Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abakolosayi 3:23—“Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima”

Abakolosayi 3:23—“Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima”

 “Ibyo mukora byose mubikorane ubugingo bwanyu bwose nk’abakorera Yehova badakorera Abantu.”—Abakolosayi 3:23, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu.”—Abakolosayi 3:23, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Bakolosayi 3:23 usobanura

 Umukristo yagombye kugira umwete mu kazi kubera ko uko abona akazi bifitanye isano no gukorera Imana.

 “Ibyo mukora byose.” Abantu bifuza gukorera Yehova bagerageza gukurikiza ibyo Bibiliya yigisha mu byo bakora byose.  Bihatira kuba abanyamwete, inyangamugayo kandi bakaba abizerwa mu bikorwa byabo bya buri munsi; haba mu rugo, ku kazi no ku ishuri.—Imigani 11:13; Abaroma 12:11; Abaheburayo 13:18.

 “Mubikore mubikuye ku mutima.” Imvugo ngo: “n’umutima wanyu wose,” yakomotse ku mvugo y’Ikigiriki “igaragaza umuntu wiyemeje gukora ibyo Imana ishaka kandi akabikorana imbaraga ze zose.” a

 Ibyo byumvikanisha ko uwo muntu yita ku murimo we, akawukorana imbaraga ze zose kandi akaba ari wo yerekezaho ibitekerezo bye. Izindi Bibiliya zikoresha ijambo “mwimazeyo” (Bibiliya Ntagatifu) cyangwa “umutima ukunze” (Bibiliya Ijambo ry’Imana). Reba “ Umurongo wo mu Bakolosayi 3:23 mu zindi Bibiliya.”

 “Nk’abakorera Yehova badakorera Abantu.” Mu byo Abakristo bakora byose, bazirikana ko ibikorwa byabo bingira ingaruka ku bucuti bafitanye na Yehova. Mbere na mbere banezezwa no gushimisha Yehova, aho kuba umukoresha wabo cyangwa undi muntu. Iyo Umukristo akorana umwete umurimo ashinzwe kandi akaba agaragaza imico myiza abantu baramukunda kandi bakarushaho no gukunda Imana. Niyo mpamvu Umukristo akora ibishoboka byose ‘kugira ngo izina ry’Imana . . . ritavugwa nabi.’—1 Timoteyo 6:1; Abakolosayi 3:22.

Impamvu umurongo wo mu Bakolosayi 3:23 wanditswe

 Igitabo cya Bibiliya cy’Abakolosayi ni ibaruwa Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo bo mu mujyi wa cyera witwaga Kolosayi. b Bishoboka ko yayanditse hagati y’umwaka wa 60 na 61 N.Y, igihe yari afungiwe i Roma, ari hafi kurangiza igifungo cye cya mbere.

 Igitabo cy’Abakolosayi gikubiyemo inama zigamije gufasha Abakristo bo mu moko atandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, gusenga Imana bunze ubumwe (Abakolosayi 3:11). Kibatera inkunga yo kwigana imico ya Yehova; urugero nk’urukundo, kugwa neza no kugira impuhwe. (Abakolosayi 3:12-14) Kinasobanura uko gukorera Yehova byagombye kugira uruhare mu mibereho y’umuntu.—Abakolosayi 3:18–4:1.

 Umurongo wo mu Bakolosayi 3:23 mu zindi Bibiliya

 “Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani, atari ugukorera abantu.”—Bibiliya Ntagatifu.

 “Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu.”—Bibiliya Yera.

 “Ibyo mukora byose mubikorane umutima ukunze, atari abantu mukorera, ahubwo mukorera Shobuja uwo.”—Bibiliya Ijambo ry’Imana.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abakolosayi mu ncamake.

a Byavuye mu gitabo Exegetical Dictionary of the New Testament, umubumbe wa 3 ipaji ya 502, cyasohotse mu mwaka 1993.

b Ubu ni mu gihugu cya Turukiya.