Soma ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO

“Niberaga mu muhanda”

“Niberaga mu muhanda”
  • Igihe yavukiye: 1955

  • Igihugu: Esipanye

  • Kera: Nari narabaswe n’ibiyobyabwenge n’inzoga kandi nari umunyarugomo

IBYAMBAYEHO

 Hari abantu biga babanje gukubitika kandi nange ni uko nari meze. Navukiye mu mugi wa Barcelone, ukaba ari umugi wa kabiri mu bunini muri Esipanye. Twari dutuye mu gace gakora ku nkombe kitwa Somorrostro. Ako gace kari kiganjemo urugomo n’ibiyobyabwenge.

 Ndi imfura mu bana 9. Twari dukennye cyane, ku buryo papa yansabye kujya gukora aho bakinira tenisi nkajya ntoragura imipira. Icyo gihe nari mfite imyaka 10 kandi nakoraga amasaha icumi ku munsi. Ibyo byatumye ntajya mu ishuri nk’abandi bana twanganaga. Maze kugira imyaka 14, natangiye gukoresha imashini muri atoriye.

Mu wa 1975, ninjiye mu ngabo za Esipanye zari zikambitse mu majyaruguru ya Afurika. Nari nambaye imyenda ya gisirikare

 Mu mwaka wa 1975, nagiye mu gisirikare. Icyo gihe byari itegeko muri Esipanye. Nagiye mu mutwe w’ingabo za Esipanye zabaga mu mugi wa Melilla uri mu majyaruguru ya Afurika. Icyo gihe ni bwo natangiye kunywa ibiyobyabwenge no kuba umusinzi.

 Igihe navaga mu gisirikare, nasubiye mu mugi wa Barcelone maze nshinga agatsiko k’abanyarugomo. Twibaga ibintu byose twashoboraga kubona maze tukabigurisha tukavanamo amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge bikaze, nishora mu busambanyi, mba umusinzi kandi ngakina urusimbi. Ibyo byatumaga ndushaho kuba umunyarugomo. Nagendanaga icyuma, ishoka cyangwa umuhoro, kandi sinatinyaga kubikoresha.

 Umunsi umwe, twibye imodoka maze polisi iradukurikira. Byari bimeze nka bya bindi tujya tubona muri filimi. Iyo modoka twayihaye umuriro tugenda ibirometero bigera kuri 30, maze abapolisi batangira kuturasa. Amaherezo uwari utwaye yaragonze maze tuvamo turiruka. Papa yamenye ibyabaye anyirukana mu rugo.

 Namaze imyaka itanu yose nibera mu muhanda. Nararaga ku mabaraza y’inzu, mu modoka, ku ntebe zo mu busitani no mu irimbi. Hari n’igihe nagiye kuba mu buvumo. Ubuzima bwange ntibwari bufite intego kandi numvaga kubaho nta cyo bimaze. Ndibuka ko hari igihe nari nanyoye ibiyobyabwenge maze nikeba imitsi yo mu bikonjo ngo nipfire. N’ubu ndacyafite inkovu.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

 Igihe nari mfite imyaka 28, mama yaje kunshaka ansaba kugaruka mu rugo. Narabyemeye kandi musezeranya ko nzaba umwana mwiza, ariko byantwaye igihe kugira ngo nsohoze iryo sezerano.

 Umunsi umwe ari nyuma ya saa sita, Abahamya ba Yehova babiri baje kudusura. Mu gihe barimo bambwiriza, papa we yavugiraga mu nzu ambwira ngo mbirukane. Naramwirengagije kubera ko ntakundaga umuntu untegeka. Bampaye ibitabo bitatu, mbabaza aho amateraniro yabo abera, maze nyuma y’iminsi mike njya ku Nzu y’Ubwami.

 Ikintu cya mbere nabonye, ni uko bose bari bambaye neza. Nge nari mfite imisatsi miremire n’ubwanwa kandi nambaye imyenda mibi. Nagize isoni zo kwinjira nigumira hanze. Icyakora natangajwe n’uko nabonyeyo umuntu twari twarahoranye muri ka gatsiko witwaga Juan, yambaye ikositimu. Naje kumenya ko yari amaze umwaka abaye Umuhamya wa Yehova. Maze kumubona nemeye kwinjira nkurikira amateraniro. Kuva icyo gihe natangiye guhinduka.

 Nemeye kwiga Bibiliya, maze bidatinze mbona ko nari nkeneye kureka urugomo n’ubwiyandarike kugira ngo nemerwe n’Imana. Guhinduka ntibyanyoroheye. Nasobanukiwe ko nagombaga ‘guhinduka, ngahindura imitekerereze rwose,’ kugira ngo nshimishe Yehova (Abaroma 12:2). Imbabazi za Yehova zankoze ku mutima. Nubwo nari narakoze amakosa menshi, numvaga ko yari ampaye uburyo bwo guhindura imibereho yange. Ibyo namenye kuri Yehova byankoze ku mutima, nibonera ko hariho Umuremyi unyitaho.—1 Petero 5:6, 7.

 Ibyo byatumye ngira n’ibindi mpindura. Urugero, igihe twigaga Bibiliya tukagera ku ngingo ivuga ibyo kunywa itabi, naribwiye nti: “Niba Yehova yifuza ko nkomeza kurangwa n’isuku kandi nkirinda imyanda yose, ngomba kujugunya iri tabi” (2 Abakorinto 7:1). Kandi koko nahise ndijugunya.

 Nanone nagombaga kureka gukoresha ibiyobyabwenge no kubicuruza. Ibyo byo byansabye imbaraga nyinshi. Nabonye ko nagombaga kureka inshuti nahoranye kuko zitatumaga nemerwa n’Imana. Amaherezo natangiye kwishingikiriza kuri Yehova, n’inshuti zo mu itorero ziramfasha. Urukundo bangaragarije n’ukuntu banyitagaho, nari ntarigera mbibona. Nyuma y’amezi runaka, nigobotoye ibiyobyabwenge, ‘nambara kamere nshya’ yatumye Imana inyemera (Abefeso 4:24). Nabatijwe muri Kanama 1985, mba Umuhamya wa Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

 Bibiliya yatumye nongera kugira ubuzima bufite intego. Yandinze imibereho yangizaga umubiri wange kandi ikantesha agaciro. Abantu basaga 30 mu bahoze ari inshuti zange bapfuye bakenyutse bishwe na sida n’izindi ndwara ziterwa n’ibiyobyabwenge. Nishimira ko nakurikije amahame yo muri Bibiliya, bigatuma ntamera nka bo.

 Ubu sinkigira urugomo, kandi sinkitwaza ibyuma n’amashoka. Sinari narigeze ntekereza ko nari guhinduka nkajya nitwaza Bibiliya kandi nkayikoresha mfasha abandi. Ubu nge n’umugore wange turi ababwiriza b’igihe cyose mu Bahamya ba Yehova.

 Ababyeyi bange ntibigeze baba Abahamya ba Yehova, ariko bishimiraga ko kwiga Bibiliya byangiriye akamaro. Papa we yajyaga avuganira Abahamya iyo yabaga ari kumwe n’inshuti ze. Yari azi neza ko kwiga Bibiliya ari byo byatumye mpinduka nkaba umuntu mwiza. Mama we yakundaga kumbwira ko nari naratinze kwiga Bibiliya, kandi nemeranya na we rwose!

 Ibyambayeho byanyeretse ko gushakira ibyishimo mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ari ubupfapfa. Ubu ndanyuzwe kubera ko mfasha abandi kumenya inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, ari na zo zandokoye.