Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abafilipi 4:13—“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”

Abafilipi 4:13—“Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”

 “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”—Abafilipi 4:13, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Bafilipi 4:13 usobanura

 Aya magambo yanditswe n’Intumwa Pawulo, aha abakorera Imana ikizere cy’uko izabaha imbaraga zo gukora ibyo ishaka.

 Ubuhinduzi bwa Bibiliya bumwe na bumwe bwavuze ko Kristo ari we wahaga Pawulo imbaraga. Icyakora ijambo “Kristo” ntaho riboneka muri uyu murongo, mu nyandiko za kera z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Ni yo mpamvu, Bibiliya nyinshi zikoresha imvugo ngo “umpa imbaraga” (Ubuhinduzi bw’isi nshya), “untera imbaraga” (New International Version), na “soko y’imbaraga zange” (New American Bible). None se ni nde Pawulo yavugaga?

 Imirongo ikikije uwo igaragaza ko Pawulo yerekezaga ku Mana (Abafilipi 4:6, 7, 10). Muri uru rwandiko Pawulo yatangiye abwira Abafilipi ati: “Imana ni yo ikorera muri mwe . . ., kugira ngo ibatere kugira ubushake no gukora” (Abafilipi 2:13). Nanone mu 2 Abakorinto 4:7, yavuze ko Imana ari yo yamuhaga imbaraga zo gukora umurimo we (Gereranya na 2 Timoteyo 1:8). Ubwo rero hari impamvu zumvikana zo kwemeza ko igihe Pawulo yavugaga ngo: “umpa imbaraga” yerekezaga ku Mana.

 None se ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko agira imbaraga “mu bintu byose”? Ibintu Pawulo yavugaga hano byerekeza ku mimerere itandukanye yanyuzemo igihe yakoraga umurimo we. Igihe cyose yishingikirizaga ku Mana, yiringiye ko izamwitaho haba mu bihe byiza no mu bibi. Ibyo byatumye Pawulo yitoza kunyurwa mu mimerere yose yabaga arimo.—2 Abakorinto 11:23-27; Abafilipi 4:11.

 Amagambo Pawulo yavuze ashobora kwizeza abakorera Imana muri iki gihe, ko Imana izabaha imbaraga bakeneye ngo bihanganire ibigeragezo kandi bakore ibyo ishaka. Imana ishobora kubaha imbaraga binyuze k’umwuka wera ari wo mbaraga zayo, kuri bagenzi babo bahuje ukwizera no ku Ijambo ryayo, Bibiliya.—Luka 11:13; Ibyakozwe 14:21, 22; Abaheburayo 4:12.

Imimerere umurongo wo mu Bafilipi 4:13 wanditswemo

 Aya ni amwe mu magambo asoza urwandiko Pawulo yandikiye Abakristo b’i Filipi. Yabandikiye ahagana mu mwaka wa 60-61 N.Y., igihe yari afungiye bwa mbere i Roma. Abakristo b’i Filipi bamaze igihe runaka badashobora gufasha intumwa Pawulo ngo abone iby’ibanze yabaga akeneye. Ariko bageze aho babona uko bamwoherereza impano.—Abafilipi 4:10, 14.

 Pawulo yabashimiye ubuntu bagaragazaga kandi abizeza ko yabonye ibyo yari akeneye byose (Abafilipi 4:18). Nanone yaboneyeho uburyo bwo kubabwira ibanga ry’ingenzi ryafasha Abakristo bose; waba ukize cyangwa ukennye ushobora kugira ibyishimo ari uko wishingikirije ku Mana.—Abafilipi 4:12.