Soma ibirimo

Kugeza ubutumwa bwiza ku Basinti n’Abaroma baba mu Budage

Kugeza ubutumwa bwiza ku Basinti n’Abaroma baba mu Budage

Mu Budage haba Abasinti n’Abaroma babarirwa mu bihumbi. * Vuba aha Abahamya ba Yehova basohoye imfashanyigisho za Bibiliya, harimo inkuru z’Ubwami, udutabo na za videwo mu rurimi rw’ikiromani, urwo akaba ari rwo rurimi kavukire rw’Abasinti n’Abaroma. *

Muri gahunda yihariye yabaye muri Nzeri n’Ukwakira 2016, Abahamya ba Yehova bashyizeho imihati ngo bageze ubutumwa bwiza ku Basinti n’Abaroma bavuga ururimi rw’ikiromani, batuye mu migi itandukanye yo mu Budage nka Berlin, Bremerhaven, Freiburg, Hamburg na Heidelberg. Nanone bateguye amateraniro muri urwo rurimi yari kubera ku Mazu y’Ubwami.

Bishimiye cyane iyo gahunda

Abasinti n’Abaroma benshi batunguwe n’iyo gahunda yihariye Abahamya ba Yehova bakoze kandi barayishimira. Andre n’umugore we Esther bifatanyije muri iyo gahunda, bagize bati: “Abantu bari bishimye kubera ko twakoze uko dushoboye ngo tubagereho.” Abenshi bishimiye cyane gusoma no kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire. Umugore ukiri muto yarebye videwo iri mu rurimi rw’ikiromani, ifite umutwe uvuga ngo Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?Yayirebye inshuro nyinshi maze ariyamira ati: “Ntibishoboka! Iri mu kiromani, ururimi rwange!”

Umuhamya witwa Matthias wifatanyije muri iyo gahunda yo kubwiriza mu mugi wa Hamburg yaravuze ati: “Ge n’umugore wange twari mu itsinda ry’Abahamya umunani basuye agace Abasinti n’Abaroma bagera kuri 400 batuyemo. Umuntu wese twavuganaga yadusabaga ibitabo”. Uwitwa Bettina na we wabwirije mu mugi wa Hamburg yaravuze ati: “Hari abariraga iyo babonaga ko Abahamya bacapye ibitabo mu rurimi rwabo rw’Ikiromani”. Abenshi bahise batangira gusoma ibyo bitabo mu ijwi riranguruye, abandi na bo bagasaba ibitabo kugira ngo babishyire inshuti zabo.

Bamwe muri bo bemeye ubutumire bahawe ngo baze mu materaniro. Abantu 94 baje mu materaniro yabereye mu mugi wa Hamburg. Abenshi muri bo bwari ubwa mbere binjiye mu Nzu y’Ubwami. Abantu bagera ku 123 baje mu materaniro yabereye mu gace ka Reilingen, hafi y’umugi wa Heidelberg. Nyuma yaho, abantu batanu bavuga ikiromani basabye kwiga Bibiliya.

Muri iyo gahunda, Abahamya ba Yehova batanze inkuru z’Ubwami n’udutabo bigera hafi ku 3.000. Abahamya baganiriye n’Abasinti n’Abaroma basaga 360, kandi 19 muri bo batangira kwiga Bibiliya. Abenshi muri bo baravuze bati: “Turishimye cyane kuba Imana yemeye ko ubutumwa bwiza butugeraho”.

^ par. 2 Abasinti ni ubwoko bw’abantu bake batuye mu Burayi bw’Iburengerazuba no mu Burayi bwo hagati. Naho Abaroma ni abantu bake bakomoka mu Burayi bw’Iburasirazuba n’ahagana mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Burayi.

^ par. 2 Urubuga rwa Encyclopædia Britannica rwavuze ko ikiromani gifite “indimi 60 cyangwa zirenga zigishamikiyeho kandi zitandukanye cyane”. Muri iyi nkuru turakoresha ijambo “ikiromani” dushaka kuvuga ururimi ruvugwa n’Abasinti hamwe n’Abaroma baba mu Budage.