Soma ibirimo

Ababyeyi bakwigisha bate abana babo ibyerekeye ibitsina?

Ababyeyi bakwigisha bate abana babo ibyerekeye ibitsina?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Ni nde ukwiriye kwigisha abana ibyerekeye ibitsina? Bibiliya ivuga ko iyo ari inshingano y’ababyeyi, kandi hari benshi babonye ko ibitekerezo bikurikira byabafashije kubigeraho:

  •   Ntukumve ko ari ugushira isoni. Bibiliya ivuga ivuga yeruye ibyerekeye ibitsina hamwe n’imyanya ndangabitsina. Nanone Imana yabwiye abari bagize ishyanga rya Isirayeli ko ibyo na byo “abana” bagomba kubyigishwa (Gutegeka kwa Kabiri 31:12; Abalewi 15:2, 16-19). Ugomba gukoresha amagambo yiyubashye, atari ya yandi yumvikanisha ko kuvuga amazina y’imyanya ndangagitsina ari ibintu biteye isoni.

  •   Jya ubigisha buhoro buhoro. Aho kugira ngo ufate umwanya muremure wigisha umwana wawe uri hafi kuba ingimbi cyangwa umwangavu umubwira ibyerekeye ibitsina, tangira hakiri kare ugende ubimusobanurira ukurikije ikigero agezemo n’ibyo ashobora kwiyumvisha.​—1 Abakorinto 13:11.

  •   Bigishe amahame mbwirizamuco. Ku ishuri hatangirwa amwe mu masomo arebana n’ubuzima bw’imyororokere. Icyakora, Bibiliya itera ababyeyi inkunga yo kwigisha abana babo amazina y’imyanya ndangagitsina, ariko ikanabasaba kubigisha uburyo bukwiriye bwo kubikoresha.​—Imigani 5:1-23.

  •   Jya utega amatwi umwana wawe. Umwana wawe nakubaza ikibazo ku byerekeye ibitsina, ntukamwereke ko wumiwe cyangwa ngo uhite umukeka amababa. Ahubwo ujye ‘wihutira kumva ariko utinde kuvuga.’​—Yakobo 1:19.

Uko warinda umwana wawe abashobora kumufata ku ngufu

Igisha umwana wawe kwirwanaho mu gihe ahuye n’umuntu ushaka kumufata ku ngufu

  •   Jya wiyigisha. Menya amayeri abo bantu bakoresha.​—Imigani 18:15; reba igice cya 32 mu gitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1.

  •   Jya ukurikiranira hafi ubuzima bw’umwana wawe. Ntibikwiriye ko ushinga umwana wawe umuntu ngo amwiteho kandi utabanje kumenya niba uwo muntu ari inyangamugayo. Nanone kandi, ntukabure ‘guhana’ umwana wawe.​—Imigani 29:15.

  •   Mutoze kumenya abo akwiriye kumvira abo ari bo. Abana bagomba gutozwa kumvira ababyeyi babo (Abakolosayi 3:20). Icyakora, niba wigisha umwana wawe ko agomba buri gihe kumvira umuntu wese umuruta, uzaba umuteje abashobora kumuhohotera. Ababyeyi bashobora kubwira abana babo bati “ntuzumvire umuntu uwo ari we wese ugusaba gukora ikintu Imana yanga.”​—Ibyakozwe 5:29.

  •   Mutoze uburyo bw’ibanze bwo kwitabara. Igisha umwana wawe icyo yakora mu gihe hagize ushaka kumufatirana mu gihe udahari. Gukina udukino tugufi nk’utwo, bishobora guha umwana wawe ubutwari bwo kubwira umuntu ati “mvaho cyangwa nze kukurega.” Bishobora no kumuha ubutwari bwo guhunga uwo muntu vuba na bwangu. Ujye wibutsa umwana wawe iyo myitozo kenshi, kuko abana bibagirwa vuba.​—Gutegeka kwa Kabiri 6:7.