Soma ibirimo

Mu kwezi kwa Mata 2024 huzuye imyaka 75 Umunara w’Umurinzi usohoka mu rurimi rw’Igicebuwano (ibumoso) n’Igipangasina (iburyo)

3 MATA 2024
FILIPINE

Hashize imyaka mirongo irindwi n’itanu Umunara w’Umurinzi usohoka mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina

Hashize imyaka mirongo irindwi n’itanu Umunara w’Umurinzi usohoka mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina

Mu kwezi kwa Mata 2024, Abahamya ba Yehova bo muri Filipine bujuje imyaka 75 basohora ibitabo muri zimwe mu ndimi zikoreshwa muri icyo gihugu. Muri Mata 1949 ni bwo Umunara w’Umurinzi wa mbere wasohotse mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina.

Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwatangiye kubwirizwa muri Filipine mu ntangiriro z’imyaka ya 1900. Bagitangira abavandimwe na bashiki bacu bakoreshaga ibitabo by’Icyongereza mu murimo wo kubwiriza, ariko byaje kugaragara ko hari hakenewe ibitabo biri mu ndimi kavukire zo muri Filipine. Guhera mu mwaka wa 1947, bakoze uko bashoboye batangira guhindura Umunara w’Umurinzi mu Gitagaloge, akaba ari rwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi mu ndimi zo muri Filipine. Nyuma yaho, mu mpera z’umwaka wa 1948, batangiye guhindura Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina. Nyuma y’amezi make Umunara w’Umurinzi wa mbere warasohotse.

Kopi y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi yacapwe hifashishijwe imashini ikoreshwa n’intoki yasohotse mu mwaka wa 1949 mu Gipangasina

Mu myaka ibiri yakurikiyeho, abavandimwe bacu bo ku biro by’ishami byo muri Filipine, bakoreshaga imashini ntoya ikoreshwa n’intoki kugira ngo bakore kopi z’amagazeti. Kubera umubare w’abantu bashakaga amagazeti wagendaga wiyongera byatumye Umunara w’Umurinzi mu Gicebuwano no mu Gipangasina utangira gucapirwa ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova cyari i Brooklyn, mu mujyi wa New York, muri Amerika. a

Umuvandimwe Juan Landicho

Bamwe mu bantu bakoze mu buhinduzi bw’Umunara w’Umurinzi mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina, bishimira kuba baragize uruhare mu murimo wo guhindura muri izo ndimi. Umuvandimwe Juan Landicho, wakoze mu buhinduzi bw’ururimi rw’Igipangasina mu myaka ya 1980, yaravuze ati: “Tugitangira Umunara w’Umurinzi w’Igipangasina wasohokaga hashize amezi atandatu uw’Icyongereza usohotse, bitewe n’uko twabaga twaratinze kuwuhindura. Mu mwaka wa 1986, twarishimye cyane, igihe hashyirwagaho uburyo bwo guhindura, bwatumye Umunara w’Umurinzi wo mu Gipangasina usohokera rimwe n’uw’Icyongereza. Rwose twiboneye ko umwuka wa Yehova watuyoboye mu mihati twashyiragaho.”

Hari na mushiki wacu witwa Belen Cañete, ukora ku biro by’ishami byo muri Filipine, wamaze imyaka 46 akora mu buhinduzi bw’ururimi rw’Igicebuwano wavuze ati: “Igihe natangiraga akazi k’ubuhinduzi, twari bake kandi twari dufite akazi kenshi. Icyo gihe ntibyari byoroshye. Ariko ubu dufite abahinduzi batojwe neza, bakoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi bafite ibikoresho bibafasha gukora neza akazi kabo.”

Abagize ikipe y’ubuhinduzi y’ururimi rw’Igipangasina (ibumoso) n’Igicebuwano (iburyo)

Muri Filipine hari abantu barenga miliyoni 26 bavuga Igicebuwano, muri bo harimo abavandimwe na bashiki bacu barenga 76.000 bari mu matorero 1.150 akoresha urwo rurimi. Nanone hari abantu bagera hafi kuri miliyoni 2 bavuga Igipangasina, harimo n’abavandimwe na bashiki bacu 6.000 bavuga Igipangasina, bari mu matorero 68 akoresha urwo rurimi. Muri rusange ibiro by’ishami byo muri Filipine, bihindura ibitabo mu ndimi zigera kuri 24, ariko buri kwezi hasohoka Umunara w’Umurinzi mu ndimi 10 muri izo. Ubu ibiro by’ishami byo mu Buyapani ni byo bicapa ibitabo n’amagazeti byo mu rurimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina.

Dushimira Yehova wahaye imigisha abavandimwe bacu kubera imihati bashyizeho bakora ubuhinduzi kandi bagatuma Ijambo rye rigera ku bantu bafite inyota yo kumenya ukuri mu bavuga ururimi rw’Igicebuwano n’Igipangasina.—Yesaya 55:1.

a Ubu icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri Warwick, mu mujyi wa New York, muri Amerika.