Soma ibirimo

25 MATA 2024
PARAGWE

Abahamya ba Yehova berekanye Ijambo ry’Imana mu imurika ry’Ibitabo ryabereye muri Paragwe

Abahamya ba Yehova berekanye Ijambo ry’Imana mu imurika ry’Ibitabo ryabereye muri Paragwe

Kuva ku itariki ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 10 Werurwe 2024, habaye imurika ngarukamwaka ry’ibitabo mu mujyi wa Asunción muri Paragwe. Buri mwaka ugereranyije abantu bagera ku 10.000 bari mu kigero cy’imyaka itandukanye, bitabira iryo murika. Abavandimwe na bashiki bacu barenga 160 bifatanyije mu murimo wo gufasha abantu kumenya ibyerekeye Bibiliya n’imfashanyigisho za Bibiliya ziboneka ku rubuga rwa jw.org, bifashishije utuzu two kwerekaniramo ibitabo. Bari bafite ibitabo bicabye n’ibyo mu rwego rwa elegitoronike byo mu rurimi rw’Ikigwarani, urw’amarenga yo muri Paragwe n’urw’Icyesipanyoli.

Hari umugabo wegereye akazu berekaniramo ibitabo kariho icyapa gitumirira abantu kwiga Bibiliya ku buntu. Abavandimwe bacu bamusobanuriye uko gahunda yo kwiga Bibiliya ikorwa kandi bamwereka agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose. Nyuma yo kureba ibirimo, uwo mugabo yaratangaye maze aravuga ati: “Ntabwo nari nzi ko Bibiliya isubiza ibi bibazo byose.” Nanone yishimiye kumenya izina ry’Imana, ari ryo Yehova. Bashyizeho gahunda yo kumusura no gutangira kumwigisha Bibiliya.

Ikindi gihe, hari umugabo waje kuganira na mushiki wacu wari uri ku kazu berekaniragaho ibitabo. Yamubwiye ko yashimishijwe no kubona ko ku rubuga rwacu haboneka ubutumwa butandukanye buri mu rurimi rw’Ikigwarani, Ikigwarani (Mbyá) n’Ikinivako. Yashimiye Abahamya ba Yehova kubera imbaraga bakoresha bahindura ibitabo bisobanura Bibiliya mu ndimi kavukire z’abantu.

Bamwe mu bavolonteri bari bifatanyije muri iyo gahunda yo kubwiriza

Umuvandimwe Daniele Sarcone, wari uhagarariye abavolonteri bifanyije muri uwo murimo, yaravuze ati: “Twashimishijwe no kuganira n’abantu benshi bifuzaga kumenya byinshi ku birebana na Bibiliya.” Ugereranyije hari abantu bagera nko kuri 13 basabye kwiga Bibiliya muri iryo murika.

Twishimiye kumenya ko ubutumwa bwiza bukomeje kubwirizwa muri Paragwe. Kandi tuzi neza ko hakiri n’abandi bantu benshi bifuza kumenya ukuri.—Zaburi 119:160.