Soma ibirimo

Abarimu bo muri Filipine biboneye akamaro k’urubuga rwa JW.ORG

Abarimu bo muri Filipine biboneye akamaro k’urubuga rwa JW.ORG

Mu mwaka wa 2016, Abahamya ba Yehova babonye uburyo bwo kwereka itsinda ry’abarimu bo mu ntara ya Zamboanga del Norte yo muri Filipine akamaro ka videwo n’ingingo ziboneka ku rubuga rwa jw.org. Abo Bahamya ba Yehova babanje gusura urwego rushinzwe uburezi rukorera mu mugi wa Dipolog. Abayobozi bashimishijwe n’urwo rubuga, ku buryo basabye Abahamya ba Yehova kuzategura ikiganiro k’iminota 30, kigatangwa mu mahugurwa y’abarimu yari kuba inshuro eshatu akabera mu mashuri atandukanye yo muri Zamboanga del Norte.

Ibyo biganiro byatanzwe bite?

Abahamya ba Yehova beretse abarimu 300 bari muri ayo mahugurwa zimwe muri videwo n’ingingo zo ku rubuga zacu. Abitabiriye ayo mahugurwa bashimishijwe cyane n’ingingo yavugaga ngo “Mu gihe mufite ideni.” Abarimu benshi babonye ko icyo kiganiro kitazafasha abanyeshuri gusa ko ahubwo na bo ubwabo kizabafasha. Bose bahawe inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo: “Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?igaragaza ibintu byose biboneka ku rubuga rwa jw.org. Hari abarimu bahise bajya kuri urwo rubuga bakuraho za videwo.

Ibiganiro bitatu byatanzwe n’Abahamya byagize akamaro cyane ku buryo urwego rushinzwe uburezi muri iyo ntara, rwabasabye ko batanga ibindi biganiro hari abajyanama mu burezi n’abandi barimu bagera kuri 600. Icyo gihe nabwo abarimu bashimiye Abahamya cyane.

“Uru rubuga rwatugiriye akamaro”

Bamwe mu baje muri ibyo biganiro bavuze ukuntu ibyo biganiro n’urubuga rwacu byabafashije cyane. Umwarimu umwe yaravuze ati “Ndifuza kubashimira cyane; uru rubuga ruramfasha iyo nigisha abanyeshuri bange.” Undi mwarimu we yaravuze ati: “Nabonye hari ibintu byinshi ngomba kwiga, cyanecyane uko nahangana n’imihangayiko. Uru rubuga rwatugiriye akamaro yaba abakiri bato ndetse n’abakuru.”

Abarimu basaga 350 bateze amatwi ibyo biganiro bivuga akamaro ka jw.org, kandi babaza ibibazo byinshi. Abahamya babahaye ibindi bitabo kandi bababwira n’izindi ngingo zishingiye muri Bibiliya ku babyifuzaga bose.

Abahamya ba Yehova bishimiye cyane ko abarimu basaga 1000 bitabiriye ibyo biganiro byabereye mu ntara ya Zamboanga del Norte, n’ukuntu babonye ko bashobora kwigisha bakoresheje urubuga rwa jw.org. Urwo rubuga rushobora gufasha abarimu bo ku isi hose bigisha abanyeshuri ibirebana n’umuco, imyifatire n’iyobokamana. *

^ par. 9 Ibigo by’amashuri byo muri Filipine biba bifite inshingano yo kwigisha abanyeshuri ariko nanone “bikabatoza umuco no gusenga kugira ngo bakure bafite imyifatire myiza n’ikinyabupfura.”—Itegekonshinga rya Repubulika ya Filipine ryo mu wa 1987, Ingingo ya XIV, igika cya 3.2.