Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Singiterwa ipfunwe n’uwo ndi we”

“Singiterwa ipfunwe n’uwo ndi we”
  • Igihe yavukiye: 1963

  • Igihugu: Megizike

  • Kera: Nari mayibobo kandi sinigiriraga ikizere

IBYAMBAYEHO

 Navukiye mu mugi wo mu majyaruguru ya Megizike witwa Ciudad Obregón, nkaba ndi umwana wa gatanu mu bana ikenda. Twari dutuye mu cyaro kandi data yari ahafite isambu. Aho hantu hari heza, umuryango wacu wunze ubumwe kandi wishimye. Ikibabaje ni uko maze kugira imyaka itanu, inkubi y’umuyaga yashenye ibintu byose byo mu isambu yacu, maze tukimukira mu wundi mugi.

 Data yatangiye kugira amafaranga, ariko atangira no kuba umusinzi. Ibyo byagize ingaruka ku muryango wacu. Twatangiye kunywa itabi twabaga twibye data. Natangiye gusinda mfite imyaka itandatu. Nyuma yaho gato, ababyeyi bange baratanye, bituma ndushaho kugira imyifatire mibi.

 Mama yashate undi mugabo maze tujya kubana na we. Kubera ko uwo mugabo atahaga mama amafaranga, ntiyari gushobora kudutunga. Ubwo rero nge n’abo tuvukana twatangiye gukora akazi kose tubonye, ariko ni ha handi twahembwaga amafaranga y’intica ntikize ku buryo tutabonaga ibyo twabaga dukeneye. Nahanaguraga inkweto, nkagurisha imigati, ibinyamakuru, shikareti n’ibindi. Nanone nirirwaga nzerera mu mugi nshakisha ibyokurya aho abakire bamenaga imyanda.

 Maze kugira imyaka icumi, hari umugabo wampaye akazi ngo tuge dukorana mu kimpoteri. Nemeye ako kazi, ndeka ishuri maze mva mu rugo. Ku munsi yampembaga amafaranga atageze no ku idorari rimwe kandi akampa ibyokurya yakuye muri cya kimpoteri. Nubatse akaruri mu bintu nari natoraguye muri icyo kimpoteri.

Namaze imyaka itatu mba mu kimpoteri nk’iki

 Nabaga nkikijwe n’abantu bafite imvugo nyandagazi kandi b’abasambanyi. Abenshi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge kandi ari abasinzi. Nari mbayeho nabi cyane ku buryo buri joro nariraga kandi nkumva mfite ubwoba bwinshi. Kuba nari nkennye kandi ntarize, byanteraga ipfunwe. Namaze imyaka itatu muri icyo kimpoteri, maze nza kwimukira mu yindi leta yo muri Megizike. Nabonyeyo akazi ko gusarura indabo, ipamba, ibisheke n’ibirayi.

Nyuma y’imyaka ine nasubiye ku ivuko, nuko mbana na masenge wari umupfumu. Natangiye kujya ndota inzozi ziteye ubwoba, ndiheba kandi ntangira gutekereza ibyo kwiyahura. Umunsi umwe ari nijoro, nasenze Imana ndayibwira nti: “Mana niba ubaho nifuza kukumenya, kandi nzagukorera iteka ryose. Niba hariho idini ry’ukuri, mfasha ndimenye.”

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Kuva kera nakundaga Imana. Nkiri muto nagiye mu madini menshi, ariko inyigisho zayo zikantera urujijo. Nta na rimwe ryigishaga neza Bibiliya cyangwa ngo rimfashe kumenya Imana nk’uko nabyifuzaga. Hari amadini wasangaga yishakira amafaranga gusa, mu gihe andi yo wasangaga abayoboke bayo biyandarika.

 Igihe nari mfite imyaka 19, muramu wange yambwiye ko Abahamya ba Yehova bamweretse icyo Bibiliya ivuga ku birebana no kwifashisha amashusho mu gihe dusenga. Yansomeye mu Kuva 20:4, 5. Havuga ko tutagomba kwiremera ibishushanyo bibajwe. Ku murongo wa 5 ho hagira hati: “Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere, kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.” Hanyuma muramu wange yarambajije ati: “Niba Imana ikora ibitangaza ikoresheje amashusho cyangwa ikaba ishaka ko tuyisenga twifashishije amashusho, kuki iyatubuza?” Ibyo byatumye ntekereza. Kuva icyo gihe, twatangiye kujya tuganira kuri Bibiliya. Ibyo twaganiraga byaranshimishaga cyane ku buryo ntamenyaga uko igihe gihise.

 Nyuma yaho yantumiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Ibyo nabonye n’ibyo numvise byankoze ku mutima. Natangajwe cyane no kubona n’abakiri bato batanga ibitekerezo mu materaniro kandi bakigishiriza imbere y’abantu bashize amanga. Nabonye muri ayo materaniro hatangirwa imyitozo ihambaye! Nubwo nari mfite imisatsi miremire kandi nambaye nabi, Abahamya banyakiranye urugwiro. Nyuma y’amateraniro hari n’umuryango wantumiye ngo dusangire.

 Abahamya banyigishije Bibiliya maze menya ko Yehova ari Imana igira urukundo kandi ikatwitaho ititaye ku rwego rw’imibereho turimo, ku muryango dukomokamo, ku bwoko bwacu n’amashuri twize. Ntirobanura ku butoni rwose (Ibyakozwe 10:34, 35). Amaherezo naje kumenya Imana nk’uko nabyifuzaga. Narishimye cyane.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Narahindutse mu buryo butangaje. Naretse itabi, ndeka kunywa inzoga nyinshi n’imvugo nyandagazi. Sinongeye kwiheba kandi na za nzozi ziteye ubwoba nagiraga zatangiye gushira. Ibibazo nanyuzemo kera nkiri umwana byari byaratumye numva nta gaciro mfite ariko ubu byarashize.

 Ubu mfite umugore mwiza cyane ukunda Yehova kandi rwose aramfasha. Nanone ndi umugenzuzi usura amatorero kugira ngo ntere inkunga abavandimwe na bashiki bacu kandi mbigishe. Bibiliya yaramfashije kandi Yehova aranyigisha ku buryo ubu ntagiterwa isoni n’uwo ndi we.

Nge n’umugore wange dufasha abandi nk’uko nange bamfashije