Soma ibirimo

Ese gukina urusimbi ni icyaha?

Ese gukina urusimbi ni icyaha?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Nubwo Bibiliya itavuga ibyo gukina urusimbi mu buryo bweruye, amahame ayikubiyemo ashobora gutuma dusobanukirwa ko Imana ibona ko gukina urusimbi ari icyaha.​—Abefeso 5:17. a

  •   Umururumba ni wo utera abantu gukina urusimbi, kandi Imana irawanga (1 Abakorinto 6:9, 10; Abefeso 5:3, 5). Abakina urusimbi baba biteze kubona amafaranga bayariye abandi, kandi Bibiliya ivuga ko kurarikira iby’abandi ari bibi.​—Kuva 20:17; Abaroma 7:7; 13:9, 10.

  •   Gukina urusimbi n’iyo byaba ku mafaranga make, bishobora gutuma ugira ingeso mbi cyane yo gukunda amafaranga.​—1 Timoteyo 6:9, 10.

  •   Akenshi abantu bakina urusimbi bishingikiriza ku miziririzo cyangwa ku mahirwe. Icyakora, Imana ibona ko kwizera ibintu nk’ibyo ari ugusenga ibigirwamana, kandi rwose ntibyemera.​—Yesaya 65:11.

  •   Bibiliya ishishikariza abantu gukorana umwete, aho kurarikira ibyo batavunikiye (Umubwiriza 2:24; Abefeso 4:28). Abakurikiza inama ya Bibiliya ‘barya ibyo bo ubwabo bakoreye.’​—2 Abatesalonike 3:10, 12.

  •   Gukina urusimbi bishobora gutuma ugira umwuka wo kurushanwa kandi Bibiliya ibiciraho iteka.​—Abagalatiya 5:26.

a Ahantu hamwe gusa Bibiliya ivuga ibyo gukina urusimbi, ni igihe abasirikare b’Abaroma ‘bakoreshaga ubufindo’ cyangwa bakinaga urusimbi, kugira ngo barebe utwara umwambaro wa Yesu.​—Matayo 27:35; Yohana 19:23, 24.