Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Imigani 22:6—‘Toza umwana muto inzira agomba gukurikira’

Imigani 22:6—‘Toza umwana muto inzira agomba gukurikira’

 “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo; ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.”—Imigani 22:6, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira, naba n’umusaza ntazayiteshukaho.”—Imigani 22:6, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo umurongo wo mu Migani 22:6 usobanura

 Ababyeyi bigisha abana babo gukunda Imana no kuyumvira bashobora kwizera ko imyitoza bahaye abana babo izabagirira akamaro ubuzima bwabo bwose.

 “Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo.” Nanone ayo magambo ashobora gusobanurwa ngo: “Tangira kunyuza umwana wawe mu nzira nziza.” Igitabo cy’Imigani kirimo imirongo myinshi igira inama ababyeyi yo gutangira kwigisha abana babo gutandukanya icyiza n’ikibi kuva bakiri bato (Imigani 19:18; 22:15; 29:15). Ababyeyi barangwa n’urukundo bazirikana ko abana babo nabo bafite uburenganzira bwo guhitamo ibibanogeye. Aho kubwiriza abana babo ibyo bakwiriye gukora, babafasha gutekereza, kugira ngo bazavemo abantu bakuze bazi kwifatira imyanzuro myiza.—Gutegeka kwa kabiri 6:6, 7; Abakolosayi 3:21.

 Hari abahanga mu bya Bibiliya batekereza ko iyo mvugo nanone ishobora gusobanura ngo: “Toza umwana ushingiye ku bushobozi bwe.” Ibyo bisobanuro bishobora gusa n’ibyumvikana, icyakora ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ngo: “Inzira akwiriye kunyuramo,” rishobora kwerekeza ku kubaho ukora ibyiza kandi uri indahemuka. Igitabo cy’Imigani kivuga inzira ebyiri umuntu ashobora kunyuramo. Imwe yitwa: ‘Inzira y’abantu beza,’ “inzira y’ubwenge” cyangwa ‘Inzira ikwiriye’ (Imigani 2:20; 4:11; 23:19). Iyindi yitwa: ‘Inzira y’ababi,” ‘Inzira y‘abapfapfa,’ cyangwa “Inzira itari nziza” (Imigani 4:14; 12:15; 16:29). Ubwo rero, inzira umwana “akwiriye kunyuramo” yerekeza ku “inzira ikwiriye,” iyo ikaba ari inzira y’ubuzima ivugwa mu Ijambo ry’Imana.—Zaburi 119:105.

 “Ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.” Iyo ababyeyi bigishije umwana wabo amahame y’Imana agenga icyiza n’ikibi, aba ashobora kuzakomeza kuyakurikiza ubuzima bwe bwose. Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko umwana wigishijwe inzira nziza akiri muto, ari ko byanze bikunze azaguma muri iyo nzira cyangwa azakomeza kumvira Imana. Urugero, iyo umuntu amarana igihe n’abantu bakora ibibi, bishobora gutuma ava mu “nzira zitunganye,” maze agatangira gukora ibibi (Imigani 2:12-16; 1 Abakorinto 15:33). Icyakora n’ubwo ibyo bishobora kubaho, iyo ababyeyi bigishije abana babo amahame y’Imana, baba babahaye uburyo bwiza buzatuma bagira ubuzima bwiza.—Imigani 2:1, 11.

Impamvu umurongo wo mu Migani 22:6 wanditswe

 Mu Migani igice cya 22 hakubiyemo inama zidufasha kumenya uko twashyira mu bikorwa ubwenge buva ku Mana mu mibereho yacu ya buri munsi. Izo nama zitsindagiriza akamaro ko kwihesha izina ryiza kuri Yehova, a umuntu akaba abigeraho ari uko yicisha bugufi, agira ubuntu n’umwete (Imigani 22:1, 4, 9, 29). Icyakora harimo n’indi mirongo igaragaza ko abantu badakurikiza amahame y’Imana kandi ntibite ku bakene bahura n’ibibazo.—Imigani 22:8, 16, 22-27.

 Nubwo imyinshi mu mirongo yo mu Migani igice cya 22 itavuga ku kwigisha abana, ivuga ku cyo umuntu yakora ngo yemerwe n’Imana kandi agire ibyishimo (Imigani 22:17-19). Iyo ababyeyi bigishije abana babo kugendera mu nzira y’ubuzima, baba bagaragaje ko bifuriza abana babo ibintu byiza.—Abefeso 6:1-3.

 Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cy’Imigani mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21) Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?