Soma ibirimo

Umuvandimwe Kirill Gushchin n’umugore we Svetlana

9 WERURWE 2022| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 2 GICURASI 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE KIRILL YAGIZWE UMWERE | Umuvandimwe Kirill Gushchin akomezwa no gusenga asabira Abakristo bagenzi be

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE KIRILL YAGIZWE UMWERE | Umuvandimwe Kirill Gushchin akomezwa no gusenga asabira Abakristo bagenzi be

Ku itariki ya 2 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Mayskiy, muri Repubulika ya Kabardino-Balkarian rwagize umwere umuvandimwe Kirill Gushchin. Nta cyaha na kimwe kigeze kimuhama mu byo yaregwaga.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2020

    Abapolisi b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso, bagose Kirill ubwo yavaga mu rugo agiye ku kazi. Bamwambitse amapingu maze bamusubiza mu rugo. Igihe barimo basaka urugo rwe, we n’umugore we Svetlana babafungiraniye mu cyumba kimwe. Hari umupolisi wahishe ibitabo byabuzanyijwe mu cyumba bararamo no mu kindi cyumba

  2. Ku itariki ya 26 Mata 2021

    Abayobozi batangiye gukurikirana Kirill bashingiye ku buhamya bwatanzwe n’umuntu wafashe mu ibanga amajwi y’ibyavugirwaga mu materaniro. Abashinzwe iperereza bamushinjaga ko yaririmbye kandi agasenga mu materaniro, akanungurana ibitekerezo n’abandi ku nama iri mu 1 Abakorinto 13:8 igira iti: “Urukundo ntirushira.”

  3. Ku itariki ya 28 Mata 2021

    Abayobozi bashinje Kirill icyaha. Svetlana n’abandi bashiki bacu bane na bo batangiye gukurikiranwaho ibyaha

  4. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021

    Umwe mu bapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi, wari mu bakora iperereza yashinjwe gutera ubwoba abatangabuhamya kandi mbere yari yarahamijwe icyaha cyo gucura ubuhamya bw’ubuhimbano ashinja Abahamya ba Yehova. Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha yategetse ko dosiye yongera gukorerwa iperereza mu buryo bwimbitse

  5. Ku itariki ya 7 Kamena 2021

    Abayobozi bashyikirije dosiye urukiko rw’akarere ka Mayskiy

Ibyo twamuvugaho

Kimwe na Kirill, twizeye ko Yehova “abera abantu ubuhungiro mu bihe by’amakuba.” Kandi azafasha Kirill n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya n’abo muri Crimea, kwihanganira ibitotezo bahanganye na byo.—Zaburi 9:9, 10.