Soma ibirimo

Mushiki wacu Yelena Chernykh

21 WERURWE 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 12 MATA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova ntazigera adutererana”

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | “Yehova ntazigera adutererana”

Ku itariki ya 12 Mata 2024, urukiko rw’akarere ka Tsentralniy ruherereye mu gace ka Prokopyevsk mu ntara ya Kemerovo, rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena Chernykh kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Dukomezwa no kumenya ko Yehova ‘atajya ahinduka,’ ahubwo azakomeza kuduha “impano nziza yose n’impano yose itunganye” kugira ngo adufashe kwihanganira ibigeragezo uko byaba bimeze kose.—Yakobo 1:17.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2020

    Urugo rwabo rwarasatswe. Yelena n’umugabo we Yuriy bahaswe ibibazo

  2. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2023

    Yatangiye gukurikiranwaho icyaha

  3. Ku itariki ya 15 Kanama 2023

    Yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 9 Nzeri 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye