Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana no kwihorera?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Nubwo hari igihe umuntu ashobora kumva afite impamvu zumvikana zituma yihorera, kubigenza atyo byaba binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti: “Ntukavuge uti ‘nzamukorera nk’ibyo yankoreye. Nzitura buri wese ibihwanye n’ibyo yakoze.’” (Imigani 24:29). Bibiliya ikubiyemo inama zagiye zifasha abantu kwirinda kwihohera.

Muri iyi ngingo turasuzuma ibi bikurikira:

 Kuki kwihorera ari bibi?

 Ni ibisanzwe ko iyo umuntu atugiriye nabi cyangwa akatubabaza, twumva ko agomba guhanwa kubera ibyo yakoze. Icyakora kwihorera ntibihuje n’ibyo Bibiliya yigisha. Kubera iki?

 Iyo abantu bashatse kwihorera bibabaza Imana. Muri Bibiliya Yehova a yaravuze ati: “Guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura” (Abaroma 12:19). Bibiliya isaba uwahemukiwe gushaka uburyo yakemura ibibazo mu mahoro aho kwihorera (Abaroma 12:18). Ariko se umuntu yakora iki niba icyo kibazo cyanze gukemuka mu mahoro? Ibyanditswe bitugira inama yo kwiringira ko Yehova azagira icyo abikoraho.—Zaburi 42:10, 11.

 Ese Imana yateganyije uko abantu babi bahanwa?

 Muri iki gihe, Imana yahaye uburenganzira abategetsi bwo guhana abakora ibibi (Abaroma 13:1-4). Nanone, yateganyije igihe azahanira ababi kandi agakuraho akarengane.—Yesaya 11:4.

 Nakwirinda nte kwihorera?

  •   Jya wirinda kugira icyo ukora ukirakaye. (Imigani 17:27). Inshuro nyinshi, abantu bakora ikintu bagifite umujinya, bituma bashobora kuzabyicuza nyuma. Ariko abantu babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora bituma bafata umwanzuro mwiza.—Imigani 29:11.

  •   Jya ubanza umenye impamvu yabimuteye. (Imigani 18:13). Byaba byiza umuntu wahemukiwe abanje kwibaza ibibazo bikurikira: Ese haba hari impamvu ntazi zatumye akora iki kintu? Ese yabitewe nuko ahangayitse? Cyangwa se yabikoze atabizi? Rimwe na rimwe dushobora gutekereza ko umuntu yaduhemukiye abigambiriye nyamara ari ikosa yakoze atabizi.

 Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kwihorera

 Ikinyoma: Bibiliya itwemerera kwihorera kuko ivuga iti: “Ijisho rihorerwe irindi.”—Abalewi 24:20, Bibiliya Yera.

 Ukuri: Itegeko rivuga ngo: “Ijisho rihorerwe irindi,” ryari ryarahawe Abisirayeli kugira ngo ribarinde kwihorera. Muri rusange, iryo tegeko ryafashaga abacamanza gutanga igihano b gihuje n’ikosa ryakozwe.—Gutegeka kwa Kabiri 19:15-21.

 Ikinyoma: Mu gihe umuntu ashatse kutugirira nabi, ntitugomba kwirwanaho kubera ko Bibiliya itubuza kwihorera.

 Ukuri: Iyo abantu bashatse kukugirira nabi, uba ufite uburenganzira bwo kwirwanaho cyangwa ukiyambaza inzego zibishinzwe. Icyakora Bibiliya itubwira ko tugomba gukora ibishoboka byose tukirinda urugomo.—Imigani 17:14.

a Yehova ni izina ry’Imana riboneka muri Bibiliya.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro kuri iri tegeko, reba ingingo ivuga ngo: “Amagambo ngo “ijisho rihorerwe irindi,” asobanura iki?