Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Ibyakozwe 1:8—“Muzahabwa ububasha”

Ibyakozwe 1:8—“Muzahabwa ububasha”

 “Ariko muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya i Yerusalemu n’i Yudaya n’i Samariya no kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:8, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z’isi.”—Ibyakozwe 1:8, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Icyo mu Byakozwe n’Intumwa 1:8 hasobanura

 Yesu yasezeranyije abigishwa be ko bari guhabwa imbaraga ari zo, mwuka wera w’Imana, zari kubafasha kubwiriza mu turere twa kure tw’isi.

 “Muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho.” Yesu yongere kwibutsa intumwa ze isezerano yari yarazihaye ry’uko namara kugera mu ijuru azaboherereza umwuka wera w’Imana a wari kubafasha gukora umurimo wabo (Yohana 14:16, 26). Mu mwaka wa 33 N.Y., hashize iminsi icumi Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bahawe umwuka wera bari barasezeranyijwe (Ibyakozwe 2:1-4). Umwuka wera ntiwatumye bavuga izindi ndimi no gukora ibitangaza gusa, ahubwo nanone watumye bagira imbaraga zo kubwiriza ibyerekeye Yesu bashize amanga.—Ibyakozwe 3:1-8; 4:33; 6:8-10; 14:3, 8-10.

 “Muzambera abahamya.” Ijambo ryahinduwe ngo “umuhamya” risobanura “umuntu utanga ubuhamya” cyangwa “uhamya ikintu” ashingiye ku byo yumvise cyangwa ku byamubayeho. Kubera ko intumwa zari zariboneye ibyaranze ubuzima bwa Yesu, zashoboraga guhamya ibyaranze umurimo we, urupfu rwe no kuzuka kwe (Ibyakozwe 2:32; 3:15; 5:32; 10:39). Ubuhamya bwabo budashidikanywaho bwafashije abantu benshi kwemera ko Yesu ari Kristo cyangwa Mesiya wasezeranyijwe (Ibyakozwe 2:32-36, 41). Abantu bemeraga ibyo intumwa zababwiraga byerekeye Yesu, nabo babwiraga abandi akamaro ko uba Yesu yaraje ku isi, ako kuba yarapfuye kandi akazuka.—Ibyakozwe 17:2, 3; 18:5.

 “Kugera mu turere twa kure cyane tw’isi.” Iyi mvugo nanone ishobora gusobanurwa ngo: “Ku mpera z’isi” cyangwa “mu bindi bihugu.” Ayo magambo ya Yesu agaragaza uburyo abigishwa be, bari gukora ingendo ndende bagiye kubwiriza ibimwerekeye. Bari kurenga Yudaya na Samariya, bagiye kubwira abandi ibyo bizera. Muri make bagombaga kubwiriza ahantu hanini n’abantu benshi cyane kurusha abo Yesu yabwirije (Matayo 28:19; Yohana 14:12). Mu gihe kitageze ku myaka 30 Yesu avuze ayo magambo, intumwa Pawulo yanditse ko ubutumwa bwiza bwari bwaramaze ‘kubwirizwa mu baremwe bose bari munsi y’ijuru,’ no mu turere twa kure cyane, urugero nk’ i Roma, i Pariti (mu burasirazuba bw’amajyepfo y’inyanja ya Kasipiyene) no mu majyaruguru y’Afurika.—Abakolosayi 1:23; Ibyakozwe 2:5, 9-11.

Imimerere umurongo wo mu Byakozwe n’Intumwa 1:8 wanditswemo

 Igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa gitangira kivuga ibintu bisoza ivanjiri ya Luka (Luka 24:44-49; Ibyakozwe 1:4, 5). Umwanditsi wacyo, ari we Luka, atangira inkuru ye asobanura uburyo Yesu yabonekeye abigishwa be amaze kuzuka (Intumwa 1:1-3). Yakomeje avuga uburyo itorero rya Gikristo ryabayeho n’uburyo ryakomeje gutera imbere kuva mu mwaka wa 33 N.Y. kugeza ahagana mu mwaka wa 61 N.Y.—Ibyakozwe 11:26.

 Imirongo ikikije uwo mu Byakozwe 1:8 igaragaza ko abigishwa ba Yesu bibazaga niba Yesu yaratangiye gutegeka ari umwami w’Ubwami bw’Imana muri icyo gihe (Ibyakozwe 1:6). Yesu agiye kubasubiza, yababwiye ko batari bakwiriye guhangayikishwa cyane no kumenya igihe Ubwami bwari gutangirira gutegeka (Ibyakozwe 1:7). Ahubwo abigishwa be, bagombaga kwibanda ku murimo wo gutangaza “mu turere twa kure cyane tw’isi” ubutumwa bwerekeye Yesu (Ibyakozwe 1:8). Abakristo bo muri iki gihe bagera ikirenge mu cyabo bakarangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.—Matayo 24:14.

 Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

a Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha (Intangiriro 1:2). Niba wifuza kumenya byinshi kuri iyi ngingo, soma ingingo ivuga ngo: “Umwuka wera ni iki?