Soma ibirimo

Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?

Ese purugatori ivugwa muri Bibiliya?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya. Ntibonekamo. Nta jambo “purugatori” riboneka muri Bibiliya. Nta n’ubwo yigisha ko ubugingo bw’abapfuye busukurirwa muri purugatori. a Reka dusuzume icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’icyaha n’urupfu n’uburyo ivuguruza inyigisho ya purugatori.

  •   Kwizera amaraso ya Yesu ni byo byezaho umuntu icyaha; nta bwo ari ukumara igihe runaka muri purugatori. Bibiliya ivuga ko ‘amaraso ya Yezu, Umwana wayo adukiza icyitwa icyaha cyose’ kandi ko Yesu Kristo “yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye” (1 Yohana 1:7; Ibyahishuwe 1:5, Bibiliya Ntagatifu). Yesu yatanze “ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” kubera ibyaha byabo.—Matayo 20:28, Bibiliya Ntagatifu.

  •   Abantu bapfuye nta cyo bazi. “Abazima baba bazi ko bazapfa; abapfuye bo, nta cyo bazi” (Umubwiriza 9:5, Bibiliya Ntagatifu). Umuntu wapfuye nta cyo ashobora kumva. Bityo rero, ntashobora no kwezwa n’umuriro wo muri purugatori.

  •   Iyo umuntu amaze gupfa nta kindi gihano cy’ibyaha ahabwa. Bibiliya ivuga ko ‘ingaruka y’icyaha ari urupfu’ kandi ko “upfuye aba ahanaguweho icyaha” (Abaroma 6:7, 23, Bibiliya Ntagatifu). Urupfu ni cyo gihano k’ibyaha.

a Hari igitabo cyavuze ibirebana na purugatori (Orpheus: A General History of Religions) kigira kiti: “nta jambo na rimwe riyerekezaho wasanga mu Mavanjiri.” Nanone, hari igitabo (New Catholic Encyclopedia) cyagize kiti: “Inyigisho ya purugatori ya Kiliziya Gatolika ishingiye ku migenzo aho gushingira ku Byanditswe Byera.”—Icapwa rya Kabiri, Umubumbe wa 11, ipaji ya 825.

b Reba igitabo cyitwa New Catholic Encyclopedia, Icapwa rya Kabiri, Umubumbe wa 11, ku ipaji ya 824.