Soma ibirimo

“Yehova yaradutabaye”

“Yehova yaradutabaye”

 Mu mwaka wa 2005, ni bwo umugore wo mu Buhinde witwa Sowbhagya yapfushije umugabo we yakundaga cyane. Umugabo we yamwitagaho cyane, we n’umukobwa we w’imyaka itatu witwa Meghana. Nyuma yaho Sowbhagya n’umwana we ubuzima bwatangiye kubagora cyane kuko batabonaga amafaranga ahagije yo kubatunga.

 Ikibabaje kurushaho, Sowbhagya yabonaga abandi bantu bamwihunza. Abagize umuryango we batangiye kubona ko we n’umukobwa we basabirizaga. Nanone kandi bakundaga kumubwira ko ababereye umutwaro. Sowbhagya yagiye mu rusengero rwo hafi y’iwabo ashaka ihumure, ariko abantu bo muri urwo rusengero bamufashe nk’umuntu utagize icyo amaze bitewe n’uko yari umukene. Sowbhagya yatangiye gushakisha akazi kugira ngo arebe niba yakwibeshaho. Icyakora nubwo yakoze uko ashoboye kose ngo abone akazi, yarakabuze.

 Sowbhagya yaravuze ati: “Numvise ntakaje icyizere, ku buryo nahise ntegura kuziyahura. Icyakora, naje gusanga ndamutse niyahuye umukobwa wanjye yahura n’ibibazo byinshi. Ubwo rero natekereje ko byaba byiza twembi dupfuye.” Kuba Sowbhagya yarumvaga nta gaciro afite kandi adakunzwe byatumye ajya kugura uburozi ngo yiyahure.

 Igihe Sowbhagya yari muri gari ya moshi asubiye mu rugo, Umuhamya wa Yehova witwa Elizabeth yaramwegereye baraganira. Sowbhagya yamubwiye ko ari umushomeri maze Elizabeth amufasha gushaka akazi. Elizabeth yamubwiye ko hari umuntu yari agiye kwigisha Bibiliya. Ibyo byatangaje Sowbhagya kubera ko nubwo yari yaragiye mu madini menshi atigeze yumva bavuga ibyo kwiga Bibiliya. Elizabeth yamusabye ko yazamusura maze akamwereka uko yakwiga Bibiliya.

 Igihe Sowbhagya yageraga mu rugo yakomeje umugambi we wo kwiyahura. Icyakora hari mwene wabo wari warajyanye Meghana gutembera. Ibyo byatumye Sowbhagya ategereza ko umukobwa we agaruka.

 Hagati aho, yasuye Elizabeth, maze nawe amwakirana urugwiro. Icyo gihe, Elizabeth yamweretse igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Sowbhagya yashishikajwe n’igice kivuga ngo: “Abapfuye bari he?” Icyo gice cyaramushishikaje cyane kuko yari aherutse gupfusha umugabo we. Uwo munsi, Sowbhagya yahise atangira kwiga Bibiliya.

 Elizabeth yatumiye Sowbhagya mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryari kuba mu cyumweru cyari gukurikiraho kandi Sowbhagya yemeye ko azaza. Yashimishijwe cyane n’ibyo yize muri iryo koraniro maze yiyemeza kuba Umuhamya wa Yehova. Nanone igihe yarimo ava muri iryo koraniro yabonye akazi.

 Sowbhagya yakomeje kwiga Bibiliya. Aho gukomeza umugambi we wo kwiyahura, yari abonye uburyo bwo kubaho. Yaje kubatizwa kandi bidatinze umukobwa we Meghana na we yarabatijwe. Ubu bombi ni Abapayiniya b’Igihe Cyose kandi Meghana akora ku biro by’ubuhinduzi byitaruye mu Buhinde.

Sowbhagya na Meghana

 Sowbhagya na Meghana bashimira cyane Elizabeth kuba yaraganirije Sowbhagya bari muri gari ya moshi, akamwereka ko amwitayeho kandi akamubwira ukuri ko muri Bibiliya. Nanone bashimira Yehova cyane. Meghana yaravuze ati: “Iyo tutiga Bibiliya tuba twarapfuye kera. Ariko ubu turishimye. Njye na mama dutegerezanyije amatsiko igihe tuzongera kubona papa, tukamuhobera, tukamubwira ibyerekeye Yehova n’uburyo yaturokoye.”