mwenda utandukanye n’indi. Yesu amaze kuzuka, umwe mu ntumwa ze yaje ku mva ye asanga “ibitambaro birambitse hasi.” Bibiliya ikomeza ivuga ko iyo ntumwa yabonye “umwenda wari ku mutwe we utari kumwe na bya bitambaro, ahubwo uzinze, uri ukwawo.”—Yohana 20:6, 7.

  2.   Uwo mwenda uriho ibizinga by’amaraso byavuye ku murambo utogeje.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: Igihe Yesu yapfaga, abigishwa be bateguye umurambo we “nk’uko Abayahudi bawuteguraga bagiye guhamba” (Yohana 19:39-42). Uwo mugenzo wari ukubiyemo koza umurambo no kuwusiga amavuta n’imibavu yabigenewe mbere y’uko uhambwa (Matayo 26:12; Ibyakozwe 9:37). Ubwo rero, abigishwa ba Yesu bogeje umurambo mbere y’uko bawuzingira mu bitambaro.

  3.   Uwo mwenda uriho ishusho y’umuntu uryamye ku ruhande rumwe, mu gihe ikindi gice cy’uwo mwenda kimutwikiriye.—Byavuye mu gitabo Encyclopædia Britannica.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: Abigishwa ba Yesu bavuze iby’urupfu rwe, bavuga ukuntu basanze imva ye irimo ubusa, bavuga n’ubuhamya bw’abagore “babonekewe n’abamarayika bakababwira ko ari muzima” (Luka 24:15-24). Iyo uwo mwenda uza kuba wari mu mva Yesu yahambwemo, abigishwa bari kuvuga ibyawo cyangwa ishusho bawubonyeho. Icyakora, Bibiliya ntiyigeze ivuga ko hari icyo bawuvuzeho.

Ese uwo mwenda ugomba guhabwa icyubahiro kidasanzwe?

 Oya. Niyo uwo mwenda waba ari wo Yesu yahambwemo, kuwuha icyubahiro kidasanzwe byaba bidakwiriye. Reka dusuzume amahame ya Bibiliya agaragaza ko bidakwiriye.

  1.   Si ngombwa. Yesu yaravuze ati: “Imana ni Umwuka, kandi abayisenga bagomba kuyisenga mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Imana ntishaka ko tuyisenga dukoresheje amashusho.

  2.   Birabujijwe. Mu mategeko icumi, harimo iryabuzanyaga gusenga ibishushanyo (Gutegeka kwa Kabiri 5:6-10). Nanone Bibiliya itegeka Abakristo ‘kwirinda ibigirwamana’ (1 Yohana 5:21). Hari abashobora kuvuga ko uwo mwenda atari ikigirwamana, ahubwo ko kuri bo ari ikimenyetso kiranga imyizerere y’idini ryabo. Icyakora, iyo umuntu yubaha ishusho cyane, iba ihindutse ikigirwamana. a Nanone umuntu ushaka gushimisha Imana, ntashobora guha icyubahiro kidasanzwe ikindi kintu icyo ari cyo cyose, hakubiyemo n’umwenda.

a Ikigirwamana ni ishusho cyangwa ikindi kimenyetso gishobora gukoreshwa mu gusenga.