Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi

U Burusiya

AMAKURU

Bafunzwe bazira ukwizera kwabo—U Burusiya

Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bagiye bafungwa bazira ukwizera kwabo. Menya amateka yabo kandi ku rubuga rwacu urahabona urutonde rw’abakiri muri gereza.

Uburusiya bwateye Ukraine—Ese ni ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo gusohora?

Niba ari byo se, Bibiliya yaba yarahanuye uko bizarangira?

AMAKURU

Abahamya ba Yehova bakomeje gushyigikira umuvandimwe Konstantin Bazhenov igihe yari afunzwe, igihe yafungurwaga n’igihe yoherezwaga mu kindi gihugu

Konstantin Bazhenov ari mu Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya barangije igifungo cyabo kuva igihe Urukiko rw’Ikirenga rwahagarikaga ibikorwa by’umuryango wacu muri icyo gihugu mu mwaka wa 2017. Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, Konstantin yarafunguwe kandi ahita yirukanwa muri icyo gihugu. Yari amaze umwaka n’igice urenga afunzwe.

AMAKURU

Abahamya ba Yehova bo muri Irkutsk bakomeje kuba indahemuka nubwo bagabweho ibitero

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2021, Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Irkutsk bagabweho ibitero. Abaporisi babahase ibibazo, baranabakubita biteye ubwoba. Nyuma yaho Abahamya batandatu bafunzwe by’agateganyo bazira ukwizera kwabo.

AMAKURU

U Burusiya bwavuze ko Bibiliya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa

Urukiko rw’Umugi wa Vyborg rwemeje ko Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Kirusiya irimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Iyo Bibiliya iboneka mu ndimi nyinshi.

Reba nanone