Soma ibirimo

Bitanze babikunze—Muri Alubaniya no muri Kosovo

Bitanze babikunze—Muri Alubaniya no muri Kosovo

 Gwen ukomoka mu Bwongereza yavuze uko yumvaga ameze igihe yari yaragiye gufasha ahakenewe ababwiriza muri Alubaniya. a Yaravuze ati: “Sinari narigeze ntekereza ko nshobora gukorera Yehova mu buryo bwuzuye.”

 Gwen ari mu Bahamya ba Yehova benshi, bimukiye muri Alubaniya bagiye gufasha mu gukusanya “ibyifuzwa byo mu mahanga yose” (Hagayi 2:7). Ni iki gituma abo babwiriza bimuka? Ni iki bahinduye kugira ngo babashe kwimuka? Ibyishimo byabafashije bite kwihanganira inzitizi bahuye na zo?

Bari mu mimerere itandukanye bafite ikifuzo kimwe

 Ababwiriza bose bagiye kubwiriza muri Alubaniya bari bafite intego imwe: Bose bakunda Yehova kandi bifuza gufasha abandi ngo na bo bamumenye.

 Mbere y’uko bimuka, hari ibyo bahinduye kugira ngo bakore byinshi mu murimo wa Yehova kandi ibyo byabafashije gukorera umurimo mu gihugu cy’amahanga. Gwen yaravuze ati: “Nabanje kujya mu itsinda rikoresha ururimi rw’Ikinyalubaniya mu mugi w’iwacu. Nyuma yaho nagiye muri Alubaniya mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Hashize igihe nasubiyeyo mara igihe gito niga ururimi rwaho.”

Gwen

 Igihe Manuela wo mu Butaliyani yari afite imyaka 23 yimukiye mu kandi gace agiye gufasha itorero ryari rifite ababwiriza bake. Yaravuze ati: “Namazeyo imyaka ine, nuko nza kumenya ko muri Alubaniya bakeneye ababwiriza. Ubwo rero niyemeje kujya gukorerayo ubupayiniya amezi make.”

Manuela (hagati)

 Federica yari afite imyaka irindwi gusa, igihe yumvaga raporo ivuga ibya Alubaniya mu ikoraniro ry’iminsi itatu. Yaravuze ati: “Umuvandimwe watanze iyo raporo yavuze ko ababwiriza bo muri Alubaniya batangiza ibyigisho byinshi kandi ko abishimiye kwiga Bibiliya batangira kuza mu materaniro. Natangiye kubwira ababyeyi bange ko nifuza kujya muri Alubaniya. Byarabatangaje nuko papa arambwira ati: ‘Jya usenga Yehova ubimubwira, niba bihuje n’ibyo ashaka azagusubiza.’ Nyuma y’amezi make, umuryango wacu watumiriwe kujya gukorera umurimo muri Alubaniya.” Hashize imyaka myinshi Federica yashakanye na Orges none bose bakorera umurimo w’igihe cyose wihariye muri Alubaniya.

Gianpiero na Gloria

 Gianpiero amaze kujya mu kiruhuko k’izabukuru, we n’umugore we Gloria bimukiye muri Alubaniya. Yaravuze ati: “Abahungu bacu bakuriye mu Butaliyani. Batatu bakuru bagiye gukorera umurimo mu bindi bihugu bikeneye ababwiriza. Twashimishijwe n’ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi, yari ifite umutwe ugira uti: ‘Ese ushobora kwambuka ukajya i Makedoniya?’ Twatangiye gutekereza uko twajya dukoresha amafaranga nahabwaga y’ikiruhuko k’izabukuru, dukorera umurimo muri Alubaniya.”

Gianpiero na Gloria

Biteguye babyitondeye

 Kugira ngo abantu bimukire ahakenewe ababwiriza bibasaba ko bitegura bitonze mbere y’igihe kandi bakagira ibyo bahindura (Luka 14:28). Ikindi kintu baba bagomba gukora, ni ukureba niba bafite amafaranga ahagije yo kubatunga. Gwen twigeze kuvuga, igihe yari akiri mu Bwongereza, mushiki we yamuteye inkunga yo kujya azigama amafaranga. Sophia na Christopher nabo bakomoka mu Bwongereza, baravuze bati: “Twagurishije imodoka yacu n’ibikoresho byo mu nzu. Twari twizeye ko byibura tuzamara umwaka muri Alubaniya.” Igishimishije n’uko bahamaze igihe kirekire kurushaho.

Christopher na Sophia

 Bamwe mu babwiriza bamara amezi make muri Alubaniya, bagasubira mu bihugu byabo gukora kugira ngo bazigame amafaranga, maze bakongera bagasubira muri Alubaniya. Uko ni ko Eliseo na Miriam babigenzaga. Eliseo yaravuze ati: “Miriam akomoka mu gace ko mu Butaliyani, ba mukerarugendo bakunda gusura, ubwo rero kubonayo akazi k’igihe gito biba byoroshye. Tujyayo mu mpeshyi tugakora amezi atatu, maze amezi ikenda asigaye tukayamara muri Alubaniya. Tumaze imyaka itanu tubigenza dutyo.”

Miriam na Eliseo

Batsinze inzitizi

 Iyo abantu bamaze kwimukira ahakenewe ababwiriza, baba bagomba kwihuza n’imimerere mishya, icyakora inama bahabwa n’Abahamya bo muri ako gace n’urugero rwiza babaha, bibafasha gutsinda inzitizi bahura na zo. Sophia, twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Muri Alubaniya mu gihe k’itumba mu nzu haba hakonje kurusha mu gihugu navukiyemo. Bashiki bacu bo muri ako gace bamfashije kumenya ibyo nkwiriye kwambara.” Grzegorz n’umugore we Sona, bavuye muri Polonye bajya gufasha mu mugi mwiza wa Prizren uri muri Kosovo. b Grzegorz yaravuze ati: “Ababwiriza baho bicisha bugufi, bagira ubuntu kandi barihangana. Batwigisha ururimi rwabo n’ibindi byinshi. Urugero, batwereka amaduka agurisha ibintu kuri make kandi bakadufasha kumenya uko twagura ibyo dukeneye mu isoko.”

Impamvu zituma bishima

 Abaturutse mu bindi bihugu baba inshuti n’Abahamya bo mu gihugu bimukiyemo kandi bakiga umuco waho. Sona yaravuze ati: “Niboneye ukuntu ubuzima bw’abantu buhinduka iyo bamenye ko Yehova abakunda. Kubona uko abantu bahindura imyizerere yabo n’imibereho yabo iyo bamaze kumenya Yehova, byakomeje ukwizera kwange. Mu itorero turimo batuma twumva dufite agaciro. Dukorana n’abavandimwe na bashiki bacu badukunda” (Mariko 10:29, 30). Gloria yagize ati: “Nzi bashiki bacu benshi bihanganiye kurwanywa n’abaturanyi babo banga Abahamya ba Yehova. Iyo mbonye ukuntu bakunda Yehova binkora ku mutima.”

Grzegorz na Sona

 Abimukiye ahakenewe ababwiriza biga amasomo y’ingenzi batari kuzigera biga bari iwabo. Urugero, bibonera ko iyo bagize ibyo bahindura mu mibereho yabo kugira ngo bakorere Yehova bibatera ibyishimo. Stefano yaravuze ati: “Mu gihugu cyacu, twabwirizaga dukoresheje terefone zo ku muryango kandi ibiganiro bikamara igihe gito. Ariko Abanyalubaniya bakunda kuganira, cyanecyane iyo bari kunywa ikawa. Kubera ko ngira isoni byabanje kungora, numvaga nabuze ibyo mvuga. Icyakora uko igihe cyagiye gihita nize uko nakwita ku bantu bashimishijwe, none ubu nishimira kuganira na bo. Umurimo wo kubwiriza uranshimisha cyane.”

Alida na Stefano

 Leah n’umugabo we William bimukiye muri Alubaniya bavuye muri Amerika. Leah yaravuze ati: “Gukorera umurimo inaha byatwigishije byinshi kandi bituma duhindura uko twabonaga ibintu. Twize umuco wo kwakira abashyitsi, kubaha no kugirana ubucuti n’abandi. Twize uburyo bushya bwo kubwiriza, imirongo yo muri Bibiliya n’uko twatangiza ibiganiro.” William we yagize ati: “Abantu benshi basura Alubaniya bakunda cyane imyaro myiza yaho. Njye nkunda kuzamuka imisozi ya Alpe irimo ibitare. Ariko icyo mpakundira kurusha ibindi byose ni abantu bahatuye! Imidugudu myinshi y’ino ntirabwirizwamo. Iyo tugiyeyo baba bashimishijwe cyane ku buryo batatwemerera gutaha, ibyo bigatuma dushobora kumara umunsi wose tuvuganye n’imiryango mike”.

William na Leah

 Abimukiye ahakenewe ababwiriza bashimishwa n’uburyo abantu baho bakira ubutumwa bwiza (1 Abatesalonike 2:19, 20). Laura mushiki wacu w’umuseribateri wimukiye muri Alubaniya akiri muto yatanze urugero agira ati: “Namaze igihe mbwiriza mu mugi wa Fier. Mu myaka ibiri gusa twungutse ababwiriza bashya 120. Muri bo 16 ni nge wabigishije Bibiliya!” Undi mushiki wacu wita Sandra na we yaravuze ati : “Nibuka ko nabwirije umugore wari umucuruzi mu isoko. Amaze kubatizwa yasubiye mu mudugudu w’iwabo. Ubwo duheruka kuvugana yari afite abantu 15 yigisha Bibiliya!”

Laura

Sandra

Yehova yabahaye umugisha kubera ko bihanganye

 Bamwe mu babwiriza bimukiye muri Alubaniya na n’ubu baracyariyo kandi bishimira umurimo bahakorera. Bashimishwa no kubona ukuntu imbuto babibye hakaba hashize igihe kirekire zageze aho zigakura (Umubwiriza 11:6). Christopher twigeze kuvuga, yaravuze ati: “Nahuye n’umugabo twigeze kwigana Bibiliya nkimukira muri Alubaniya. Nashimishijwe n’uko yibukaga ibintu byose twaganiriye kuri Bibiliya. None we n’umugore we ni Abahamya ba Yehova.” Federica na we twigeze kuvuga yaravuze ati: “Mu itorero rimwe, hari mushiki wacu wanyegereye maze arambaza ati: ‘Uranyibuka?’. Yambwiye ko nigeze kumubwiriza ubu hakaba hari hashize imyaka ikenda. Nyuma y’aho nimukiye mu wundi mugi, yatangiye kwiga Bibiliya agira amajyambere maze arabatizwa. Najyaga nibwira ko imyaka ya mbere twamaze tukimukira muri Alubaniya nta cyo yagezeho. Ariko naribeshyaga!”

 Abavandimwe na bashiki bacu bimukiye muri Alubaniya no muri Kosovo bishimira cyane kubona ukuntu Yehova yabahaye umugisha n’ubuzima bwiza kubera imihati bashyizeho. Eliseo umaze imyaka myinshi muri Alubaniya, yavuze ibyo yiboneye. Yagize ati: “Kubera ko tudatunganye dushobora kwibwira ko ibintu isi itanga ari byo bishobora gutuma tugira umutekano. Ariko ibyo ni inzozi. Ku rundi ruhande, amahame ya Yehova atuma tugira intego mu buzima kandi tukumva dutekanye. Kuba njya kubwiriza ahakenewe ababwiriza, bimfasha guhora mbizirikana. Bituma numva mfite agaciro kandi mfite inshuti duhuje intego.” Sandra na we yunze mu ryabo agira ati: “Igihe nimukiraga ahakenewe ababwiriza, numvise Yehova ampaye uburyo bwo kugera ku ntego nifuzaga kugeraho kuva kera yo kuba umumisiyonari. Sinigeze nicuza kuba narimukiye muri Alubaniya, kuko nahaboneye ibyishimo byinshi.”

a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu umurimo wo kubwiriza ukorwa muri Alubaniya, reba Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova 2010 (mu Gifaransa).

b Kosovo iherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Alubaniya. Muri ako gace abantu benshi bavuga ururimi rushamikiye ku k’Ikinyalubaniya. Abahamya ba Yehova baturuka muri Alubaniya, muri bimwe mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika bakimukira muri Kosovo bagiye kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bavuga Ikinyalubaniya gikoreshwa muri ako gace. Kugeza mu mwaka wa 2020, hari ababwiriza 256 bari mu matorero umunani, amatsinda atatu n’amatsinda abiri ataremerwa.