8 MATA 2024
U BURUSIYA
Biboneye ukuntu Yehova yabitayeho igihe bari bafunzwe
Urukiko rw’umujyi wa Novocherkassk mu gace ka Rostov, vuba aha ruzatangaza umwanzuro w’urukiko mu rubanza ruregwamo mushiki wacu Lyubov Galitsyna n’umuvandimwe Garegin Khachaturyan na Gevorg Yeritsyan. Umushinjacyaha nta gihano arabasabira.
Icyo twabavugaho
Twizeye ko nubwo abaturwanya batugirira nabi kandi bakatubabaza, Yehova azakomeza guha imigisha abagaragu be b’indahemuka kandi iyo nabi azayinduramo ibyiza.—Intangiriro 50:20.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 11 Kanama 2022
Lyubov, Garegin na Gevorg batangiye gukurikiranwaho icyaha. Ingo zabo zarasatswe. Garegin na Gevorg bajyanywe muri kasho
Ku itariki ya 12 Kanama 2022
Garegin na Gevorg baje gufungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 16 Kanama 2022
Lyubov yajyanywe muri kasho
Ku itariki ya 17 Kanama 2022
Lyubov yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 20 Nzeri 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 25 Ukuboza 2023
Lyubov yavanywe muri gereza, ariko afungirwa iwe