Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Chechulin n’umugore we Yelena

19 WERURWE 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 23 MATA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE BAHAMIJWE ICYAHA | ‘Yehova ni we umpumuriza’

AMAKURU MASHYA—UMUGABO N’UMUGORE BAHAMIJWE ICYAHA | ‘Yehova ni we umpumuriza’

Ku itariki ya 22 Mata 2024, urukiko rw’umujyi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy rwo mu gace ka Kamchatka rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Chechulin n’umugore we Yelena Chechulina. Buri wese bamuhaye igihano gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Kimwe na Sergey na Yelena, natwe duha agaciro impano nziza y’Ijambo ry’Imana, kuko idusubizamo imbaraga kandi ikaduha ubwenge dukeneye kugira ngo dukomeze kuba abizerwa nubwo tugeragezwa.—Zaburi 19:7.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 25 Nzeri 2022

    Ni bwo batangiye gukurikiranwa mu nkiko

  2. Ku itariki ya 17 Ukwakira 2022

    Urugo rwabo rwarasatswe

  3. Ku itariki ya 6 Nzeri 2023

    Sergey yabujijwe kurenga mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 7 Nzeri 2023

    Yelena yabujijwe kurenga mu gace atuyemo

  5. Ku itariki ya 26 Ukuboza 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye