Soma ibirimo

Uko videwo zo mu rurimi rw’amarenga zihindurwa

Uko videwo zo mu rurimi rw’amarenga zihindurwa

Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo bishingiye kuri Bibiliya mu ndimi zirenga 900. Guhindura ibitabo mu zindi ndimi ni akazi katoroshye. Ariko iyo uhindura mu rurimi rw’amarenga bwo aba ari ibindi bindi. Abantu benshi bafite ubumuga bwo kutumva bashyikirana bakora ibimenyetso by’umubiri, bakoresheje intoki, ibiganza n’ibindi bimenyetso byo mu maso. Ni yo mpamvu iyo bahindura mu rurimi rw’amarenga, bakora videwo. Kugeza ubu, Abahamya bahinduye videwo n’ibitabo byacu mu ndimi z’amarenga zisaga 90.

Ni ba nde bakora ako kazi?

Kimwe n’abandi bahinduzi bose, abahindura mu rurimi rw’amarenga baba bazi neza ururimi bahinduramo. Abenshi muri bo baba bafite ubumuga bwo kutumva, abandi barakuze bakoresha urwo rurimi cyangwa barakuriye mu miryango irimo abafite ubumuga bwo kutumva. Nanone abo bahinduzi baba bazi Bibiliya neza.

Abahinduzi bashya bahabwa imyitozo ibafasha gukora neza akazi. Urugero, Andrew yaravuze ati: “Nubwo nagiye mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva, kandi ngakoresha ururimi rw’amarenga, imyitozo nahawe yamfashije kumenya imiterere y’urwo rurimi. Abandi bahinduzi bamfashije kunonosora neza uko nca amarenga nkoresheje ibimenyetso byo mu maso n’umubiri, kugira ngo numvikanishe neza igitekerezo.”

Akazi gakorwa neza

Abahinduzi bakorera hamwe mu ikipi. Buri wese aba afite inshingano agomba gusohoza, urugero nko guhindura, gusuzuma niba nta makosa arimo cyangwa kugenzura ibyamaze guhindurwa. Iyo barangije, igihe bishoboka ibyamaze guhindurwa bisuzumwa n’itsinda ry’abantu bafite ubumuga bwo kutumva bari ahantu hatandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye. Ibitekerezo iryo tsinda ryatanze, bituma ibyahinduwe binonosorwa. Ibyo bituma abahinduzi bizera ko amarenga yakoreshejwe azumvwa n’abantu bose kandi inyigisho ziri muri iyo videwo zikumvikana.

Ikipi y’abahinduzi bo muri Finilande ihindura mu rurimi rw’amarenga iganira ku mwandiko

Ubusanzwe abahindura mu rurimi rw’amarenga, baterana mu matorero akoresha urwo rurimi. Nanone kandi bigisha Bibiliya abantu bafite ubumuga bwo kutumva batari Abahamya. Ibyo bifasha abahinduzi kumenyera ururimi rw’amarenga ruhuje n’igihe.

Umuhinduzi wo mu rurimi rw’amarenga rw’Urunyaburezili akora videwo yo muri urwo rurimi

Kuki hashyirwaho izo mbaraga zose?

Bibiliya ivuga ko abantu “bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” bari kwishimira ubutumwa bwiza buhumuriza kandi butanga ibyiringiro (Ibyahishuwe 7:9). Birumvikana ko muri bo, harimo n’abakoresha ururimi rw’amarenga.

Abahinduzi bishimira gukoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo muri uwo murimo w’ingenzi. Umuhinduzi umwe witwa Tony yagize ati: “Kubera ko mbana n’ubumuga bwo kutumva, niyumvisha neza imimerere bagenzi bange barimo. Kuva kera nifuzaga kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi bafite ubumuga bwo kutumva.”

Amanda, nawe ukora mu ikipi y’abahinduzi bahindura mu rurimi rw’amarenga, yongeyeho ati: “Ubu numva ari bwo nkora byinshi kuruta uko byari bimeze mu kazi nari mfite, kuko ubu mpindura ibitabo na videwo bigeza ubutumwa bwo muri Bibiliya ku batumva.”

Ni he wakura izo videwo zo mu rurimi rw’amarenga?

Izo videwo zo mu rurimi rw’amarenga ushobora kuzisanga ku rubuga rwa jw.org.