Soma ibirimo

Umuvandimwe Pavel Sidorenko

25 KANAMA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 4 MATA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu cyatuma ndushaho kwishima cyaruta ubucuti mfitanye na Yehova”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YAHAMIJWE ICYAHA | “Nta kintu cyatuma ndushaho kwishima cyaruta ubucuti mfitanye na Yehova”

Ku itariki ya 3 Mata 2024, urukiko rw’umujyi wa Goryacheklyuchevskoy mu ntara ya Krasnodar rwahamije icyaha umuvandimwe Pavel Sidorenko, kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Kimwe na Pavel, dushimishwa no kuba tuzi ko imihati dushyiraho kugira ngo tugume mu “nzira y’ubuzima,” izatuma tugira ibyishimo byinshi.—Zaburi 16:11.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 26 Mutarama 2022

    Yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 28 Mutarama 2022

    Urugo rwe rwarasatswe. Ahatwa ibibazo kandi amenyeshwa ko atagomba kurenga agace atuyemo.

  3. Ku itariki ya 22 Werurwe 2023

    Yatangiye kuburana